Umugabo w’imyaka 30 wo mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, wafatiwe ku muturanyi asambanya inka yicujije amahano yakoze, ashimagiza imibonano mpuzabitsina n’umugore.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Werurwe 2017, nibwo hasakaye inkuru ko uwo yabonywe n’umuturanyi, amusanze mu kiraro yamanuye ipantaro, ari gusambanya inka ihaka.
Uyu mugabo ucumbikiwe na Polisi yatekerereje IGIHE dukesha iyi nkuru uko byamugendekeye, akarongora inka, akarinda iyo afatirwa mu cyuho, akaregwa.
Yivugira ko yahengereje mu kiraro cy’iyo nka, yitegereza inda y’amaganga n’icebe byayo, biramukurura byo kuyirarikira nubwo gusambanya itungo ari amahano. Ariko nawe byamuteye ikimwaro.
Yagize ati “Rwose ndi kwicuza icyabinteye ariko ni shitani yanshutse kubera ko ntakubeshye rwose umugore niwe utanga ibyishimo kurusha inka.”
Uyu mugabo wubatse, unafite abana, asaba imbabazi, akavuga ko azigiriwe atazongera gusambanya itungo kuko n’ubundi bitari ubwa mbere.
Ati “Si ubwa mbere narimbikoze kuko n’inka yo kwa mukuru wanjye nigeze kujyayo badahari ndayisambanya, nikanga umuntu mpita ngenda ntarangije ku buryo rwose nibambabarira ntazongera gutekereza gusambanya inka z’abandi.”
Mu kwicuza kwe, uyu mugabo agaragaza ko ari ibintu atabona uko asobanura kuko nta mugambi yavanye iwe wo gusambanya iryo tungo.
Afite agahinda kenshi ko kwibaza ku muryango we wumvise ayo mahano yakoze, ati “Mfite umugore n’umwana ariko sinzi uko yabifashe nyuma yo kumenya ko nafashwe ndi gusambanya inka kandi nta kintu na kimwe namuburanye.”
Uyu mugabo nta mpungege agaragaza ko hari indwara yakura mu gusambanya itungo, kuko bitari ubwa mbere arongora inka.
Source : Igihe.com