Nyatanyi Ndereremungu Monique, umubyeyi wa nyakwigendera Christine Nyatanyi wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize.
Umuryango wa Nyatanyi wabwiye Itangazamakuru ko umubyeyi wabo yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 16 Nyakanga 2017, i Buruseli mu Bubiligi, azize indwara.
Nyatanyi Ndereremungu Monique witabye Imana afite imyaka 76 yavukiye i Kanombe ku wa 2 Gashyantare 1941 mu muryango w’abana batatu; yaashakanye na Commandant Nyatanyi Pierre ku wa 12 Ukwakira 1963.
Uyu mubyeyi witabye Imana yabyaye abana barindwi, barimo Nyatanyi Marie-Christine wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, we yitabye Imana muri 2011. Abandi bana be ni Nyatanyi Marie-Claire uba mu Mujyi wa Gent mu Bubiligi ; Nyatanyi Marie-Pierre uzwiho igitabo “Plurielles, Femmes de la Diaspora africaine” cyasohotse mu Bubiligi mu minsi ishize ; Nyatanyi Victor ; Umunyamategeko Nyatanyi Gilbert; Nyatanyi Hubert na Nyatanyi Pierre-Junior.
Uretse abana batandatu asize, Ndereremungu Monique asize abuzukuru barindwi n’umwuzukuruza.
Monique Nyatanyi Ndereremungu yitabye Imana aratwa kubana neza n’abantu bose.