• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe   |   24 Jul 2025

  • Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?   |   24 Jul 2025

  • Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day   |   22 Jul 2025

  • Police FC yatangiye umwiherero w’icyumweru kimwe mu karere ka Rubavu hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026   |   21 Jul 2025

  • Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge   |   21 Jul 2025

  • Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994   |   20 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuganura 2016 uzahuza iby’i Rwanda n’Umuco Nyafurika

Umuganura 2016 uzahuza iby’i Rwanda n’Umuco Nyafurika

Editorial 27 Jul 2016 Mu Mahanga

Umuganura w’uyu mwaka wa 2016 uzizihizwa werekana ibyo u Rwanda rukora ariko uhuzwe n’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino (FESPAD) mu rwego rwo kugaragaza umuco w’uyu mugabane.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016, yatangaje ko umunsi w’umuganura uzizihirizwa i Nyanza tariki 5 Kanama, uzabanzirizwa n’iserukiramuco rizamara iminsi ine.

Iri serukiramuco Nyafurika ry’imbyino rizatangirira i Kigali, tariki ya 1 Kanama 2016 ariko rikaba rizazenguruka intara zose.

Minisitiri Uwacu yasabye abikorera, abazerekana umuco Nyarwanda n’abaturage muri rusange, gutegura bihagije uburyo bazerakana u Rwanda mu rwego rw’umuco ndetse n’ibyo rukora.

Yagize ati “Umusaruro uzamurikwa si ukomoka ku buhinzi n’ubworozi gusa nka kera, kuko uyu munsi hari ibikorwa biva mu nganda, mu ikoranabuhanga, mu bukorokori, ubugeni n’ibindi. Turashaka rero kwerekana uwo musaruro.”

Minisitiri Uwacu yavuze ko Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ifite urutonde rw’ibigo 106 bizamurika ibikorwa byabyo mu gitaramo cy’iserukiramuco kizabera kuri Stade Amahoro i Kigali ku itariki ya 1 Kanama, ndetse kikaba kizitabirwa n’abahanzi nyarwanda n’abanyamahanga baturuka mu bihugu 14 bya Afurika.

Iserukiramuco rizakomereza mu turere twa Rusizi, Musanze, Kayonza na Nyanza, rikazajya ryitabirwa n’abamurika umuco n’ibikorerwa mu Rwanda bya buri ntara.
Nubwo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ngo wabaye muke, ndetse hakaba n’uturere twibasiwe n’amapfa kuva mu mwaka ushize, Minisitiri Uwacu yavuze ko kwizihiza umuganura bitagomba kureka gukorwa bitewe n’akamaro ko “guca bugufi kw’abayobozi iyo basabana n’abaturage, ndetse no gufashanya, gusangira no gusabana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatangaje ko biteguye kwakira ibirori by’umuganura bizahizirizwa ku rwego rw’igihugu, kandi ko uretse imurika ry’ibikorerwa mu Ntara y’Amajyepfo, umunsi w’umuganura uzabanzirizwa n’igitaramo cyiswe “Nyanza Twataramye” kizaba ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 4 Kanama.

-3425.jpg

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne

2016-07-27
Editorial

IZINDI NKURU

Urubyiruko rw’Abayisilamu rwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko rw’Abayisilamu rwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 04 Jan 2016
Abagize Komite zo kwicungira umutekano  mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Editorial 27 Jan 2016
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Editorial 18 Mar 2016
Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Editorial 26 Jan 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru