• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umugore wa Rene Rutagungira yarekuwe mu banyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda

Umugore wa Rene Rutagungira yarekuwe mu banyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda

Editorial 18 Feb 2020 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Kuri uyu wa Kabiri Leta ya Uganda yarekuye abandi banyarwanda 13 bari bamaze igihe bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barimo umugore wa Rene Rutagungira na we warekuwe n’inzego z’umutekano za Uganda mu minsi ishize.

Aba banyarwanda barekuwe nyuma y’igihe Leta y’u Rwanda yinubira uburyo abaturage bayo bakomeje gufatirwa muri Uganda binyuranyije n’amategeko, bagatotezwa bamwe bakicwa nta nkurikizi.

Barekuwe kandi nyuma y’amasezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono umwaka ushize, bisabwa kubahiriza uburenganzira bw’abaturage ba buri gihugu.

Umuhango wo kurekura abo banyarwanda wabereye muri Serena Hotel i Kampala uyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

Kutesa yemeje ko mu barekuwe harimo umufasha wa Rene Rutagungira, na we uherutse kurekurwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’igihe akorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ibinyamakuru byo muri Uganda, byatangaje ko mu muhango wo kurekura abo banyarwanda, Kutesa yavuze ko bigaragaza ubushake igihugu gifite mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda.

Aba banyarwanda barekuwe mbere y’iminsi mike ngo abakuru b’ibihugu bane barimo uw’u Rwanda na Uganda bahurire ku mupaka wa Gatuna basuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

Kuri uyu wa Mbere, abandi banyarwanda babiri barimo Selemani Kabayija na Fidèle Nzabonimpa bakuriweho ibirego ndetse bahita barekurwa n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda ku byaha bashinjwaga byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Abandi banyarwanda icyenda baherukaga kurekurwa na Uganda ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Mu nama iheruka guhuza intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda ikabera i Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda narwo rwafashe icyemezo cyo gukura ibirego ku banya-Uganda 15, rusaba ko abaturage barwo bose bafungiwe muri Uganda binyuranyije n’amategeko barekurwa.

Muri iyo nama hafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo ko impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, hakazatangwa raporo binyuze mu butumwa hagati y’ibihugu byombi, mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Impande zombi kandi zemeranyije kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande, hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu, kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, azasinyirwa imbere y’abakuru b’ibihugu mu nama y’ibihugu bine ya kane izabera ku mupaka uhuriweho wa Gatuna/Katuna ku wa 21 Gashyantare 2020 n’indi.

2020-02-18
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Editorial 17 May 2016
Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Editorial 17 Jun 2019

APR FC yashimiye Gen Mubarakh Muganga na Maj Gen Vincent Nyakarundi ku bw’uruzinduko bagiriye i Shyorongi

Editorial 20 Aug 2024
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu ntara zose z’igihugu

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu ntara zose z’igihugu

Editorial 12 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Umuntu yarakubiswe arapfa undi atemwa ugutwi gucikaho
Mu Mahanga

Nyagatare: Umuntu yarakubiswe arapfa undi atemwa ugutwi gucikaho

Editorial 04 Jan 2016
Hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga rizajya ryemeza abemerewe gukora ibizamini by’akazi
IKORANABUHANGA

Hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga rizajya ryemeza abemerewe gukora ibizamini by’akazi

Editorial 21 Mar 2019
Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha
Mu Mahanga

Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Editorial 14 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru