• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umubyeyi wa Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Umubyeyi wa Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Editorial 04 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Amakuru , aravuga ko  kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Mata 2018 ,  umunyarwanda  Senumuha Ferediriyani umubyeyi wa  Kayumba Nyamwasa yitabye imana, aguye mu gihugu cya Uganda aho yaratuye.

Uyu mukambwe yitabye Imana akurikiye umugore we waguye mu Rwanda mu 2010,  Kayumba Nyamwasa akaba yarahunze ikiriyo cye kitararangira.

Amakuru atandukanye amaze iminsi atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda nka Chimpreports ndetse na Spyreports, aravuga ko Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yaba akunze gukorera ingendo muri Uganda ndetse afitanye umubano ukomeye n’abayobozi ba Uganda.

Inkuru yasohotse ku rubuga Spyreports,  itangira ivuga ko Kayumba Nyamwasa yavukiye mu Rwanda agakurira mu nkambi y’impunzi muri Uganda, akaba afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Makelele. Bongeraho ko yaje kwifatanya na NRM mu rugamba rwo kubohoza Uganda mu 1986 ndetse muri za 90 akaba yari umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda.

Uru rubuga muri iyi nkuru rwakomeje ruvuga ko hari amakuru y’uko Gen. Kayumba Nyamwasa afitanye umubano wa hafi n’abayobozi muri Uganda, ndetse ko ajya ajya i Kampala agakorana inama n’abantu be agasubira mu nzu ya gisirikare aba acumbikiwemo.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo mu nkuru yacyo yo kuwa 30 Ukwakira, aho cyavugaga ko ari iperereza cyakoze, cyavuze ko ibi bintu bitashimishije u Rwanda.

Ese kuba abayobozi ba Uganda baba bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda byaba bisobanuye iki ku bayobozi b’u Rwanda?

Usibye kuba Nyamwasa ajya muri Uganda, Chimpreports ikomeza ivuga ko hari n’amakuru avuga ko rimwe na rimwe Nyamwasa iyo agiye muri Uganda hari agatsiko k’abarwanyi ba FDLR abonana nako.

Ku rundi ruhande, urubuga rwa Spyreports rukomeza ruvuga ko, inshuti magara ya Kayumba Nyamwasa yitwa Noble Marara, wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda perezida Kagame akaba aba mu buhungiro ndetse ari umwe mu baherutse gushinga umutwe witwa Rwandese Revolutionary Movement, yanditse ashima Uganda kuba imaze iminsi ikurikirana abapolisi bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu.

2018-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Editorial 23 Nov 2020
Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe hatanzwe 200,000 $

Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe hatanzwe 200,000 $

Editorial 16 May 2018
VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

Editorial 30 Nov 2019
” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

Editorial 12 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye
Mu Mahanga

Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Editorial 13 Jan 2016
Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda

Editorial 14 Oct 2019
Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni
HIRYA NO HINO

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni

Editorial 01 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru