Kuri uyu wa Mbere nibwo Ishimwe yarekuwe nyuma yo kwishyura ingwate ya miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda naho abishingizi be babiri basabwa kugaragaza ko bafite miliyoni icumi nkuko Chimpreports yabitangaje.
Uyu mugabo ufite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori mu Rwanda, yabuze ku wa 22 Ukuboza 2018 ahagana saa sita z’amanywa ubwo yari yagiye gusenga mu giterane cy’amasengesho cyari cyateguwe n’umuhanuzi Elvis Mbonye wo muri Zoe Ministries.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Kassim Kayira, umugore wa Ishimwe, Eunice Esule, yavuze ko rwari urugendo rutoroshye dore ko yamubonye nyuma y’iminsi hafi 69 atawe muri yombi, bityo ashimira Imana cyane ko uyu munsi abashije gusohoka.
Ati “ Ubwo namubonaga bwa mbere yari afite intege nke kurusha uko ameze uyu munsi, yageragezaga kwishingikiriza ikintu, naramubajije ambwira ko ameze neza. Yari afite intege nke cyane, yarambwiye ngo baramukubitaga”.
Esule uvuga ko inshuro zose yagiye abona Ishimwe yari yaracitse intege ndetse yari yaratakaje icyizere, gusa ashima Imana ko uyu munsi yabashije gusohoka atanze ingwate.
Ati “ Ndasenga nsaba Imana ko batakongera kumuta muri yombi. Kandi niba hari aho bishoboka rwose bamugirire impuhwe. Uyu mugabo rwose twari twagiye mu masengesho, asohoka gato kuko twari mu gace kamwe muri Bugolobi”.
Uyu mugore avuga ko we na Ishimwe bari bitabiriye ibikorwa by’amasengesho byateguwe Prophet Elvis Mbonye wo mu itorero rya Zoe Ministries yaberaga ahitwa Bugolobi ku muhanda wa Plot 4 Luthuli.
Akomeza avuga ko nyuma yo kumushakisha no kubaririza hose, kuri Noheli aribwo yabashije kumenya ko yatawe muri yombi abibwiwe n’inshuti ye.
Nyuma y’iminsi itatu yaje guhamagarwa abwirwa asabwa gutanga ibyangombwa bya Ishimwe, aha akaba ari naho yaje kumenyera ko ari mu maboko y’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI).
Nyuma yo kurekurwa, Esule avuga ko ateganya gutanga ubuhamya no kumushakira ubufasha butuma abasha gukira ibikomere kugira ngo abashe gusubira mu kazi ke ka buri munsi.
Biteganyijwe ko Urubanza rwe ruzaba tariki 1 Mata 2019.
U Rwanda rwasohoye amazina y’abanyarwanda basaga 900 bafashwe, abafunzwe, abatotejwe cyangwa abirukanywe muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko mu myaka mike ishize.
Src : Igihe