• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umucamanza mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa yatangaje ko asubukuye iperereza ku bwicanyi bwabereye mu Bisesero muri Jenosie yakorewe Abatutsi, bunavugwamo bamwe mu basirikari b’ Abafaransa

Umucamanza mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa yatangaje ko asubukuye iperereza ku bwicanyi bwabereye mu Bisesero muri Jenosie yakorewe Abatutsi, bunavugwamo bamwe mu basirikari b’ Abafaransa

Editorial 13 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nk’uko tubikesha urubuga rwo mu Bufaransa “Médiapart”, rukora inkuru zicukumbuye,  umucamanza wo mu rukiko rw’ i Paris aho mu Bufaransa amaze gufata icyemezo cyo gusubukura iperereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero, mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu karere ka Karongi, mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ni icyemezo gitunguranye, kuko hari hashize imyaka 4 ubushinjacyaha bw’aho i Paris butangaje ko bupfundikiye iyo dosiye  ku bwicanyi bwo mu Bisesero, bunavugwamo bamwe mu basirikari bakuru b’Abafaransa, bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu butumwa bwiswe”Opération Turquoise”.

Médiapart iravuga ko uwo mucamanza yabonye ibindi bimenyetso bidakwiriye kurenzwa ingohe, cyane cyane ibikubiye muri raporo ya Komisiyo”Duclert”, yasohotse umwaka ushize, ikagaragaza uruhare rudashidikanywaho rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Nta byinshi byavuzwe kuri iri perereza rigiye gusubukurwa,  icyakora abasesenguzi basanga   iki cyemezo cyaba gifitanye isano n’ugutakamba kw’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gusaba ko ubutabera bwahabwa agaciro, ndetse n’ibaruwa imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jeboside yakorewe Abatutsi, barimo n’abo mu Bisesero, yandikiye ubucamanza bw’Ubufaransa muri Mutarama uyu mwaka,  yinubira kuba nta gikorwa ngo Abasirikari b’Abafaransa bagize uruhare mu bwicanyi bwo Bisesero babiryozwe.

Hari abasirikari b’Abafaransa 22 baregwa uruhare muri  Jenoside yakorewe Abatutsi,  by’umwihariko hakabamo abashinjwa uruhare mu bwicanyi bwahitanye inzirakarengane zibarirwa mu bihumbi mirongo itandatu(60.000) zishyinguye mu Bisesero.  Nubwo hari ubuhamya bw’ ababyiboneye ndetse n’ ibyegeranyo byinshi bibahamya ubufatanyacyaha n’abajenosideri, abari mu butegetsi  bw’ Ubufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi  bahakana uruhare urwo arirwo rwose muri iyo Jenoside, ahubwo bakavuga ko “Opération Turquoise” yarokoye benshi.

Umwe mu basirikari bari muri “Opération Turquoise”,  Kapiteni Guillaume Ancel yakomeje gutanga ubuhamya bugaragaza uburyo abasirikari b’ Abafaransa batereranye Abatutsi bo mu Bisesero, bakingira ikibaba abajenosideri ngo bashobore guhungira muri Zayire(ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ), banageze mu nkambi aho muri Zayire Abafaransa babaha intwaro ngo bagaruke gusoza umugambi wa Jenoside.  Ibi byose byari byaravuzwe mu iperereza ryamaze imyaka 13 rikorwa, ariko mu buryo butavuzweho rumwe, hanzurwa ko urubanza rutazaba. Icyemezo cyo kurusubukura cyaba  kiri mu mugambi wa Perezida Emmanuel Macon wasezeranyije uRwanda gukurikirana umujenosideri wese uri mu Bufaransa? Tubitege amaso.      

2022-07-13
Editorial

IZINDI NKURU

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje amafaranga asaga miliyoni 400 y’imisoro mu mezi ane ashize

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje amafaranga asaga miliyoni 400 y’imisoro mu mezi ane ashize

Editorial 22 Nov 2016
Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center

Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center

Editorial 09 Nov 2016
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Editorial 25 Sep 2023
Umusilikare w’u Rwanda wishe umwana mu Giporoso yagejejwe imbere y’Ubutabera

Umusilikare w’u Rwanda wishe umwana mu Giporoso yagejejwe imbere y’Ubutabera

Editorial 13 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 01 Jun 2021
Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.
Amakuru

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Editorial 23 Jun 2021
Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura
Mu Rwanda

Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Editorial 06 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru