• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umugore wa Ishimwe Moses Rutare yasobanuye iyicarubozo ryakorewe umugabo we muri Uganda

Umugore wa Ishimwe Moses Rutare yasobanuye iyicarubozo ryakorewe umugabo we muri Uganda

Editorial 12 Mar 2019 ITOHOZA

Kuri uyu  wa Mbere nibwo Ishimwe yarekuwe nyuma yo kwishyura ingwate ya miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda naho abishingizi be babiri basabwa kugaragaza ko bafite miliyoni icumi nkuko Chimpreports yabitangaje.

Uyu mugabo ufite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori mu Rwanda, yabuze ku wa 22 Ukuboza 2018 ahagana saa sita z’amanywa ubwo yari yagiye gusenga mu giterane cy’amasengesho cyari cyateguwe n’umuhanuzi Elvis Mbonye wo muri Zoe Ministries.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Kassim Kayira, umugore wa Ishimwe, Eunice Esule, yavuze ko rwari urugendo rutoroshye dore ko yamubonye nyuma y’iminsi hafi 69 atawe muri yombi, bityo ashimira Imana cyane ko uyu munsi abashije gusohoka.

Ati “ Ubwo namubonaga bwa mbere yari afite intege nke kurusha uko ameze uyu munsi, yageragezaga kwishingikiriza ikintu, naramubajije ambwira ko ameze neza. Yari afite intege nke cyane, yarambwiye ngo baramukubitaga”.

Esule uvuga ko inshuro zose yagiye abona Ishimwe yari yaracitse intege ndetse yari yaratakaje icyizere, gusa ashima Imana ko uyu munsi yabashije gusohoka atanze ingwate.

Ati “ Ndasenga nsaba Imana ko batakongera kumuta muri yombi. Kandi niba hari aho bishoboka rwose bamugirire impuhwe. Uyu mugabo rwose twari twagiye mu masengesho, asohoka gato kuko twari mu gace kamwe muri Bugolobi”.

Uyu mugore avuga ko we na Ishimwe bari bitabiriye ibikorwa by’amasengesho byateguwe Prophet Elvis Mbonye wo mu itorero rya Zoe Ministries yaberaga ahitwa Bugolobi ku muhanda wa Plot 4 Luthuli.

Akomeza avuga ko nyuma yo kumushakisha no kubaririza hose, kuri Noheli aribwo yabashije kumenya ko yatawe muri yombi abibwiwe n’inshuti ye.

Nyuma y’iminsi itatu yaje guhamagarwa abwirwa asabwa gutanga ibyangombwa bya Ishimwe, aha akaba ari naho yaje kumenyera ko ari mu maboko y’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI).

Nyuma yo kurekurwa, Esule avuga ko ateganya gutanga ubuhamya no kumushakira ubufasha butuma abasha gukira ibikomere kugira ngo abashe gusubira mu kazi ke ka buri munsi.

Biteganyijwe ko Urubanza rwe ruzaba tariki 1 Mata 2019.

U Rwanda rwasohoye amazina y’abanyarwanda basaga 900 bafashwe, abafunzwe, abatotejwe cyangwa abirukanywe muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko mu myaka mike ishize.

Src : Igihe

2019-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Editorial 09 Nov 2017
Mu bihugu 10 byamunzwe na corruption kurusha ibindi ku isi bitatu biri muri Afurika

Mu bihugu 10 byamunzwe na corruption kurusha ibindi ku isi bitatu biri muri Afurika

Editorial 14 Feb 2016
Virusi ikomeye itera amakimbirane n’amacakubiri mu bayobozi b’Amatorero

Virusi ikomeye itera amakimbirane n’amacakubiri mu bayobozi b’Amatorero

Editorial 14 Mar 2017
Mu Bubiligi RNC imeze nk’imbwa zirwanira mu mayezi

Mu Bubiligi RNC imeze nk’imbwa zirwanira mu mayezi

Editorial 08 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda
ITOHOZA

Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda

Editorial 24 Apr 2018
U Rwanda rwongeye gusubira inyuma ku rutonde rwa FIFA
IMIKINO

U Rwanda rwongeye gusubira inyuma ku rutonde rwa FIFA

Editorial 25 Oct 2018
Afrika y’Epfo: Emile Rutagengwa umwe mubagize RNC arahigwa bukware n’agatsiko ka Kayumba gakuriwe na Ntwali ngo kamukurikize Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’Epfo: Emile Rutagengwa umwe mubagize RNC arahigwa bukware n’agatsiko ka Kayumba gakuriwe na Ntwali ngo kamukurikize Ben Rutabana

Editorial 18 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru