• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»ULK yahigitse izindi Kaminuza zigisha Amategeko ‘ International Humanitarian Law national Moot Court ‘

ULK yahigitse izindi Kaminuza zigisha Amategeko ‘ International Humanitarian Law national Moot Court ‘

Editorial 15 Oct 2016 Mu Mahanga

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) iri mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uruhurirane rw’ibyiza yagezeho mu cyumweru gishize, aho mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwinjiza Intore mu zindi(Induction week), ari bwo inkuru yabaye kimomo ko iyo Kaminuza yahigitse izindi mu irushanwa ku by’amategeko mpuzamahanga y’intambara.

Kuwa nyuma w’Isabato y’icyumweru gishize tariki ya 7 Ukwakira 2016, wari umunsi udasanzwe muri ULK, ubwo abasore babiri n’umwari umwe begukanaga igikombe mu irushanwa ryiswe “International Humanitarian Law national Moot Court” ryahuje Amashuri makuru na za Kaminuza zigisha Amategeko mu Rwanda.

Abo banyeshuri b’indashyikirwa ni Mugisha Fred, witwaye neza kurusha abandi muri iryo rushanwa, na bagenzi be Ndahayo Karisti na Lois Kassana begukana igikombe bahigitse bagenzi babo bo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa ULK, Dr. Sekibibi Ezechiel, yatangaje ko intsinzi ntawe itashimisha cyane abayiharaniye, gusa ngo nta n’ubwo bitunguranye kuko uburezi iyo Kaminuza itanga buba bugamije kwesa imihigo kurusha abo bakora bimwe.

Yagize ati “Nk’ubuyobozi bwa Kaminuza, igikombe twacyakiriye neza mu byishimo byinshi cyane, kuko igihe habaye amarushanwa nk’aya tukayajyamo twiteguye kandi tugatsinda, ni ishema ku kigo, ku bacyigamo no kubagikunda bose.”

Amarushanwa y’igikombe ULK yegukanye ntabwo yatangiye kwitegurwa bitunguranye, kuko iryo shuri ritangira gutegura abanyeshuri baryo kuva bagitangira umwaka wa mbere kugira ngo bajye bahiga abandi bo mu bindi bigo.

Dr. Sekibibi yakomeje avuga ko ari ibihe binejeje, ati “Kwinjiza Intore mu zindi byagenze neza, bihurirana n’iyo ntsinzi n’ubwo itari iya mbere.”

Mu 2013 mu marushanwa y’ibiganiro mpaka ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu banyeshuri batandatu bari bahagarariye u Rwanda, bane muri bo bari abo muri ULK. Umwe ni Sandra Mukesha wegukanye irushanwa ndetse n’uwamukurikiye, bari baturukanye muri iri shuri.

Ayo mateka yanisubiyemo mu mwaka wakurikiyeho wa 2014, aho na none muri batandatu bari bahagarariye u Rwanda, bane muri bo bari abanyeshuri muri ULK maze ryegukanwa na Ndekezi Peace wari umwe muri bo.

Fred Mugisha, umwe muri abo banyeshuri begukanye igikombe n’itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya International Humanitarian Law All Africa Moot Court uyu mwaka, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko nubwo ishema baryegukanye mu Rwanda, imihigo irakomeje kugira ngo u Rwanda na rwo rukomeze rube indashyikirwa mu ruhando rw’amahanga.

-4389.jpg

Yagize ati “Nubwo twatsinze ariya marushanwa, turazirikana ko ayo tugiyemo ari yo akomeye kuruta ayo tuvuyemo, twe nk’ababyiyemeje kandi bagiriwe icyizere na Kaminuza yacu ULK ikanadushyigikira, turi gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo tuzahigike na Kaminuza zizaba ziturutse mu bindi bihugu.”

Ndahayo Karisti wahize abandi mu Rwanda muri ayo marushanwa yijeje ko n’ayo bagiye kujyamo azagenda neza nibakomeza gushyigikirwa n’Abanyarwanda bose uretse Kaminuza ya ULK gusa, dore ko kuba yarabaye uwa mbere kandi ari no mu ikipe yitwaye neza, bihagije kugira ngo begukane intsinzi.

Ati “Kuba uwa mbere byaranshimishije birumvikana kuko nahize abandi, ikindi ni ishema nahesheje aho twaturutse, bivuze ko niba narabaye uwa mbere n’ikipe yacu ikaba yarahize izindi, ubwo nta kintu tudafite.”

Akomeza avuga ko ibanga nta rindi ari ubwitange bugaragiwe n’intego, ati “Ibanga nta rindi ni ukwitanga ariko uzi neza icyo ukora n’impamvu.”

