Amakuru dufite nuko umugaba mukuru w’inyeshyamba za FDLR Brig.Gen. MUJYAMBERE Leopord yatawe muri yombi ubu akaba ari mu maboko y’ingabo za Congo.
Uyu mu Generali akaba yafatanywe na Musenyeri, Achille Frere Petrus Ibrahim bakaba bafatiwe mu mugi wa Goma aho bari bavuye mu gihugu cya Afurika y’epfo banyuze muri Zambia.
Uyu mugabo wafatiwe ibihano na Loni ntabwo biratangazwa icyo yari avuye gukora muri icyo gihugu. Ariko amakuru dufite avuga ko yari avuye mu biganiro na Gen. Kayumba Nyamwasa bigamije gutera u Rwanda.
Mujyambere kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gufatwa n’urwego rushinzwe ubutasi muri Congo Kinshasa yaje kujyanwa mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Kinshasa.
Ingabo za Congo zishinzwe iperereza zakomeje kugira ibye ubwiru bukomeye gusa umwe mu bayobozi ba Monusco yatangaje ko Leta ya Congo ishaka kohereza Mujyambere binyuze mu nzira za dipolomasi.
Leta Zunze ubumwe za Amerika zashyize FDLR mu mitwe y’iterabwoba, ukaba unashinjwa ibikorwa by’intambara no kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Congo.
Abarwanyi bawo bashinjwa gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ubwicanyi no gukura abaturage mu byabo babasahura n’ibindi bikorwa nk’ibyo.
Raporo zitandukanye zagiye zigaragaza ko abakobwa bagiye bakurwa mu maboko ya FDLR-FOCA bari barafashwe ku ngufu bagakorerwa n’irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mujyambere yakoranaga bya hafi na Sylvestre Mudacumura umuyobozi mukuru wa FOCA ishami rya FDLR. Bivugwa ko ari umwe mu bayobozi bakomeye muri FDLR.
Nyamwasa na Bazeyi byabacanze
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko kugeza muri Mata 2016, abantu basaga miliyoni n’ibihumbi 500 ari bo bamaze kuvanwa mu byabo n’imirwano ishyamiranya ingabo za Congo na FDLR, kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Umwanditsi wacu