Uwari usanzwe ari umuganga n’umucungamutungo wa Miroplast FC, Sibomana Jean Claude, yahawe amafaranga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zo guhemba abakinnyi ahita ayatorokana aburirwa iregero.
Kuri ubu abakinnyi ba Miroplast FC bari mu marira ndetse n’imyitozo yahagaze nyuma y’aho Sibonama Jean Claude wari usanzwe abashyirira amafaranga y’umushahara kuri konti zabo ayahawe tariki 7 Ukuboza 2017 agahita ayatorokana.
Umwe mu bakozi b’iyi kipe yabwiye itangazamakuru ati “Byabaye tariki 7 Ukuboza, ubu hashize iminsi 10. Ubusanzwe Sibomana yari umuganga w’ikipe kuva ikiri mu cyiciro cya kabiri ndetse yanazamukanye nayo. Yabifatanyaga no gukora nk’ushinzwe umutungo akaba ari nawe abayobozi bashyikiriza amafaranga agahemba abakinnyi.”
Yakomeje agira ati “Mbere y’icyumwumweru kimwe kugira ngo acike, ikipe yari yazanye undi mukozi ushinzwe umutungo ariko bakomeza gukorana amumenyereza akazi. Bashatse guhemba umushahara w’Ugushyingo, niwe n’ubundi bahaye amafaranga ngo ayageze ku bakinnyi ariko nk’aho yakabikoze ahita ayacikana arabura.”
Twagerageje kubaza Umunyamabanga Mukuru wa Miroplast FC, Nshimiyimana Alexis, kuri aya makuru avuga ko nta byinshi yabitangazaho.