“Ukwibyara gutera ababyeyi ineza”

-4391.jpg

Prof.Dr. Rwigamba Balinda

Perezida w’Inama y’Ubuyobozi akaba ari na we washinze ULK, Prof.Dr. Rwigamba Balinda, yavuze ko inkuru nziza y’intsinzi y’abo banyeshuri be yamugezeho ubwo yari muri Stade, aho yari mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwinjiza intore mu zindi, bikaba byarabaye uruhurirane kuko icyo gikorwa na cyo cyagenze neza mu buryo ntagereranywa.

Ati “Ni ibyishimo byinshi cyane, nibuka igihe nabimenye hari kuwa Gatanu, nabivuze kuri Stade nsoza icyumweru cyo kwinjiza intore mu zindi, abanyeshuri bahita bakoma mu mashyi cyane […] Ni intsinzi yadushimishije, igaragaza icyo bari cyo, icyo bazi, aho bavuye, aho bageze, aho bagana, usanga ari ibintu bishimishije rero.”

Yakomeje agira ati “Nk’umubyeyi wabo, ni intsinzi kuri Kaminuza no kuri twe, ndabifuriza amahirwe n’imigisha myinshi cyane ituruka ku Mana ngo bakomeze no muri Arusha bazatsinde bazanire intsinzi igihugu cyose.”

Kwinjiza Intore mu zindi, ishingiro ry’ireme ry’uburezi bwo hejuru ULK itanga

Mu minsi yashize hajyaga habaho kubangamira uburenganzira bwa bamwe mu banyeshuri bajyaga kwiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, bicishijwe mu gikorwa cyitwaga “Kunnyunzura”, bakabahimba amazina rimwe na rimwe ateye ipfunwe, bakabategeka kwihimbira ibyivugo bibasebya n’ibindi.

Mbonigaba Théoneste ushinzwe gutegura no kugenzura ibikorwa byo kwinjiza Intore mu zindi muri ULK, yatangaje ko ibyo bikorwa ari byo byatumye Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho icyumweru cyiswe ‘Induction Week’ cyangwa kwinjiza Intore mu zindi, iri shuri na ryo rikaba rikora icyo gikorwa kiba mu ntangiriro za buri mwaka w’amashuri.

Indangagaciro zirimo ikinyabupfura, gukorera ku ntego, kugira umurava n’ibindi, ni bimwe mu bituma ireme ry’uburezi ULK itanga riba ku isonga, ari na byo bituma ikomeza guhigika izindi Kaminuza zo mu Rwanda n’izo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ibyo ngo bihera ku munsi umunyeshuri atangiriye mu mwaka wa mbere. Kuva mu mwaka ushize wa 2015/2016, mu Rwanda hose hatangiye igikorwa cyo kwinjiza Intore mu zindi, aha hakaba ari ho ha mbere ho kwitoreza indangagaciro n’ibindi bituma umunyeshuri yiga ashishikaye kandi akamenya.

Icyumweru cyo kwinjiza intore mu zindi ni igihe cyo kwakira abanyeshuri bashya kugira ngo bamenye neza aho bagiye kwiga, bamenye ikigo barimo, abakiyoboye, serivisi bazajya bahabona, kumenyana na bagenzi babo, cyatangiye kuwa 3 Ukwakira 2016 ari na bwo hatangiye ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2016/2017 muri ULK.

-4390.jpg

Intore mu zindi

Aha ni na ho abanyeshuri batangira kwigishwa bundi bushya indangagaciro z’Umunyarwanda, bagatozwa mu bintu bitandukanye nko kwihangira imirimo no kwizigama bifite intego, kubyaza umusaruro amahirwe ahishe mu ikoranabuhanga, ubufatanye mu gucunga umutekano, ibyo hamwe n’ibindi bikajyana n’ibyo bita “Umukoro-ngiro”.

Source : Igihe.com

2016-10-15
Editorial

IZINDI NKURU

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Editorial 16 May 2024
Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Editorial 06 Apr 2016
Nyabihu: Abakobwa babyariye iwabo basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurengera umwana

Nyabihu: Abakobwa babyariye iwabo basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurengera umwana

Editorial 06 Jan 2016
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Editorial 22 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Akagabo gahimba akandi kataraza : Ingimbi z’u Rwanda zahoreye bashiki bazo ku bagande, ziyongerera amahirwe yo gukina Afrobasket U-16
IMIKINO

Akagabo gahimba akandi kataraza : Ingimbi z’u Rwanda zahoreye bashiki bazo ku bagande, ziyongerera amahirwe yo gukina Afrobasket U-16

Editorial 13 Jun 2019
Umuhanzikazi “Saida Karoli”aje kwibutsa abanyarwanda kubyinda injyaruwa
SHOWBIZ

Umuhanzikazi “Saida Karoli”aje kwibutsa abanyarwanda kubyinda injyaruwa

Editorial 08 Mar 2018
Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 25 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru