• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo

Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo

Editorial 28 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Marie Aime umutesi akaba ari umwana w’umujenosideri Lt Col Anatole Nsengiyumva wari ukuriye ingabo za FAR mu gice cya Gisenyi mu gihe cya Jenoside yatanze ubuhamya uburyo ababyeyi babo bimuriye ingengabitekerezo ya Jenoside mu majyaruguru ndetse no mu majyepfo y’intara zombi za Kivu mu burasirazuba bwa Kongo nyuma yo gukora Jenoside mu Rwanda igahagarikwa n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro cyo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Umuryango “Peace Love Proclaimers”

Umutesi yagize ati “I Masisi hari Abatutsi kandi bari hafi gutaha mu Rwanda, nuko interahamwe n’abasirikari bakagenda bagatema inka zabo bakagurisha inyama. Ndibuka umunsi abari batashye mu Rwanda barabatangiriye inka zabo bakazirira mu nkambi ya Mugunga. Nyuma yo gucyurwa mu Rwanda n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, nasubiye mu ishuri nishyurirwa na Leta, iyo Leta batwigishaga ko ariyo izatwica niyo yanyishyuriye, nararangije ubu mfite akazi. nkora ku bitaro bya Rutsiro.

Anatole Nsengiyumva yahamijwe icyaha n’urukiko mpuzamahanga ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu cyane cyane mu bwicanyi bwabereye muri Kaminuza y’abadive ya Mudende, Paruwasi ya Nyundo ndetse akaba yarifashishijwe mu bwicanyi bwabereye mu Bisesero.

Anatole Nsengiyumba yavukiye mu cyahoze ari Komini Satinsyi muri Perefegitura ya Gisenyi. Mbere yuko akurira ingabo mu cyahoze ari Gisenyi yari ashinzwe ibiro bishinzwe iperereza. Anatole Nsengiyumva avugwa kandi mu kazu kateguye Jenoside kuva mu mwaka wa 1990 hamwe na Bagosora Theoneste, Aloys Ntabakuze na Yozefu Nzirorera.

Mu Bwicanyi bwabereye ku Gisenyi, Anatole Nsengiyumva yafatanyije n’izindi nterahamwe ruharwa arizo Omar Serushago, Bernard Munyagishari, Mabuye, Barnabe Samvura na Tomas Mugiraneza.

Richard Mugenzi wari maneko mu ngabo za Habyarimana avuga ko ku wa 6 Mata 1994, indege ya Perezida Habyarimana imaze kumanurwa Anatole Nsengiyumva yamutegetse gutegura ubutumwa buvuga ko FPR-Inkotanyi imaze guhanura indege y’umukuru w’igihugu.

Uyu mugabo w’umusivili rukumbi wahawe akazi k’ubumaneko mu gisirikare cya Habyarimana mu 1990 mu Kigo cya Gisirikare cya Butotori mu Majyaruguru y’u Rwanda, avuga ko yari yarashyiriweho kuneka Inkotanyi, avuga ko indege ya Perezida Habyarimana ikimara kumanurwa yasabwe gusohora ubutumwa buvuga ko Inkotanyi zirimo kubyina zishimira intsinzi.

Ati “Ntabwo byari byo, icyari kigamijwe byari ukugira ngo Inkotanyi zishinjwe ko ari zo zayihanuye babone uko batangira gukorera Jenoside Abatutsi.”
Mugenzi avuga ko mu by’ukuri ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari uburyo byo kumuhirika ku butegetsi bwateguwe n’abahezanguni bari mu buyobozi bukuru bwa Guverinoma ye, bakeka ko amaze gusinya amasezerano y’amahoro i Arusha kandi ayo masezerano ngo yarahaga FPR imyanya ingana na ½ mu basirikare bakuru b’u Rwanda mu gihe bifuzaga kubarimbura.

2021-06-28
Editorial

IZINDI NKURU

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Editorial 06 Apr 2021
RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima

RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima

Editorial 15 Jun 2018
Nyuma y’iterabwoba rya Perezida Nkurunziza, Agathon Rwasa yatangaje ko guhindura itegeko nshinga ari igitekerezo cy’ umuntu umwe.

Nyuma y’iterabwoba rya Perezida Nkurunziza, Agathon Rwasa yatangaje ko guhindura itegeko nshinga ari igitekerezo cy’ umuntu umwe.

Editorial 19 Dec 2017
AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali

AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali

Editorial 26 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja
POLITIKI

U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja

Editorial 07 Jun 2018
Akagabo gahimba akandi kataraza : Ingimbi z’u Rwanda zahoreye bashiki bazo ku bagande, ziyongerera amahirwe yo gukina Afrobasket U-16
IMIKINO

Akagabo gahimba akandi kataraza : Ingimbi z’u Rwanda zahoreye bashiki bazo ku bagande, ziyongerera amahirwe yo gukina Afrobasket U-16

Editorial 13 Jun 2019
50% y’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n’ibiza
Amakuru

50% y’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n’ibiza

Editorial 24 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru