Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gusenya hoteli Top Tower mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cyawo.
Itangazo dukesha Umujyi wa Kigali rivuga ko yatangiye imirimo yo gusenya iyi hoteli.
Nk’uko igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali kibivuga ngo agace ka Kimihurura kagomba kubakwamo inyubako zigezweho z’ubucuruzi.
Hoteli Top Tower yari imaze igihe kinini idakora iherereye ku Kimihurura hafi ya rond point nini ya Kimihurura hafi ya KBC.
Ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, Sibomana Martin, yari yarabwiye Izuba Rirashe tariki ya 22 Kamena 2016, ko iyi hoteli iri gukorerwaho igenzura ry’ubukomere.
Yagize ati “Ubusanzwe inyubako zihuriramo abantu benshi, iyo zimaze kubakwa Umujyi wa Kigali ugenzura ubukomere bwazo, ugatanga icyemezo.”
Yakomeje agaragaza ko Top Tower Hotel, icyo cyemezo giteganywa ntacyo yagiraga.
Byongeye no ku wa 28/7/2015 ngo Umujyi wa Kigali wayandikiye ibaruwa ibasaba guhagarika imirimo, hagakorwa igenzura.
Ati “Twari twarabandikiye, twakomeje kubabwira, ni ukugira turengere ubuzima bw’abantu benshi bakoresha iriya hoteli.”
Umujyi wa Kigali watangaje ko ubukomere bwa Hotel Top Tower buzagenzurwa n’ikigo cya St Joseph Engineering Company.
Ubwo umunyamakuru w’Izuba Rirashe yageraga kuri iyi hoteli umwaka ushize, yasanze imirimo yayo yahagaze, n’inama zari zari zihateganyijwe kuhakorera zimuriwe ahandi. Na bamwe bagendaga bahagera batazi ko yafunzwe bakarangirwa aho inama yimuriwe.
Abakozi bayo bari bavuze ko bo batazi impamvu y’ifungwa ry’ayo, ariko twari tutarabona umuyobozi wayo ngo agire icyo avuga kuri iri fungirwa.
Umujyi wa Kigali icyo gihe wari wavuze ko byatinda cyangwa byatebuka, izongera gukora ari uko igenzura ry’ubukomere iyi nyubako Engineering Company igaragaje ko nta kibazo ku mutekano w’abayikoresha.
Ugeze kuri iyi hotel iherereye iruhande rwa KBC hafi y’inyubako nshya ya Kigali Convention Center, yakirwa n’icyapa kigaragaza ko itari gukora, byanditse mu cyongereza ngo “Out of service”.
[ Amafoto ]
Top Tower Hotel yatangiye gusenywa