Simon Mutabazi Babonampoze wabenze umukobwa witwa Nadine Seraphine Ndikuriyo ku munota wa nyuma umunsi w’ubukwe, yarongoye undi munyarwandakazi i Bujumbura.
Ku tariki 10 Wururwe 2018, ni bwo hasakaye inkuru y’umugabo witwa Mutabazi Simon wabenze umukobwa ku munota wanyuma ku mpamvu zitamenyekanye kuko abakwe n’inshuti n’abavandimwe bari bamaze kugera ahitwa “Romantic Garden” aho imihango yo gusaba no gukwa yari kubera.
Ibi byatunguye benshi barimo n’abari bitabiriye ubwo bukwe kubera uburyo bategereje uyu mugabo ariko bakamubura mu gihe ibyari bukoreshwe byari bayamaze kwishyurwa ndetse n’ibyo kunywa no kurya bikaba byari byamaze kuhagera.
Byabaye ngombwa ko abagize umuryango w’umukobwa bategereza umukwe wabo ku buryo kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba bari bakiri kuri Romantic Garden bumiwe.
Icyo gihe umwe mu bo mu muryango wa Mutabazi Babonampoze utifuje ko amazina ye atangazwa,yatangaje ko umusore asanzwe aba muri Amerika ndetse yatandukaniyeyo n’umugore.
Yemeje ko ajya kumenyana n’umukobwa bari bagiye gushyingiranwa bateretaniye ku mbuga nkoranyambaga bataziranye nyuma baza kubonana imbonankubone i Burundi, uwo mukobwa ari kumwe na nyina, ku buryo ari na ho imyiteguro yakomeje ariko umusore ntiyohereza inkwano nk’uko yari yabibasezeranyije gusa ntibyabuza imyiteguro gukomeza.
Amakuru atugera avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize, Simon Mutabazi Babonampoze yakoye akanasezerana mu mategeko n’umunyarwandakazi uzwi ku izina rya Alima uvuka mu Karere ka Rusizi, iyi imihango y’ubukwe bwabo ibera i Burundi.
Umwe mu bakobwa bo mu Murenge wa wa Kamembe ahitwa ku rya Gatatu aho Alima yabaga, wanze ko izina rye ritangazwa avuga ko nta muntu n’umwe w’iwabo w’uyu mukobwa watashye ubu bukwe.
Yagize ati “ Yarongowe n’uwo mugabo wabenze umukobwa ku Gisozi, ubukwe babukoreye i Burundi ariko nta muntu n’umwe w’iwabo w’umukobwa wahageze kuko bameze nk’abamuhaye akato kubera ko yashakanye n’umuntu utari umuyisilamu bitewe n’uko muri Islam kizira ko umukobwa ashakana n’umugabo utari umuyisilamu.”
Abo mu muryango w’uyu mukobwa ntibemeye kugira icyo batangaza.