Mu gihe cyose ikibazo cy’umubano mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda kimaze, ibinyamakuru byo muri Uganda byakomeje gutenguha abaturage ba Uganda cyane cyane mu kubafasha kumva neza inkomoko nyayo y’ikibazo.
Bumwe muri ubwo buryo itangazamakuru rya Uganda ryatengushye abaturage, ni ukutagaragaza ko ikibazo cy’umupaka kireba Uganda ubwayo. Ibyo turabigarukaho mu kanya.
Mbere na mbere: Urugero rw’uburyo ibinyamakuru byo muri Uganda byataye inshingano zabyo mu gutara no gusesengura impamvu zatumye ibibazo bivuka, ni ikiganiro cyaciye kuri Televiziyo NBS cyitwa ‘Media Round Table’ kuwa Kane w’icyumweru gishize, tariki 14 Ugushyingo.
Abanyamakuru Dalton Kaweesa, Mujuni Raymond, Dismas Nkunda, Halima Athumani, Kagwa Njala n’umugore witwa Phyllis Wanjiru bari bishimiye koroshya ubukana bw’ikibazo, bavuga ko gituruka ku ‘kwiyemera’ no kuba u Rwanda rwarafunze umupaka.
Iyo mpamvu ya nyuma niyo yabaye intero haba ku buyobozi bwa Uganda, abanyamakuru, abacuruzi n’abandi.
Mu kiganiro buri wese yarivugishaga ngo “Oh, iyaba abakuru b’ibihugu byombi bashyiraga kwiyemera kwabo ku ruhande bakaganira, ikibazo cyakabaye cyarakemutse”, babisubiragamo nk’aho ari yo nsanganyamatsiko y’umunsi.
Uko ikiganiro cyajyaga mbere, buri wese yasaga n’aho yumvikanisha ko Perezida w’u Rwanda mu mubano w’ibihugu byombi ari we uciriritse. Uku ni ukundi guta umutwe kuri izi mpuguke mu itangazamakuru rya Uganda. Noneho Nkunda we yaje abihuhura, ati “Aba bagabo barwanye bari kumwe mu ishyamba barwana, kandi Museveni ni we wari umuyobozi wa Kagame!”
Icyo bishatse kuvuga biroroshye kucyumva: Ni ukuvuga ngo umuyobozi w’u Rwanda niwe usabwa kugira icyo akora. Akarushaho kwinginga! Ibitekerezo nk’ibi si iby’umuntu uri aho, ni inararibonye muri Uganda.
Biragaragara ko abagande benshi bagifite ya myumvire y’uko u Rwanda ari igice cya Uganda ni nako byumvikana mu itangazamakuru. Nyamara u Rwanda ni igihugu kigenga. Si umufatanyabikorwa w’imvugwarimwe cyangwa se ‘umuvandimwe uciriritse” ku kindi gihugu icyo ari cyo cyose. U Rwanda rurenze kure igice cy’abaturage babaye impunzi muri Uganda.
Kubaha u Rwanda bivuze kurufata nk’igihugu gifite inyungu giharanira, gifite uburyo gikurikiranamo izo nyungu kandi gikorera ku mahame yacyo.
Kuba ubuyobozi bwa Museveni bukomeza kwanga kwemera guha umuturanyi wabo ako gaciro byagize uruhare mu kuzamba k’umubano. Ni amahitamo ye aciriritse yo guhihibikanira guteza umutekano muke mu Rwanda yaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, byanatumye ikibazo ku ruhande rwa Uganda kirushaho gukomera, ni ukuvuga kugabanyuka k’ubucuruzi bw’u Rwanda na Uganda.
Aho Uganda yajyaga yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bya miliyoni 180 z’amadolari, birashoboka ko mu minsi mike izaba yohereza ibicuruzwa by’amadolari zeru ukurikije uko ibintu biri kugenda. Aho mbere Uganda yungukiraga cyane mu bucuruzi n’umuturanyi wo mu Majyepfo (u Rwanda rwoherezayo ibicuruzwa bya miliyoni 26 z’amadolari gusa), gukomeza gushaka kubangamira u Rwanda kwa Museveni byangije umubano igihugu cye cyungukiragamo cyane.
Uganda niyo yahombeye cyane muri ibi bibazo. Ubukungu bwayo uhereye ku nganda nini nka Mukwano ukageza ku muhinzi uciriritse mu bice bihana imbibi n’u Rwanda bari guhomba bikabije. Nibyo umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abikorera muri Uganda, Gideon Badagawa amaze igihe atangaza mu binyamakuru byo muri Uganda.
Nibyo byatumye u Rwanda rufata umwanzuro wo kugira inama abaturage barwo kudatambuka bajya muri Uganda, guhera muri Werurwe uyu mwaka.
Inzego z’umutekano muri Uganda zimaze igihe zitoteza mu buryo bw’umubiri n’intekerezo abanyarwanda zitwaje impamvu eshatu ukurikije uko abarokotse ubwo bugizi bwa nabi bagiye babivuga.
Babatoteza ngo babakuremo amakuru baba bazi ku bayobozi b’u Rwanda cyangwa ngo babahatire kwinjira mu mitwe y’inyeshyamba cyane cyane RNC ya Kayumba Nyamwasa. Babikora kandi bagamije gushotora u Rwanda ngo narwo ruhohotere inzirakarengane z’abagande kugira ngo babone impamvu, umubano ukomeze kuba mubi.
Kuburira abanyarwanda kudakomeza kujya muri Uganda ngo inzego z’umutekano zaho zidakomeza kubona abo zihohotera byahagaritse ubwinshi bw’abahohoterwaga. Ubu amakuru ni uko inzego z’ubutasi za Kampala n’iz’umutekano zigifata mu buryo bunyuranyije n’amategeko abanyarwanda ariko bikaba ku basanzwe baba muri Uganda.
U Rwanda rwafashe uwo mwanzuro nyuma y’imyaka isaga ibiri rugerageza gusaba Uganda guhagarika iryo totezwa ry’abanyarwanda.
Muri cya kiganiro cyo kuri NBS, umunyamakuru yavuze gato cyane ku kwinuba u Rwanda rwagiye rugaragaza ku buryo abaturage barwo bafatwamo. Umunyamakuru yahise avuga ko icyo atari ikibazo gikomeye ku buryo cyatuma ufunga umupaka.
Iki ni icyorezo gikomeye mu mitekerereze aho abantu bagaragara nk’injijuke bajya kuri Televiziyo bakemeza ko kuba inzego z’igihugu cyabo zishimuta abantu zikabatoteza nta kibazo gikomeye kirimo.
Ubwo Mujuni yavugaga ku magana y’abanyarwanda bamaze igihe baborera mu buroko bw’inzego z’umutekano za Uganda, yagize ati “Niko inzego z’umutekano za Uganda ziteye. Ntabwo ari abanyarwanda babikorera gusa. N’abagande barafatwa bakajyanwa bakaba bamara n’amezi umunani mbere y’uko uwo muntu wafashwe yerekanwa.”
Ni igitangaza kumva igisubizo nk’icyo kirimo ubwishongozi kinyura kuri Televiziyo kivuye mu kanwa k’umunyamakuru. Ni ukuvuga ko u Rwanda rukwiriye guceceka itotezwa n’iyicarubozo riri gukorerwa abaturage barwo kuko “CMI cyangwa ISO basanzwe babikora.”
Ubusanzwe abanyamakuru bafatwa nk’abavugisha ukuri muri sosiyete. Muri Uganda iyobowe na Perezida Museveni bigaragara ko ako kazi kari mu marembera.
Mu gushimangira iyo mpamvu, abatumirwa muri icyo kiganiro cya NBS, nta n’umwe wigeze akomoza ku buryo Museveni na Guverinoma ye bakorana n’imitwe igamije guhungabanya u Rwanda, yagiye inagaba ibitero by’iterabwoba ku Rwanda.
Ubusanzwe ibyo ni ubushotoranyi ku gihugu. Ntabwo washotora umuntu ngo wicare utekereze ko we azakomeza kwiyicarira ntagire icyo akora ngo yirengere.
Nyamara Mujuni mu busesenguzi bwe, yavuze ko “ U Rwanda ari igihugu cya byacitse! Iyo bitaba byacitse rwakabaye rubona ko ari rwo ruri guhomba cyane”.
Ibi ni ukuyobya abantu ku mpamvu zitandukanye. Ni iyihe byacitse iri mu kugira inama abantu kutajya ahantu bashobora kugirirwa nabi? Ibyo Uganda ivuga ko ari byacitse, umunyarwanda yabyita ‘kwitararika cyangwa kugira amakenga’.
Kuvuga ko u Rwanda ari rwo rubihomberamo cyane sibyo kuko Uganda niyo yagiye ikomeza kwitatsa ngo bafunze umupaka ubwo Kigali yahagarikaga amakamyo y’ubucuruzi aremereye ava muri Uganda n’igihe abaturage baburirwaga kutajya muri Uganda.
Iyaba nibura abanyamakuru batembereraga mu biturage byo mu Majyepfo ya Uganda, bakibonera uburyo amahitamo y’ubuyobozi bwabo yagize ingaruka mbi ku baturage ,bakareba amaduka arimo ubusa cyangwa inganda zisigaye zikora ku kigero cya 40 % by’ubushobozi bwazo, nibura bagahaye abagande amakuru nyayo.
Icyakora ukurikije uko ibintu bimeze, nta wahamya ko ibyo bizashoboka.