Tariki ya 1 Mata 2021, umucamanza Carmel Agius, Perezida w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, (IRMCT) yanze ubusabe bwa Col Theoneste Bagosora wasabaga gufungurwa atarangije igihano.
Col Bagosora wabaga mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) yari yakatiwe gufungwa imyaka 35 n’urukiko mpanabyaha rw’Arusha akaba yari afungiye muri Mali kuva tariki ya 1 Nyakanga 2012. Yafashwe tariki ya 9 Werurwe 1996 muri Kameruni yoherezwa Arusha tariki ya 23 Mutarama 1997.
Tariki ya 18 Ukuboza 2018, ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu harimo ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa birenze kamere muntu. Yahise akatirwa igifungo cya burundu.
Tariki ya 14 Ukuboza 2011, yaje kujuririra uwo mwanzuro w’urukiko maze igihano cyo gufungwa burundu gikurwaho umucamanza Meron amukatira imyaka 35. Mu mwaka wakurikiyeho ku wa 1 Nyakanga 2012, yoherejwe kurangiriza igihano cye muri Mali.
Bagosora yarangije bitatu bya kane by’igifungo cye muri Kamena 2019, amategeko y’uru rukiko, agena ko umuntu ufunzwe 2/3 by’igihano cye, ashobora gusaba gufungurwa mbere y’igihe. Bagosora ni umwe mu bari bemerewe ibiteganywa n’iryo tegeko kuko icyo gihe yakimaze muri gereza.
Umucamanza ashingiye ku buremere bw’ibyaha Bagosora yahamijwe n’imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka, yavuze ko akwiye gukomeza gufungwa ari nako ahindura imyitwarire.
Mu bushishozi bwe, yavuze ko nta gihamya cy’uko uyu mugabo yahindutse ndetse nawe ubwe ko atabigaragaza. Yavuze kandi ko atewe impungenge n’uko agaragazwa nk’umuntu “udashoboye kwigenzura”.
Leta y’u Rwanda yamaganye ubusabe bwa Col Theoneste Bagosora.
Umucamanza Carmel Agius, atandukanye cyane n’Umucamanza Theodor Meron yasimbuye ku buyobozi bwa IRMCT warekuye ba ruharwa benshi batarangije ibihano barimo Muvunyi Tharcisse, Rugambarara Juvénal, Serushago Omar, Ruzindana Obed, Sagahutu Innocent, Nahimana Ferdinand, Simba Aloys n’abandi.