Burya ngo umugezi w’isuri urisiba, kandi uwasogongeye ku “intango” y’imandwa za Kinani nta muterekere uwo nyabingi ze zizamuyagaza ubwonko.
Muri iki gihe umuryango wa Rwigara uri mukaga, hari abibaza impamvu zabyo ndetse bamwe bagahamya ko uyu muryango watotejwe kuva cyera. Aba ariko bavuga ibi nabatazi uko umuryango wa Rwigara watunzwe n “Akazu” k’abasilikare bari bagize ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana. Ndetse bakanasangira ku intango y’imandwa ze.
Muri iyi nyandiko twagerageje gusesengura umubano wihariye w’Adeline Rwigara na Col. Sagatwa , Col Rwagafirita, Rwabukumba n’abandi…
Perezida Juvenali Habyarimana, Col. Sagatwa Elie n’inshuti yabo Adeline Rwigara Mukangemanyi
Mu mwaka w’1980, Adeline Rwigara Mukangemanyi yari umutoni mu rugo kwa Perezida Juvenal Habyarimana, ubucukumbuzi bwa Rushyashya, bugaragaza ko ariwe wari ufite isoko ryo guhahira urugo, amarido yo munzu , amashuka yo kuryamira n’ibindi bikoresho byo murugo kwa Perezida Habyarimana I Kanombe, binavugwa ko ariwe wari ushinzwe gusasa uburiri no gutegura munzu [decorations].
Muri icyo gihe Adeline Rwigara, yari afite inshoreke z’Abasilikare bakuru mu ngabo zatsinzwe [ Ex.FAR ], bamufashaga kubigeraho, barimo na muramu wa Habyarimana akaba n’ Umujyanama we wihariye Col. Elie Sagatwa, na Col. Rwagafirita wari Chef d’état-major de la Gendarmerie, uyu ndetse hari n’amakuru tugitohoza neza avuga ko yaba yaranabyaranye umwana wimfura n’ Adeline Rwigara.
Ikimenyetso kuri ibi n’ imodoka yo mubwoko bwa Range Rover bamwe bayitaga Land Rover, ya Nzabarinda Xavier, yakunze kugaragaramo Adeline Rwigara ava cyangwa ajya kwa Col. Sagatwa i Masaka ubundi bakayibona yinjira kwa Nzabarinda Xavier nawe wari ufite inzu I Masaka, agatura I Remera.Ibi n’ibivugwa n’uwaduhaye aya makuru atifuje ko dutangaza izina rye.
Undi wabaye ihabara rikomeye ry’ Adeline ni Nduwayezu wari ushinzwe iperereza,Chef des Service Central de Renseignements [ S.C.R.].
Bivugwa kandi ko abo bagabo bombi bamwakuranwagaho ndetse ibi bamwe bakabyita kwigura kugirango ubone ubutunzi, kuko ngo bitari byoroshye muri kiriya gihe.
Ngabo abasilikare bari barigaruriye urugo rwa Rwigara, wari utuye I Nyamirambo hafi yo kwa SISI Evariste, kugeza naho bamusenyeye urugo.
Adeline Rwigara mu maboko ya Polisi y’u Rwanda
Andi makuru twamenye avuga ko uko guhora murugo rwa Habyarimana byanatumye Adeline Rwigara wari ufite uburanga, aba inshuti magara na basaza b’ Agatha Kanziga, bikundiraga gusambanya abatutsikazi, aribo Zigiranyirazo na Rwabukumba Seraphin wakoraga muri BNR wari ushinzwe ama banki no gutanga amadeni mu banya “Kazu” n’ abasilikare bakoraga ubucuruzi nka Rwagafirita na Serubuga. Rwabukumba Seraphin uyu akaba yari interahamwe ikomeye nyiri La Centrale,n’ inzu iri Kacyuru hafi ya Novotel-umubano.
Si abo gusa Adeline Rwigara yisanzuragaho kuko yari afite ubwiza bwanatumye yigarurira umucuruzi wari ukomeye muri MRND Nzabarinda Xavier, wari inshuti ya Rwigara, ariko akamuca inyuma, Nzabarinda uyu akaba yarakoranaga ubucuruzi na Musabe Pasteur wayoboraga BACAR, aba bombi ni nabo bashinze umutwe w’Interahamwe, bawugabira Kajuga Robert, babifashijwemo na BACAR ari nayo yatangaga amafaranga yo kugura imyambaro ndetse n’amadeni yahabwaga bamwe mu bacuruzi bizewe nka Nzabarinda Xavier waje gupfa akoze impanuka y’ indege ye [ akadege yirirwaga yitembereramo] bivugwa ko ako kadege ke, kakoze impanuka ajya I Butare, yashyizemo amavuta make amushiriraho irahanuka agwa I Butare.
Nyakwigendera Rwigara Assinapol
Amakuru avuga ko Rwigara wari uzwi nk’umucuruzi, umenyereye gukora forode, uciriritse muri Kigali , yaje kubona ubutunzi, biturutse mu kwigarurira urugo rwe kw’abo basilikare, twavuze haruguru bari bakomeye mu gihugu, bicaga bagakiza.
Col. Rwagafirita yaza kuryama, Rwigara agaca inyuma y’urugo maze imipaka akayiyogogoza, akora forode y’Itabi na Wisky, aratunga, aratunganirwa, ahinduka umukire umuntu wacuruzaga agapaki kamwe k’itabi n’agafuka k’umunyu, yitwa umukire muri Quartier Mateus ,bikitwa ko akora Transport [ Import/Export ] Congo, Uganda na Kenya.
Rwigara Assinapol umugabo uvuka ku Kibuye, yaje kumenyekana cyane kubera ubucuruzi bw’itabi ryitwa SM yatumizaga muri Kenya akoresheje ikompanyi ye y’ubucuruzi yitwa Rwigass Cigarettes Company icyo gihe byari mu myaka ya za 1980 akaba yarabarizwaga mu baherwe ba mbere mu Rwanda.
Kuko uretse gutumiza itabi mu mahanga bivugwa ko yagize n’uruganda rukora itabi ndetse yanatumizaga ibindi bicuruzwa birimo n’inzoga zikomeye.
Bijya kwegera imyaka ya 1990, Bwana Rwigara yari atangiye kugira ibibazo by’ubukungu harimo ibibazo n’amabanki ndetse na Ministeri y’imali yari ishinzwe ibijyanye no kwishyuza imisoro akenshi akekwaho gucuruza magendu.
Rwigara yakoranaga na maneko za Habyarimana akingiwe ikibaba n’abasilikare bakuru, Rwigara agakwepa imipaka ba maneko bakamufasha kwinjiza ibicuruzwa bitishyuye imisoro.
Diane Rwigara yashinze umutwe wa Politiki urwanya Leta y’u Rwanda
Ngibyo ibyatumye Rwigara yikoma ubuyobozi bwa FPR- inkotanyi aho zibohoreje igihugu kuko bamubujije gukomeza gukora magendu, no kunyereza imisoro, bamwigisha uko basora aranga ahinduka inyaga ihora mu myobo yihishahisha.
Nyuma y’igitero cy’Inkotanyi kuya mbere ukwakira 1990, n’ifatwa ry’ibyitso mu mujyi wa Kigali, bivugwa ko Rwigara yaje guhungira muri Kenya n’umuryango we, kubera amakuru yari mu nzego z’iperereza yavugaga ko arimo kubaka inzu y’umwami Kigeli Ndahindurwa mu Kiyovu ndetse ko banabonaniye muri Kenya.
Wenda Adeline n’abana be n’ubwo batari kwicwa kubera umubano we n’abasilikare ba Habyarimana, bivugwa ko Rwigara yashoboraga gupfa cyane ko bashakaga umugore we n’ubutunzi bwe.
Amakuru avuga ko mu gihe cyose Rwigara yari muri Kenya, yari ahangayikishijwe n’ubucuruzi bwe buri muri Kigali, mu gihe impunzi zo zari zihangayikishijwe no gutahuka mu guhugu cyazo.
