• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025   |   22 Sep 2025

  • Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira   |   22 Sep 2025

  • FERWAFA na Rwanda Premier League basinye amabwiriza mashya agenga shampiyona y’u Rwanda 2025/26   |   11 Sep 2025

  • Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri   |   10 Sep 2025

  • Amavubi yabonye intsinzi imbere ya Zimbabwe, afata umwanya wa 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 20206   |   09 Sep 2025

  • Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana   |   09 Sep 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umuhanzi Bonhomme arimbanyije imyiteguro yo gutaramira abanyarwanda mu ijoro rishyira umunsi wo Kwibohora 26

Umuhanzi Bonhomme arimbanyije imyiteguro yo gutaramira abanyarwanda mu ijoro rishyira umunsi wo Kwibohora 26

Editorial 01 Jul 2020 Mu Rwanda, SHOWBIZ

Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 26, umuhanzi Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka Bonhomme mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Usanzwe utegura ibitaramo ngarukamwaka yise ‘Inkotanyi ni Ubuzima’, agamije gushimira  abasirikare b’Inkotanyi bagiye barokora Abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi 1994.

Ni igitaramo gisanzwe kibera Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) buri Tariki ya 3 Nyakanga dore ko ubu kizaba kibaye ubwa 3 ariko kubera Ingamba zo kurwanya  no kwirinda Icyorezo cya Covid 19 giterwa na Coronavirus ntabwo kizabera aho gisanzwe kibera, iki gitaramo kizatambuka indorane (Live concert) kuri BTN TV saa mbiri kugeza saa sita (20h00-00h00) ni ibitaramo asanzwe akorera n’iburayi

Umwaka ushize Bonhomme yapfukamye imbere y’abamugariye ku rugamba mu rwego rwo guha agaciro Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Mu kiganiro na Rushyashya News, Umuhanzi Bonhomme  yashishikarije abanyarwanda kuzitabira icyo gitaramo bakumva ubutumwa yabateguriye mu ndirimbo zishima inkotanyi nk’uko bisanzwe, yakomeje abaza abanyarwanda by’Umwihariko abarokotse Jenoside ati “Inkotanyi iyo zikererwaho amasaha abiri,byari kugenda bite?” Ni igitaramo azafashwamo n’abandi bahanzi batandukanye

Mu ndirimbo Bonhomme asanzwe aririmba harimo izakunzwe cyane ziririmbwa no mu bindi bikorwa bishima Inkotanyi nk’ Inkotanyi ni ubuzima, Ijambo rya mbere inkotanyi zakubwiye,Urugamba rwo guhagarika Jenoside,Ya mbunda y’Inkotanyi n’izindi nyinshi

Massamba Intore azaba yabukereye                          Cyusa n’Inkera nabo bazabanza mu ngamba

Ku musozo twababwira ko atari Bonhomme gusa wahagurukiye gukora ibitaramo bigamije guha agaciro no kwishimira isabukuru yo kwibohora bizanyura ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube  cyangwa Televiziyo kuko mu ijoro rya Tariki ya 4 Nyakanga 2020 Umuhanzi usanzwe ataramira cyane kuri Hotel Grand Legacy  ariwe Cyusa Ibrahim n’itsinda rye Cyusa n’Inkera bazataramira kuri Youtube live (Cyusa Ibrahim) guhera saa 7PM-9PM

Umuhanzi Massamba Icyogere mu nkuba nawe wagiye umenyekana kandi umenyerewe mu ndirimbo zitandukanye cyane nka Jenga Taifa,Nyeganyega,Rwagihuta,Rwanda itajengwa n’izindi nyinshi yaririmbye akiri mu itorero Indahemuka n’ahandi,Binyijijwe mu gitaramo Iwacu Muzika (Susurukira mu rugo) bitegurwa na EAP, Massamba ari kumwe n’Itorero Urukerereza  na Pascal Hakuzweyezu bazataramira kuri Televiziyo y’Igihugu (RTV) Tariki ya 4 Nyakanga guhera saa 20H45 kuwa gatandatu.

2020-07-01
Editorial

IZINDI NKURU

Ibuka  irasaba  LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibuka irasaba LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 01 Jul 2017
Urban Boys irakomeza ari babiri cyangwa barahitamo kuyisenya burundu?

Urban Boys irakomeza ari babiri cyangwa barahitamo kuyisenya burundu?

Editorial 09 Nov 2017
Minisitiri muri Israel yashimangiye umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ubwo yakiraga Perezida Kagame

Minisitiri muri Israel yashimangiye umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ubwo yakiraga Perezida Kagame

Editorial 10 Jul 2017
Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Profesa Malonga yabonye umudali wo guteza imbere Igiswahili

Editorial 12 Oct 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikare barindwi ba Loni muri Congo bishwe n’inyeshyamba
HIRYA NO HINO

Abasirikare barindwi ba Loni muri Congo bishwe n’inyeshyamba

Editorial 17 Nov 2018
Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’ingabo zikora ibikorwa bidasanzwe (Special Forces) zatabaye ingabo z’u Burundi ziturutse mu bilometero 70 mu gihugu cya Centrafrique
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’ingabo zikora ibikorwa bidasanzwe (Special Forces) zatabaye ingabo z’u Burundi ziturutse mu bilometero 70 mu gihugu cya Centrafrique

Editorial 03 Jan 2021
Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi
UBUKUNGU

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Editorial 11 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru