Umubiri w’uwahoze ari Umunyamabanga mukuru wa Loni, Dr Koffi Ata Annan, wagejejwe mu gihugu cye cy’amavuko cya Ghana, kuri uyu wa Kabiri.
Ni umuhango wari ku rwego rwo hejuru rugenerwa intwari za Ghana.
Umubiri wa Annan ukimara kururuswa ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kotoka, wakiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, wari wifatanije n’abo mu muryango wa Annan, barimo n’uwari umugore we.
Uyu muhango wubahirizwaga n’itsinda ry’abacuranzi bo mu Ngabo za Ghana bari bambaye impuzankano ya gisirikare.
Nk’ikimenyetso cy’uko umubiri wa Annan wakiriwe ku butaka bwa Ghana, ukimara kururuswaga mu ndege, ibendera rya Loni ryari ritwikirijwe isanduku, ryasimbujwe iry’igihugu cya Ghana.
Biteganijwe ko Koffi Annan azashyingurwa kuwa 13 Nzeri 2018. Umubiri we uraba uri nyubako ikorerwamo inama mpuzamahanga iri Accra, ari naho ababyifuza bashobora kujya kuwusezeraho bwa nyuma.
Annan yapfuye kuwa 18 Kanama 2018, aguye mu Busuwisi ku myaka 80. Afite ibigwi byo kuba ari we wabaye Umunyafurika wa mbere watorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa Loni kuva tariki ya 1 Mutarama 1997 kugeza 31 Ukuboza 2006.
Annan yanigeze guhabwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 2001, ku bwo kuba yaraharaniye amahoro no guha umurongo w’imbere ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Bamunenga kuba atarashoboye guhangana uko bikwiye na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa Loni irebera, kandi ari we ari ukuriye ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri uwo muryango icyo gihe.
Mu 1998, ubwo yari mu ruzinduko mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda yemeye ko Loni ititwaye uko bikwiye mu guhagarika Jenoside no gukumira ko ibaho.