Umuhanzi Uwihirwe Jean De Dieu uzwi nka Doddy ubarizwa mu gihugu cya Finland yashyize hanze indirimbo nshya yise Rwanda, ni indirimbo yavuze ko igaruka ku butumwa bugarurira abantu icyizere.
Mu kiganiro yagiranye na RUSHYASHYA NEWS, yatangiye atubwira inkomoko y’indirimbo yise Rwanda, yagize ati “Ni indirimbo itanga ubutumwa bwo ku garura icyizere muba nyarwanda, yerekanako haria aho twavuye hari naho tugeze ndetse hari kandi gihe cyiza kiri imbere.”Doddy Uwihirwe yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yari yateganyije ko izibanda ku butumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, akayisohora mu gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 27 ariko ku bwo kubura umwanya ayisohora nyuma y’aho, yagize ati”ubundi nari nateganyirije abanya Rwanda indirimbo yo kwibuka kunshuro ya 27, Ariko urabizi imahanga kubona umwanya biragora wakongeraho ko muriyiminsi ibibazo bya covid-19 byafunze amayira, ndavuganti kuki ntafata guitar yonyine n’ijwi ryanjye nkagira icyo mbwira abanyaRwanda.”
Yakomeje ati “Ubwo tuvuye mubihe byo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi reka nkore indirimbo y’ikizere ariko izamo n’urukundo kuko ibintu byose bishingiye k’urukundo, iyo abantu bishe abandi bagira urukundo ntibakabaye kuba babikora.”
“Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bugaruka kucyizere dukwiye kwigirira, ubumwe, urukundo, no kwimakaza bwa budasa bwacu duhora tubwirwa, urebye ahanini Ni urukundo kuko naratekereje nsanga ikintu twabuze ari urukundo kuko iyo ufite urukundo ntiwagahemukiye mugenzi wawe, wakarebye mugenzi wawe mwishusho yawe, ubutumwa nibanzeho Ni urukundo, tugire urukundo, dukundane, dukunde buri wese kuko turi umwe, niyompu haraho ndirimbamo ngo ”urukundo rwogere, ubumwe bukomere, twizihize ubudasa kuko ejo hacu nk’abanyaRwanda birabonekako Ari heza.”
Doddy Uwihirwe yasoje ikiganiro twagiranye asaba abanyarwanda ku guma gusigasira ibyagezweho, tukagira urukundo kuko niyo soko izatugeza kubyiza no kuRwanda twifuza, Icyindi nugushyigikira abahanzi nyaRwanda muri wa muco wo kubanza gukunda ibyiwacu.
Reba hano indirimbo nshya ya Doddy Uwihirwe yise Rwanda: