Umuhanzi Theo Bosebabireba umaze iminsi yumvikanwa mwitangaza makuru nyarwanda ko yirukanywe mwitorere rya ADPR ashinjwa gutera abakobwa inda muriyi minsi ari kubarizwa mu gihugu cy’ abaturanyi cya Uganda aho amakuru avuga ko yaraye akubiswe n’ abagizi ba nabi mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala ubwo yaravuye mugitaramo yari yatumiwemo mu masaha akuze .
Amakuru dukesha umwe mubasore bakunze gufasha Theo Bosebabireba mubintu byinshi bitandukanye ariwe Mp Jasus yadutangarije ko kwijoro ryo kucyumweru taliki ya 28 aribwo uyu muhanzi yarafite igitaramo mugace kitwa masanafu I Kampala atashye yahuye n’abantu bataramenyekana bamutegera mu nzira ataha baramukubita bamuretse baziko amfuye barajyenda .
Mu Kiganiro Rwandapaparazzi dukesha iyi nkuru yagiranye na Mp Jesus inshuti bya hafi na Theo yadutangarije byinshi mu magambo agira ati “Theo yaraye akubiswe n’ abantu bataramenyekana ibi byabaye ku cyumweru ubwo yambwiragaga ko agiye masanafu mugitaramo ndetse nyuma akirangije yaje kumbwira ko atashye gusa nyuma naje gutegereza ko ambwira ko yageze murugo ndaheba mpamagaye telephone njyendanwa ye numva nicamo biranshanga nyeka ko umuriro wamushiranye gusa nyuma naje guhamagarwa nundi muntu ambwira ko Theo arembye bikomeye ahitwa Mukano Arbet mubitaro .
Turaza Gukomeza Kubakurikiranira hafi iyi nkuru neza icukumbuye mu makuru zacu ziraza kuza ……..