Nyuma y’aho byemerejwe ko Kabuga Felisiyani ajyanwa by’agateganyo muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i La Haye mu Buholandi, kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 nibwo yitaba abacamanza, kugirago asomerwe ibyaha akurikiranyweho, abyemere cyangwa abihakane.
Mu byo aregwa harimo gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha mu kuwushyira mu bikorwa, gushishikariza rubanda uwo mugambi mubisha abinyujije muri radiyo rutwitsi, RTLM, yashinze akanayibera umuyobozi, ndetse no gukwirakwiza intwaro zifashishijwe mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda rwashyize ahagaragara bwa mbere impapuro zo guta muri yombi Kabuga Felisiyani tariki 26 Ugushyingo 1997, ariko byasabye imyaka 23 yose ngo afatwe, kuko yakomeje kwihishahisha abifashijewemo n’ibihugu byamukingiraga ikibaba, hakiyongeraho n’amamiliyari atunze yamufashije gutanga ruswa ngo adafatwa. Amaherezo y’inzira ni mu nzu ariko kuko yaje gucakirwa tariki 16 Gicurasi uyu mwaka, avumbuwe mu buvumo mu nkengero za Paris, umurwa mukuru w’uBufaransa.
Hategerejwe kumenya niba Kabuga ari butinyuke guhakana ibyaha yakoze ku mugaragaro, ndetse abenshi mu bakurikiranye ibye bakaba basanga kuburana ari ukurangiza umuhango, kuko uru rubanza ari urucabana. Kugeza ubu Kabuga n’umukwe we Augustin Ngirabatware nibo bakirushya iminsi ngo baraburanishwa n’ Urwego rwashinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda. Abatutsi.Turabikurikiranira hafi.