• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Editorial 26 May 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Fulgence Kayishema niwe wenyine wari ugishakishwa mu bantu 4 bahigishwaga uruhindu kubera uruhare rukabije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko nka Kabuga Felisiyani yarafashwe, abandi nka Protais Muranya na Augustin Bizimana bikaba byaremejwe bidasubirwaho ko bapfuye. Iyo umujenosideri apfuye ataryojwe ubugome bwe ndengakamere biba ari igihombo ku butabera no ku bakorewe ibyaha. Ni amahirwe rero kuba Fulgence afashwe agihumeka, nibura akazabona umwanya wo kubwira isi yose aho we na bagenzi be bakomoye ubunyamaswa.

Kimwe na Kabuga Felisiyani, amafaranga niyo yafashije Fulgence Kayishema kwihisha ubutabera imyaka ingana gutya. Ni amafaranga n’imitungo yasahuye Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Kivumu, ubu ni akarere ka Ngororero, ndetse n’ayo yambuye impunzi z’Abahutu zageze aho muri Kivumu zihunga intambara i Kigali no mu tundi duce.

Fulgence Kayishema n’interahamwe ze, yari yarashyize “nyirantarengwa” ku kiraro cya Nyabarongo, gitangukanya Kibuye na Gitarama z’icyo gihe, akahamburira umuhisi n’umugenzi, udafite icyo yigura, nk’amafaranga, imodoka, ipikipiki n’ibindi by’agaciro, akamutsinda aho.

Aha niho yakuye imodoka yo mu bwoko bwa Pajero itukura, yagendagamo mu gihe cya Jenoside, akaba yari yarayambuye uwitwa Ngagi, nk’uko bitangwamo ubuhamya n’abanyuze kuri icyo kiraro hagati ya Mata na Kamena 1994. Aba bakubwira ko kurokoka Kayishema Fulgence byabaga ari aha Nyagasani.

Ageze no muri Kongo yakomeje gusahura impunzi, utamuhaye akayabo akavuga ko ari Umututsi ubihishemo, akicwa, dore ko yakomeje kuba igikomerezwa, ”umugenzacyaha IPJ”wica agakiza.

Abonye umutekano we ugenda ujya aharindimuka, kuko yari yaramenye ko ubutabera mpuzamahanga bumugera amajanja, Fulgence Kayishema yavuye muri Kongo ajya muri Swaziland(ubu ni Eswatini), aho yinjiye yiyita Umurundi, ku izina rya Fulgence Minani. Muri Eswatini yaje kuhava, ajya muri Malawi yitwa Positani Chikuse, ndetse ahashakira umugore witwa Musoweya Margret, ahabyarira n’abana 3.

Nk’uko byagendekeye Gahini amaze kwica Abeli, Kayishema nawe yahoraga abunza imitima, bigatuma adahama hamwe. Ni uko yagiye muri Afrika y’Epfo ataye wa mugore n’abana muri Malawi, noneho afata izina rishya rya Fulgence Dende.

Abifashijwemo na ya mafaranga yasahuye mu Rwanda no muri Kongo, ndetse n’ayo yibye wa mugore babyaranye wo muri Malawi, bamwe mu bantu bo mu nzego z’umutekano baje kumubonera ibyangombwa bimubesha aho muri Afrika y’Epfo, kuri rya zina yahoranye rya Positani Chikuse , ari naryo yafashwe yiyita.

Akimara gutabwa muri yombi, Fulgence Kayishema yihakanye ubunyarwanda, nk’uko Paul Rusesabagina yabigenje ubwo yavugaga ko ari Umubiligi utavangiye, ndetse abwira abari bamufashe ko bamwibeshyeho, kuko ntaho ahuriye na Fulgence Kayishema bashaka. Erega byasabye kwifashisha bwa buryo bwa gihanga bwo gupima uturemangingo twe(DNA), babona kwemera ko bafashe ruharwa Kayishema koko. Mbere yo gufatwa wa” munyacyubahiro IPJ” yarindaga imodoka z’abantu muri parking.

Nubwo yahindutse mu gihagararo ,kuko ubundi yari umuntu w’amagara make, ubu akaba yarazanye amatama na nyakubahwa(inda nini), kwiyoberanya kwa Fulgence Kayishema biratangaje ku muntu wese ukomoka i Nyange mu yahoze ari Konini Kivumu, uzi neza ko akomoka mu kagari ka Coko, umurenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero(yahavuye hakitwa Komini Kivumu nk’uko twabivuze haruguru).

Ntawe utamwibuka ari umugenzacyaha, Interahamwe-mpuzamugambi ikomeye cyane, umugome w’umwirasi.Tugarutse ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu barokokeye aho i Nyange babwiye Rushyashya ko bafite amatsiko yo kuzumva ukuntu Kayishema ahakana uburyo yahigaga Abatutsi abavana aho batuye, akabatunda abageza muri Kiliziya ya Nyange, kugirango bazabicire hamwe. Ni nako byaje kugenda.

Afatanyije na Padiri Athanase Seromba, umunyemari Gaspard Kanyarukiga, Burugumesitiri Grégoire Ndahimana, n’abandi bicanyi bavugaga rikijyana aho muri Kivumu, bategetse ikimodoka giharura imihanda, maze gisenya iyo kiliziya, igwa ku Batutsi basaga 2.000 bapfuye urw’agashinyaguro.

Ntawe uzibagirwa kandi abana, bari bashoboye kuva muri ibyo bisigazwa bya kiliziya, barimo uwitwaga Muganwa Modeste, bakajyanwa ku ivuriro rya Nyange ngo bavurwe ibikomwere, nyamara Fulgence Kayishema na Grégoire Ndahimana bakoherezayo abicanyi bahabatsinze. Kuri uyu wa gatanu nibwo Fulgence Kayishema yagejejwe imbere y’umucamanza mu rukiko rwa Cape Town, aho yasobanuriwe ibyaha aregwa.

Byamenyekanye ko yagejejwe imbere y’Urukiko akaba ahakana ibyaha byose yabajijwe

Amakuru avuga ko Fulgence Kayishema ashobora koherezwa mu Rwanda. Bigenze bityo byaba ari byiza ko aburanishirizwa aho yakoreye ibyaha. N’ubwo imitima y’abo yahemukiye yashengutse, nibura bamwirebeye, bakamushinja imbonankubone, hari icyomoro baba babonye, uko cyaba kingana kose.

2023-05-26
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwihanganishije Misiri ku gitero cyishe abantu 300

U Rwanda rwihanganishije Misiri ku gitero cyishe abantu 300

Editorial 26 Nov 2017
Ni iyihe mpamvu yari gutuma tubuza Katumbi kwinjira mu Rwanda?-Perezida Kagame

Ni iyihe mpamvu yari gutuma tubuza Katumbi kwinjira mu Rwanda?-Perezida Kagame

Editorial 12 Jun 2018
Burundi: Karusi, Umwana W’imyaka 11 Yishwe Akatwa Igitsina, I Ngozi Umusore Yicwa Atemagujwe Imihoro

Burundi: Karusi, Umwana W’imyaka 11 Yishwe Akatwa Igitsina, I Ngozi Umusore Yicwa Atemagujwe Imihoro

Editorial 29 Aug 2018
Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Editorial 28 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuririmbyi Radio yasomewe misa yo kumusezeraho (Video +Amafoto)
HIRYA NO HINO

Umuririmbyi Radio yasomewe misa yo kumusezeraho (Video +Amafoto)

Editorial 02 Feb 2018
Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame

Editorial 28 Mar 2020
Eddy Kenzi yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017, Dore abegukanye ibihembo bose
Mu Rwanda

Eddy Kenzi yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017, Dore abegukanye ibihembo bose

Editorial 06 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru