• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuhanda wa gari ya moshi Isaka – Kigali uratangira kubakwa uyu mwaka

Umuhanda wa gari ya moshi Isaka – Kigali uratangira kubakwa uyu mwaka

Editorial 14 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

U Rwanda na Tanzania byamaze kwemeranya ku mushinga wo kubaka umuhanda wa Gare ya Moshi uzahuza icyambu cya Dar es Salaam n’u Rwanda.

Uyu mushinga uzaba ari inzira ya Gare ya moshi izubakwa mu bice bibiri, ikazaturuka Isaka muri Tanzania ikagera i Kigali, nk’uko Perezida Magufuli yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame.

Isaka ni umujyi muto uherereye muri Tanzania wegeranye n’icyambu cya Dar es Salaam, kandi ukagira inzira ya gare ya moshi igera ku cyambu neza.

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018, Perezida Kagame yari yakoreye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania.

Perezida Magufuli yabwiye abanyamakuru ko uyu muhanda wa kilometero enye uzubakwa n’amafaranga ibihugu byombi bizishakamo.

Yagize ati “Perezida Kagame nanjye dushaka gushyiraho ibuye ry’ifatizo kugira ngo imirimo yo kuwubaka izatangire muri uyu mwaka.”

Perezida magufuri yavuze ko Tanzania yo yatangiye kubaka uyu muhanda mu bice bibiri. Yavuze ko igice cya mbere kiva Dae es Salaam kigana Morogoro cya kilometero 330 n’uva Morogoro kugera Dodoma wa kilometer 426, byose bikazatwara miliyari 7.000 by’amashilingi.

Yanagarutse ku buyobozi bwa Perezida Kagame ku Muryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU), avuga ko Tanzania imuri inyuma kandi imushyigikiye.

Perezida Kagame nawe yashimye uburyo Tanzania ishyigikira ibikorwa bya AU n’uburyo yiyemeje kumushyigikira muri iyi manda ye.

Ati “Nishimiye gukorana na Perezida Magufuli kimwe n’abandi ba perezida bo muri Afurika. Bampaye izi nshingano kuko bari banshyigikiye kugira ngo nshyire mu bikorwa ibyo nsabwa.”

Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje kuri Twitter, uru ruzinduko rw’akazi ruramara umunsi umwe.

Ageze ku kibuga cy’indege, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli.

Perezida Kagame aramukanya na Perezida Magufuli

Perezida Magufuli aramutsa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo

Itorero ryakira Perezida Kagame muri Tanzania

Perezida Kagame na Magufuli mu guhana impano

Perezida Magufuli yakiriye Perezida Kagame mu ruzinduko rw’umunsi umwe

Amafoto: Village Urugwiro

2018-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

Canada yanze ko amatora ya referandumu y’u Burundi abera ku butaka bwayo

Canada yanze ko amatora ya referandumu y’u Burundi abera ku butaka bwayo

Editorial 18 May 2018
Perezida Museveni agiye gusezerera abajenerali  17 kuva yafata ubutegetsi

Perezida Museveni agiye gusezerera abajenerali 17 kuva yafata ubutegetsi

Editorial 31 Oct 2018
Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Editorial 23 Feb 2025
Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Editorial 23 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo
Mu Rwanda

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

Editorial 18 Apr 2017
Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye
IKORANABUHANGA

Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye

Editorial 09 Feb 2018
Icyizere ni cyose- Impumeko y’ikipe y’Igihugu Amavubi mbere yo guhura na Nigeria
Amakuru

Icyizere ni cyose- Impumeko y’ikipe y’Igihugu Amavubi mbere yo guhura na Nigeria

Editorial 10 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru