Nyuma y’amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yavuzwe n’umudamu witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne mu minsi ishize binyuze mu butumwa bukubiye muri Videwo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube, umugabo we Mabumba Oswald mu izina ry’umuryango we yamaganye bikomeye uyu mugore bashakanye bakabyarana abana bane.
Uyu mugore witwaza ko yarokotse Jenoside ariko akayipfobya agamije indonke, ubutumwa bwe bwasamiwe hejuru n’abakoze iyi Jenoside bahungiye mu bihugu byo hanze ndetse n’abana babo bafite umugambi wo kuyihakana mu rwego rwo gutagatifuza ababyeyi babo.
Mabumba Oswald mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram yagize ati “Nitwa Engineer Mabumba Oswald, ndi umwubatsi w’umwuga, nkaba ndi umubyeyi w’abana bane nabyaranye na Yvonne Idamange. Ndi Umunyarwanda utuye muri Sudan y’Amajyepfo. Impamvu ya mbere itumye nandika ubu butumwa, ni ukugirango menyeshe abantu bose ko namaganye ibyatangajwe n’umugore wanjye”
Mabumba yakomeje agira ati “Nk’umugabo we ndetse na se w’abana bane dufitanye, nagiye mugira inama kenshi ku myitwarire ye idahwitse ariko aranga arananira. Bityo rero ntangarije abantu bose ko njyewe n’abana banjye twitandukanyije n’imigambi mibisha ye”.
Ukurikije ibyatangajwe na Mabumba, biragaragara ko Yvonne Idamange yacengewe kera bityo ibyo atangaza akaba aribyo amazemo iminsi. Yitwaje ko yarokotse ariko bigaragara ko ubutumwa yatanze ari ubuvugwa n’abahekuye u Rwanda, dore ko mu ndiri yabo Yvonne yamamaye, bakanamwita intwari.
Idamange yagakwiye kumenya ko umuheto ushuka umwambi bitari bujyane. Kuryoherwa mu magambo ukarengera ushaka indonke, ntabwo amategeko azabimwemerera. Iyo interahamwe zibonye uzivugira zimufata nk’imana yabo.
Dusubije amaso inyuma twakwibuka uwitwaga ko ari umuvugizi wa Ingabire Victoire, bavugaga ko akiri muto kandi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariwe Mahoro Jean ariko bigaragara ko yishakira amaronko. Nyuma yo kubona icyo yashakaga yaracecetse. Ubu rero na Idamange wananiwe gukoresha amaboko agashaka indonke yihuse, ubu arashaka inzira Mahoro Jean yanyuzemo.