Nyuma y’igitaramo umuhanzi Patient Bizimana yakoze kuri Pasika yabaye ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2016 aho yari yatumiye n’icyamamare Solly Mahlangu wo muri Afrika y’Epfo, n’ubwo igitaramo cyagenze neza abantu bakaba benshi kandi bagafashwa, Patient Bizimana we ubu ntiyorohewe.
Amakuru Inyarwanda.com ifitiye gihamya, ni uko nyuma y’iki gitaramo Patient Bizimana yaje kwisanga yibwe amafaranga menshi arenga miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda, kugeza ubu ibijyanye n’irengero ryayo, abayibye n’ibindi bijyanye n’ubu bujura bikaba ari ibyo uyu muhanzi n’abamufashije muri iki gitaramo barimo gukurikirana.
Uretse Patient Bizimana, mu bibwe harimo n’umugabo witwa Eric Mashukano Mugisha usanzwe afasha Patient Bizimana ndetse akaba ari no mu bateguranye nawe iki gitaramo, uyu nawe bakaba baramwibye ibikoresho bitandukanye birimo na mudasobwa ye igendanwa, ibi nabyo kugeza ubu bakaba batarabasha kumenya irengero ryabyo.
Patient Bizimana yari yakoranye igitaramo cyiza cyane na Solly Mahlangu ndetse bigaragara ko hari havuyemo amafaranga atubutse
Nk’uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga, Patient Bizimana yakomwe mu nkokora akimara kumenya iby’ubu bujura bw’aka kayabo k’amafaranga, ndetse mu gihe nawe ataranabisobanukirwa akaba yaririnze kugira abantu benshi abibwira.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yashatse kumenya neza iby’ubu bujura n’aho bigeze, avugana na Patient Bizimana utabashije kugira byinshi adusobanurira bitewe n’ibyo yavuze ko arimo, ariko mu magambo macye yemera ko ari byo koko bamwibye aka kayabo k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni icumi.
Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko bazimije umuriro hagati mu gitaramo kugirango babone uko bamwiba.
Ibi byatumye bamwe bivumbura bataha batabonye Solly Mahlangu kandi bari bishyuye mensi, dore ko kwinjira byari 5000 na 10000 mu myanya y’icyubahiro.
Source: Inyarwanda