Ibyo ngo byatumye Rwigara, ayoboka umugambi wo gufasha no gutera inkunga urugamba rwo kubohora igihugu, rwari rurimbanije ruyobowe na Perezida Paul Kagame.
Nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, umubano wa Leta na Rwigara wakomeje kuzamo agatotsi kubera amanyanga no kwanga gukurikiza amategeko y’igihugu, uwo muco mubi w’ubuhemu, awinjiza no mu rubyaro rwe ukwira umuryango wose, ari nayo nkomoko y’ibibazo barimo kugeza ubu.
Adeline Mukangemanyi n’umugabo we Rwigara Assinapol bivugwa ko mu gihe Rwigara yapfaga, umubano wabo utari wifashe neza, wakomeje kuzamo ibibazo, nkuko bivugwa n’inshuti yabo yahafi y’uyu muryango wa Rwigara, amateka n’ibyo bombi baciyemo byatumye batumvikana, Rwigara akabyuka kare, agataha atinze.
Cyane ko ngo mu mibereho ye atakunze kuba iwe yabaga ari hirya no hino mu bihugu bitandukanye nka Uganda, Kenya, Afrika y’epfo, Dubai n’ahandi… mu bikorwa bye by’ubucuruzi.
Bivugwa kandi ko mugihe babanaga munzu imwe mu Kiyovu umugore we yabaga ukwe n’umugabo ukwe, uko kwiheba ngo kwaje gutuma Adeline, yikura mu idini ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7, akora icyumba cy’amasengesho mu rugo, ariko nyuma ngo icyo cyumba cyaje guhinduka icyumba cy’inama z’ubugambanyi no ku bonaniramo n’abanyamakuru b’Umuseso, BBC na VOA mugihe umugabo yabaga yafunzwe cyangwa se bivugwa ko yaburiwe irengero kandi yabaga yamuhunze kubera ibibazo bari bafitanye.
Impanuka yahitanye Nyakwigendera Rwigara Assinapol mu kabuga ka Nyarutarama
Rwigara ajya gupfa yari amaze igihe azindukira muri sport Novotel rimwe na rimwe bikavugwa ko yaraye mu masengesho, ariko abandi bakabona imodoka ye yiriwe ku kibuga cy’indege I kanombe we yafashe rutemikirere, rimwe na rimwe akazagaragara Kampala muri Hotel, mu mubonano w’ibanga na Rujugiro cyangwa se Majyambere Silas uba aho Kampala.
Uyu ati: “yabwiraga umugore ko yaraye mu masengesho, bikaba bizwi gutyo, nyamara yafashe indege ageze Kampala saa tanu akaba ari I Kigali “.
Ben Rutabana muramu wa Rwigara ubu mu ishyaka rya RNC
Mu busesenguzi bwacu twabonye ko kuva kera Rwigara n’umuryango we wabaye umuzigo ku gihugu. Mugihe havugwa baramube Ben Rutabana na Jason Muhayimana bari mu mitwe irwanya igihugu mu ishyaka rya Kayumba Nyamwasa[ RNC ] bikaba bimaze kugaraggara ko n’umuryango wose wageze muri RNC, dukurikije amajwi tumaze iminsi twumva, Leta y’u Rwanda yarihanganye bikomeye.
Umuryango wa Rwigara wabaye umuzigo ku Igihugu
Mugihe bimeze gutya hamaze kwigaragaza abandi bana ba nyakwigendera Rwigara yabyaranye na Josiane uba ku Gisozi, abahungu babiri umwe afite imyaka 14 undi yujuje 2. Urukiko rukaba rumaze kwemeza ko koko abo bana bafite uburenganzira ku mutungo wa Rwigara.
Muri abo bana umwe yavutse nyuma y’amezi abiri gusa Rwigara yitabye Imana mu mpanuka yabereye mu Kabuga ka Nyarutarama.
Cyiza Davidson