Iki Cyumweru cyagaragaje ko abanyarwanda bakomeje kwerekana ubudasa muri Africa!
Uyu munsi turibanda kuri bano bantu kuko nibo bagarutsweho cyane n’itangazamakuru ritandukanye ryo ku mugabane wa Afurika.
Minisitiri GATETE Claver usanzwe uyobora minisiteri y’imari akaba yatowe nka minisitiri w’imari w’umwaka muri Afurika yose uyu mwanya yatorewe n’umwaka ushize niwe wari wahize abandi bose bo kuri uyu mugabane.
Amb Claver Gatete Minisitiri w’Imari n’igena migambi
John Mirenge umuyobozi mukuru w’ikigo cya RwandAir akaba yatorewe kuba perezida wa AFRAA (African Airlines Association)
John Mirenge
Agnes KALIBATA usanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuhinzi aricyo AGRA akaba yatowe n’ikinyamakuru kitwa “New African Woman Magazine’ nk’umudamu wahize abandi bose muri Africa mu bijyanye n’ubuhinzi.
Dr. Agnes Kalibata
Ibi byose bikaza byiyongera yuko Perezida Kagame ariwe uhagarariye inama nkuru ishinzwe gutegura no kuvugurura imikorere (reforme) ya AU (African Union) .
Perezida Kagame kuvugurura Komisiyo ya AU
Sibi gusa kuko abayobozi bibihugu bitandukanye muri Africa baza kwigira kubyo u Rwanda rwagezeho kugira ngo bibare ikiraro kibafasha gutera imbere!
Ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza koko umunyarwanda yabivuze neza ngo “Umudiho uva mu itako”
Umwanditsi wacu