Nk’uko tubikesha urubuga rwo mu Bufaransa “Médiapart”, rukora inkuru zicukumbuye, umucamanza wo mu rukiko rw’ i Paris aho mu Bufaransa amaze gufata icyemezo cyo gusubukura iperereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero, mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu karere ka Karongi, mu Ntara y’Uburengerazuba.
Ni icyemezo gitunguranye, kuko hari hashize imyaka 4 ubushinjacyaha bw’aho i Paris butangaje ko bupfundikiye iyo dosiye ku bwicanyi bwo mu Bisesero, bunavugwamo bamwe mu basirikari bakuru b’Abafaransa, bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu butumwa bwiswe”Opération Turquoise”.
Médiapart iravuga ko uwo mucamanza yabonye ibindi bimenyetso bidakwiriye kurenzwa ingohe, cyane cyane ibikubiye muri raporo ya Komisiyo”Duclert”, yasohotse umwaka ushize, ikagaragaza uruhare rudashidikanywaho rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nta byinshi byavuzwe kuri iri perereza rigiye gusubukurwa, icyakora abasesenguzi basanga iki cyemezo cyaba gifitanye isano n’ugutakamba kw’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gusaba ko ubutabera bwahabwa agaciro, ndetse n’ibaruwa imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jeboside yakorewe Abatutsi, barimo n’abo mu Bisesero, yandikiye ubucamanza bw’Ubufaransa muri Mutarama uyu mwaka, yinubira kuba nta gikorwa ngo Abasirikari b’Abafaransa bagize uruhare mu bwicanyi bwo Bisesero babiryozwe.
Hari abasirikari b’Abafaransa 22 baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko hakabamo abashinjwa uruhare mu bwicanyi bwahitanye inzirakarengane zibarirwa mu bihumbi mirongo itandatu(60.000) zishyinguye mu Bisesero. Nubwo hari ubuhamya bw’ ababyiboneye ndetse n’ ibyegeranyo byinshi bibahamya ubufatanyacyaha n’abajenosideri, abari mu butegetsi bw’ Ubufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bahakana uruhare urwo arirwo rwose muri iyo Jenoside, ahubwo bakavuga ko “Opération Turquoise” yarokoye benshi.
Umwe mu basirikari bari muri “Opération Turquoise”, Kapiteni Guillaume Ancel yakomeje gutanga ubuhamya bugaragaza uburyo abasirikari b’ Abafaransa batereranye Abatutsi bo mu Bisesero, bakingira ikibaba abajenosideri ngo bashobore guhungira muri Zayire(ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ), banageze mu nkambi aho muri Zayire Abafaransa babaha intwaro ngo bagaruke gusoza umugambi wa Jenoside. Ibi byose byari byaravuzwe mu iperereza ryamaze imyaka 13 rikorwa, ariko mu buryo butavuzweho rumwe, hanzurwa ko urubanza rutazaba. Icyemezo cyo kurusubukura cyaba kiri mu mugambi wa Perezida Emmanuel Macon wasezeranyije uRwanda gukurikirana umujenosideri wese uri mu Bufaransa? Tubitege amaso.