Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2016, umuhanzi w’icyamamare ku Isi Konshens yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Kigali afatanyije n’abahanzi bo mu Rwanda King James , Urban Boyz, Bruce Melody na Allioni.
Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Konshens yakoreye igitaramo ku butaka bw’u Rwanda ataha abakunzi be banyuzwe.
Uyu Munya-Jamaica yazengurutse amahanga aririmba, ku Mugabane wa Afurika yakoreye ibitaramo muri Kenya, Afurika y’Epfo, Uganda n’ahandi.
Mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kigali, Konshens yagiye agaruka ku byo yabonye mu Rwanda , icyamusigaye mu mutwe ni uko yasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi abona ‘ubugome ndengakamere bwakoreshejwe mu gutsemba Abatutsi’ ,ati ariko “u Rwanda ruri heza!”
Yagize ati “Nitwa Konshens nturuka muri Jamaica iba mu Caraibe kandi ifitanye isano n’Afurika ,tubyina injyana za dancehall ndetse na Afro beat mbese twese turi bamwe.”
Konshens yongeye gushima u Rwanda
Saa yine n’iminota 20, Konshens yasesekaye ku rubyiniro. Abafana hafi ya bose bavugije induru z’ibyishimo, abafite ibyo kunywa babimenanaho, abagufi bahagarara ku ntebe bongera uburebure bwabo, abari kure y’urubyiniro begera imbere maze atangira kubaririmbira abagifite akabaraga bakaraga umubyimba.
King James muri ‘Ni iki utabona’
Yasabye ko amatara yose bayazimya maze afatanya n’abafana mu gihe cy’umunota yunamira uyu muhanzi waririmbaga mu njyana ya Dancehall.
Konshens na J Capri bakoranye indirimbo yitwa Pull Up To Mi Bumper
Konshens yariririmbye mu gihe cy’isaha n’iminota 20. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze nshya ndetse n’izakunzwe mu bihe byo hambere. I Kigali yaririmbye izirimo Couple Up, Bounce Like A Ball, Gal Dem Ah Talk, Bad Gal, Shake, Bring It Come, We No Worry ’ Bout Them. Konshens & Romain Virgo, Walk And Wine, Simple Song, Gal A Bubble n’izindi.
Igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bushimishije nubwo butari bushamaje cyane gusa abafana bari benshi ndetse benshi batashye bizihiwe ku bw’ibyo umuhanzi Konshens yakoze.
M.Fils