• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Editorial 23 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Amakuru ashyushye yizewe aturuka  imbere muri RNC, aremeza ko Kayumba Nyamwasa ageze kure umugambi we wo kwirukana, muri RNC, abarimo Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana, Major Micombero JMV na Lea Karegeya.  Uyu mugambi wa Kayumba wo kwirukana  muri RNC abari inkoramutima ze awushishikarijwemo na Brig.Abel Kandiho umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare muri Uganda- CMI, nyuma y’aho Kayumba amwitabaje akoresheje intumwa ye Frank Ntwali uri mu butumwa  I Kampala.

Iki cyemezo kije nyuma y’aho hatahuriwe umugambi wacuzwe na Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana na Major Micombero JMV w’uko bari bagiye gukorera Coup d’Etat Kayumba Nyamwasa, bakamuhirika k’ubuyobozi bwa RNC. Ndetse uyu mugambi wapfubye wanakuruye amacakubiri  arimo  gucikamo ibice bibiri muri RNC, bivugwa ko harimo gupangwa  kwirukana burundu mu ishyaka Kayumba Nyamwasa, Charlotte Mukankunsi,  Frank Ntwali na mushikiwe Rosette Kayumba, bagize agatsiko Kayumba yifatiye kubera ubusambo no kuyoborana igitugu,  byakuruye  umwiryane mu ishyaka nyuma y’aho bigaragaye ko Kayumba yibye asaga Miliyoni y’Amadorali, yari agenewe kugura ibikoresho bya gisilikare no gutunga abasilikare ba RNC muri RD-Congo, aho yimye amafaranga abasilikare bakicwa n’inzara ndetse bakaza kuhatikirira.

Kayumba, Ntwali, Ben Rutabana, Jean Paul Turayishimye na Major Micombere umuriro uraka muri RNC

Ikindi n’uko aya macakubiri  muri RNC, aje akurikira urupfu rw’uwari umuyobozi wa FDLR-FOCA, Lt. Gen. Mudacumura  Sylvestre rwatangajwe na Jean Paul Turayishimye kuri radio rutwitsi  Itahuka. Ibi bikaba bitarashimishije Kayumba Nyamwasa nk’umufatanya bikorwa wa FDLR. Gen. Mudacumura yafatanywe amabanga menshi muri flash disk yari aboheye mu ijosi irimo amabanga yose ya FDLR na RNC muri Laptop naza Telefone nyinshi yari afite naza Documents byafashwe.

Ubugambanyi, amacakubiri n’indanini bya Kayumba byabaye umuvumo  wo gusenyuka kwa RNC, kuva ikivuka mu mwaka w’2010, kubufatanye n’abahoze mu buyobozi bw’u Rwanda. Col. Patrick Karegeya, yishwe kubera ubugambanyi n’urwikekwe byari mu ishyaka RNC uyu ndetse yagiye akurikirwa n’abandi benshi barimo Camir Nkurunziza wahoze ari muri RNC muri Afurika Yepfo hamwe na bagenzi be babanaga Afurika Yepfo, nyuma baza kuyipakurura kubera ubwumvikane bucye mu bijyanye n’imicungire y’umutungo.

Abitandukanije nayo : Musonera, Gahima, Rudasingwa , Jseph Ngarambe n’abandi kubera ubusambo bwa Kayumba.

Rudasingwa , Musonera na Ngarambe bo bahisemo kwisunga abasize bahekuye u Rwanda bahakana Jenoside yakorewe abatutsi, kubera indanini batangira kwigisha no gucurika amateka bavuga ko RPF-Inkotanyi, yishe abahutu kugirango baramuke kuko bakiri muri RNC, Kayumba ntacyo yabapimiraga ku misanzu yakusanyaga hirya no hino harimo nayo yahabwaga n’umuterankunga mukuru wayo, Rujugiro Tribert na Dr. Murayi Paulin umukwe wa Kabuga Felecian nawe waje kwitandukanya na RNC kubera ubujura bwa Kayumba.

2019-09-23
Editorial

IZINDI NKURU

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Editorial 27 Mar 2017
Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe

Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe

Editorial 09 Oct 2018
Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Editorial 23 Nov 2018
Urupfu rwa Mudacumura rwaba rugiye kugarura agahenge mu burasirazuba bwa Kongo

Urupfu rwa Mudacumura rwaba rugiye kugarura agahenge mu burasirazuba bwa Kongo

Editorial 18 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze
Amakuru

Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l’Est zibanza hanze

Editorial 09 Oct 2021
Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara
INKURU NYAMUKURU

Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara

Editorial 14 Jun 2018
Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu
Mu Rwanda

Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Editorial 06 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru