Mu minsi mike nibwo humvikanye amajwi y’umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie mu muziki nyarwanda aho abumvise ayo majwi bavuze ko yaba yaribasiye abahanzi barimo The Ben ndetse na Meddy bitewe nuko muri ayo majwi humvikanagamo ko hari abahanzi bari bazwiho gukora cyane aribo ubu batagikora nka mbere.
Muri ayo majwi yumvikanye hari abahanzi bamwe na bamwe uyu muhanzi Bruce Melodie yaba yaribasiye avugako ari abanebwe, gusa abandi bakavuga ko uyu muhanzi uri mubakunzwe mu Rwanda atatinyuka kuvuga abahanzi bagenzi be nabi ko wenda haba hari uwiganye ijwi rya Bruce Melodie akavuga ayo magambo atarashimwe na benshi.
Muri ubwi butumwa bw’amajwi yumvikanagako Bruce Melodie yarimo aganira nundi muntu basanzwe baziranye witwa Emmy, Bruce yavugaga ko iki ari igihe cye bityo adakwiye kugereranywa n’abandi bahanzi atavuze amazina ariko abakurikiye neza ikiganiro bavuga ko ari Meddy na The Ben yavugaga.
Ayo majwi atangira Bruce Melodie agira Ati “Sha Emmy buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe nawe. Abo basore banyu b’abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.”
Ati “Aba basore icya mbere cyo ni abanebwe babi. Abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngaho shaka ikintu na kimwe mpuriyeho na bariya basore.”
Nyuma y’uko aya majwi yumviswe n’abantu benshi bamwe mu bahanzi bakora umuziki nyarwanda bumvikanye mu biganiro bitandukanye bavuga ko Bruce Melodie yaba arimo kwishongora ku bahanzi bagenzi be bamwe banamutanze gukora uyu muziki.
Mu banenze Bruce Melodie harimo umuhanzi Tom Close, Sparks wamenyekanye mu itsinda rya Family Squad, Bad Rama uzwi nka nyiri The Mane ireberera inyungu abahanzi batandukanye mu Rwanda barimo Marina na Queen Cha ndetse n’abandi bantu bazwi mu muziki nyarwanda.
Nyuma y’ibi byose, umuhanzi Bruce Melodie aherutse kugirana ikiganiro na ISIMBI TV, aha akaba ariho yashimangiriye ko amajwi ari aye koko ariko ko ntamuntu n’umwe yigeze yibasira kuko nta mazina y’umuhanzi uwariwe wese yavuze.
Bruce Melodie ati “Ririya jwi rero ni iryanjye, ririya jwi kuba iryanjye ni iryanjye, ririya jwi rero naryoherereje Emmy mu mwaka wa 2017 cyangwa 2018, kandi koko ibintu narindimo mvuga byaribyo.”
“Hari igihe cyageze Ben na Meddy bashyiramo gap, ariko kuki abantu bahise batekereza ko navuze Ben na Meddy ?, nibyo koko ntabwo bakoraga ibintu byinshi”.
“Mu byukuri amajwi ni ayanjye, njyewe na Emmy twaravuganye, amampa voicenote nanjye muha iyindi bikomeza uko, barangije bafata agace gato mu magambo menshi twari twavuganye, umuntu arangije arabifata ngo uyu ni Bruce Melodie yavugaga The Ben na Meddy, noneho ngiye kubona mbona hari n’abantu babigize ibyabo, The Ben na Meddy abo mwigeze mwumva mbavuga?”.
Muri icyo kiganiro na Isimbi TV, Bruce Melodie yashoje avuga ko nta muntu n’umwe yigeze atunga urutoki muri ayo majwi yagiye hanze mu buryo butateguwe, avuga kandi ko yatunguwe no kuba nta muntu ni umwe wafashe umwanya ngo yumve neza niba koko hari umuntu yavuzemo.
Kugeza ubu Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze guhirwa nawo ndetse ibi bikagaragarira mu buryo bihangano ashyira hanze abantu babyakira, aha twavuga nko mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi harimo iheruka yise Bado ndetse n’izabanje zirimo Saa moya, Ikinyafu yafatanyije na Ken Sol, Abu Dhabi ndetse n’izindi zagiye zigaragara ko zakunzwe cyane.