• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Editorial 03 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Iyi nyandiko ntigamije gushyigikira intambara Uburusiya burwana na Ukraine, oya. Gusa igamije kwerekana ko iyi ntambara ifite amasomo menshi ikwiye gusigira abiringira amoshya, bibwira ko urugamba nirurema hari uzabatabara.

Uburusiya bwakomeje kugaragaza impungenge mu gihe Ukraine yaba igiye mu muryango w’ibihugu byiyemeje gutabarana, OTAN, kuko Ukraine yaba ibaye ibirindiro by’ababangamiye umutekano w’Uburusiya.

Hari abantu barimo na Angela Merkel wahoze ayobora Ubudage, n’abandi banyapolitiki bakomeye, berekanye ko impungenge z’Uburusiya zifite inshingano , ariko ntibyahabwa agaciro, none dore Ukraine igiye mu kaga.

Amasomo rero twakura muri iyi ntambara ni menshi, ariko reka tuvugemo make afite aho ahuriye n’Abanyarwanda.

Umuheto woshya umwambi bitazajyana.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, ni ukuvuga Amerika n’Uburayi byakomeje kureshya Ukraine ngo yinjire muri OTAN, ariko mu by’ukuri ari amayeri yo kwegereza ibitwaro by’ibyo bihugu hafi y’Uburusiya.

Iyo OTAN ni nayo yizezaga Ukraine ko Uburusiya nibuyitera, OTAN izatabarana ingoga. Nyamara aho Uburusiya bugabiye ibitero muri Ukraine, ba bandi bayizezaga kuyitabara barayitetse ngo yirwarize. Ni bya bindi ngo iyo amagara yaterewe hejuru, umwe asama aye undi agasama aye.

Ibi kandi dukunze no kubibwira imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Hari abantu bizeza abo bagizi ba nabi kuzabafasha kugera ku ntego zabo, nyamara umunsi bakubiswe ikibatsi ntawe uzabatabara.

Uretse urugero rwa Ukraine, za FDLR, FLN, RNC n’ abandi bagome, barabibonye ko iyo uRwanda rubakijeho umuriro ba ”bafatanyabikorwa” baburirwa irengero.

Isi irarangaye cyangwa irirangaza, ibibazo byawe ni wowe uzabyikemurira.
Nk’uko twabisobanuye hejuru, Uburusiya bwakomeje kwereka isi ikibazo cy’umutekano wayo.

Amahanga yarabirangaranye, kugeza Uburusiya bufashe icyemezo cyo kwishakira umuti.Byari kuba byiza iyo umuti uboneka nta maraso amenetse, ariko hari ubwo umuti usharira cyane ariwo uvura.

Iri ni isomo rikomeye ku Rwanda kuko, n’ubwo ntako rutagize ngo rwereke amahanga abagizi ba nabi bahora bashaka kumena amaraso y’Abanyarwanda, isi itazigera ikemura ikibazo cy’umutekano warwo uhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro iri mu bihugu duturanye.

Umuti uzavugutwa n’Abanyarwanda ubwabo. Ibi binashimangira ibyo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse kuvuga, ubwo yatangazaga ko umuhanga adategerereza umwanzi iwe, ahubwo amusanga aho ari. Ni nako Uburusiya bubigenje.

Perezida Putin yanze ko ibitwaro bizasenya Uburusiya birundwa muri Ukraine, ahitamo gusenya aho bizarundwa.

Abanyaburayi n’Amerika barakitwara nk’abapolisi b’isi.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byakomeje kwitwara nk’aho ari byo bitegeka ibindi bice by’isi uko bibaho. Kuba Ukraine yakwitwara nk’uko OTAN ibishaka hatitawe ku ngaruka byagira ku bandi, ni urugero rw’uko Amarika n’Uburayi bikiyumvamo ububasha ku bandi batuye isi.

Ubu induru zamagana Uburusiya ni nyinshi, nyamara ntawamaganye ibitero Abanyamerika n’Abanyaburayi, bagabye muri Libiya, Irak n’ahandi, bigahitana inzirakarengane zitabarika, imitungo itagira ingano igatikira.

Nta rukiko, nta gihugu, nta muryango mpuzamahanga muri ya yindi “y’abagiraneza”, wigeze uvugira mu ruhame ko ibyo abo banyabubasha bakoze ari amahano arenze urugero.

Ibi bihugu usanga aribyo biha u Rwanda amasomo yo kurengera uburenganzira bwa muntu, nk’aho abaturage ba Libiya cyangwa ba Irak batari bakwiye uburenganzira.

Demukarasi n’ubunyamwuga mu itangazamakuru nibo ba mbere babihonyora.

Kimwe mu bikomeje kuranga intambara yo muri Ukraine, ni ugutanga amakuru agoretse, apfa gusa kuba agaragaza isura nziza y’Abanyamerika n’Abanyaburayi.

Ibikorwa ni icengezamatwara ritagatifuza OTAN, rikagira Perezida Putin w’ Uburusiya shitani. Magingo aya itangazamakuru ryo mu Burusiya ryarahawe akato mu Burayi , kugirango humvikane iryabo gusa ritanga amakuru bashaka.

Iyo ni ya demukarasi, bwa bunyamwuga n’ubwisanzure bw’itangazamakuru no mu gutanga ibitekerezo bahora batwigisha? Igisubizo ni oya, kandi Abanyarwanda banabibonye mbere, bahitamo gukora ibyiza ntawe bagamije gushimisha, ahubwo ari ku nyungu zabo.

Iyi ntambara yo muri Ukraine yongeye kutwereka imiterere nyakuri y’isi.

By’umwihariko Abanyarwanda itweretse ko ntawe ukwiye kudutekerereza uko tubaho, kuko umugabo arigira!

Twahisemo gukora ibikwiye ntawe tugamije gushimisha, ahubwo ku neza yacu mbere na mbere.

2022-03-03
Editorial

IZINDI NKURU

RWANDAIR YAMAZE KUGARAGAZA AMAFOTO Y’INDEGE NSHYA YA AIRBUS.

RWANDAIR YAMAZE KUGARAGAZA AMAFOTO Y’INDEGE NSHYA YA AIRBUS.

Editorial 04 Jun 2016
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Editorial 31 Oct 2024
Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Editorial 20 Nov 2017
”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Editorial 16 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye
ITOHOZA

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Editorial 25 Oct 2017
Umukozi  uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris  nawe  yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana
POLITIKI

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

Editorial 28 Feb 2017
U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

Editorial 21 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru