Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni ntavuga rumwe n’umugore we, Janet Kataha Museveni ku bijyanye n’ufite uburenganzira bwo gutanga akazi mu nzego zimwe na zimwe zirimo n’izijyanye n’uburezi muri kiriya gihugu nubwo umugore we ari Minisitiri w’uburezi.
Iki kintu umuntu yakwita ukutavuga rumwe mu rugo rw’umuyobozi mukuru w’igihugu cya Uganda, cyatewe no kuba mu minsi yashize umugore we, Janet Museveni yarimitse Prof. Venansius Baryamureeba ku mwanya w’ubuyobozi wa kaminuza ya Makerere, ishami ry’ibijyanye n’ubucuruzi, nyuma yo gutangira akazi perezida Museveni agasaba umugore we gusimbuza uwo muyobozi uwo yari yasimbuye nanone, prof. Balunywa.
Kuwa 28 Gicurasi 2018, nibwo Perezida Yoweli yasabye umugore we Janet Kataha usanzwe ari Minisitiri w’uburezi muri kirya gihugu, kongera gushyira Prof Balunywa kuri uriya mwanya yahozeho kandi uwuriho yaramaze no gushyiraho abo bagomba gukorana.
Byumvikane ko Balunywa yaje kuva ku kazi agasimbuzwa Prof. Venansius Baryamureeba na Minisitiri w’uburezi, ariwe mugore wa perezida, Janet Museveni.
Prof Baryamureeba wasimbuye prof. Balunywa yari amaze kumenyera mu kazi ndetse yaranatangiye gushyiraho abo bazakorana nka Prof Moses Muhweezi wari umwungirije, na we watoye abo bazakorana.
Ubusanzwe aba bayobozi Balunywa ndetse na Baryamureeba ntibavuga rumwe kuko umwe usanga ashinja undi amakosa mu kazi.
Perezida Museveni kandi asabye umugore we kongera gushyiraho uriya muyobozi mu gihe we yari yamaze gusaba amashami akorera mu burezi gushyiraho inzego bazajya bakorana hamwe na prof. Baryamureeba.
Ku bijyanye no kutavuga rumwe hagati ya Museveni n’umogore we ku kijyanye n’ishyirwa mu kazi kw’aba bayobozi, perezida Museveni yamwandikiye ubutumwa bugira buti“Imwe mu mbogamizi twatakajeho igihe ni ukugendera ku buyobozi bwa gikoloni, butagira icyerekezo.”
Yakomeje avuga ko Prof. yari umukozi ukora cyane ndetse ufitiye icyerecyezo uriya mwanya akiwuriho.
“Akiyobora, urwego rwe nta myigaragambyo yigeze irugaragaramo, nakoranye na we kandi sinigeze mubona hirya no hino ajarajara kandi yakurikizaga inama. Mbega yari umuntu mwiza wo gukorana na we.”