• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Editorial 28 Mar 2019 ITOHOZA

Umwe mu badepite bahagarariye Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) Dennis Mukasa Mbidde arashinja igihugu cye kuba nyibarayazana w’umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Mbidde yavuze ko uburyo igihugu cye gikomeje guceceka ku bibazo u Rwanda rwagiye rugaragaza biteye inkeke.

U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barimo umutwe RNC wa Kayumba Nyamwasa ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo.

Rumaze kandi imyaka ibiri rugaragaza ko rubangamiwe n’uburyo abaturage barwo bafatwa, bagafungwa, bagatotezwa abandi bakirukanwa muri Uganda nta mpamvu igaragara.

Uganda inashinjwa kubangamira ubucuruzi bw’u Rwanda, aho bimwe mu bicuruzwa by’abanyarwanda byagiye bifatirwa nta mpamvu bikahangirikira.

Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko yahuye inshuro zitandukanye na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ariko bikarangira Museveni avuze ko nta kibazo gihari.

Depite Mbidde mu kiganiro yagiranye na The NewTimes yavuze ko imyitwarire ya Uganda muri iki kibazo igamije gukomeza kuzambya ibintu.

Yagize ati “Mbere na mbere, birambabaza kubona Uganda ishaka gukemura iki kibazo mu buryo bwo kwigaragaza neza. Urugero ni nk’aho ibinyamakuru byacu byakanguriwe kugaragaza iki kibazo nk’icyo kwigiza nkana (k’u Rwanda) ahubwo bakagaragaza ko intandaro yacyo ari umupaka.”

Mbidde yavuze ko umupaka ntaho uhuriye n’ikibazo cy’ubucuruzi cyangwa ubukungu kiri hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko imyitwarire ya Uganda yo kwanga gukemura ikibazo mu buryo bwa dipolomasi ari “ikintu tugomba kurwanya.”

Uyu mudepite wa Uganda muri EALA yavuze ko ateganya kujyana icyo kibazo mu nteko kikaganirwaho na bagenzi be.

Avuga ko azasaba ko hashyirwaho komite yihariye igomba gucukumbura icyo kibazo igatanga n’imyanzuro bitaba ibyo akegura.

Ati “Haramutse habaye impamvu nkabuzwa gutanga iyo ngingo, nzegura.”

Mbidde yavuze ko igihugu cye kuba gishyigikiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari ikibazo ku mutekano n’amahoro mu karere.

Yavuze ko anateganya kwandikira ibaruwa Museveni akamusaba guhura n’abanyarwanda bari muri buroko.

Benshi mu banyarwanda Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko bafungiwa ahantu hatemewe harimo no mu bigo bya gisirikare, bafungirwa bagatotezwa.

Ubufasha bwa Uganda ku mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo na RNC buherutse kwemezwa na Perezida Museveni ubwe wiyemereye ko aherutse kwakira Mukankusi Charlotte ukuriye dipolomasi muri RNC na Rujugiro Tribert ushinjwa gufasha uwo mutwe.

Amakuru anemeza ko uwo Mukankusi yanahawe pasiporo ya Uganda nyuma y’uko iyo yari yarahawe n’u Rwanda irangirije igihe, ntiyongerwe kubera ko yari yatangiye gukorana n’umutwe Guverinoma y’u Rwanda ifata nk’uw’iterabwoba.

Iyo pasiporo ni izafasha Mukankusi gutembera hirya no hino ku isi yamamaza ibikorwa by’umutwe ahagarariye.

2019-03-28
Editorial

IZINDI NKURU

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Editorial 12 Apr 2019
Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias  Rukokoma  ( VIDEO )

Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias Rukokoma ( VIDEO )

Editorial 26 Aug 2016
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yahawe udushimwe muri Amerika atakiriho

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yahawe udushimwe muri Amerika atakiriho

Editorial 27 Dec 2016
Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda

Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda

Editorial 08 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho.
Amakuru

Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho.

Editorial 01 May 2021
Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 
Mu Rwanda

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Editorial 15 Dec 2017
Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze
Amakuru

Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Editorial 29 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru