Umukobwa witwa Scolastique Hatangimana wari ufite imyaka 25 y’amavuko, yashizemo umwuka nyuma yo gusimbuka agwa hasi aturutse mu igorofa ya kane mu nyubako ya Makuza Peace Plaza iri mu mujyi wa kigali rwagati, ajyanwa kwa muganga muri CHUK ariko ntiyabasha kubaho.
Hari urupapuro rwabonetse bivugwa ko ari urwo yasize yanditse asobanura impamvu imuteye kwiyahura. Uwa mbere ashyira mu majwi ni uwitwa Kubwimana ushobora kuba yari inshuti ye ariko ikaba yaramutengushye, amubeshya urukundo ndetse akamurya utwe.
Hari undi nyirasenge avuga ko yagombaga kumubera nk’umubyeyi ariko na we akaba ngo ataramwitayeho uko bikwiye, gusa akagaragaza ko n’ubuzima bwakomeje kumugora.
Amakuru yamenyekanye aturuka mu bo mu muryango we n’abandi bamuzi neza, bavuga ko yavutse tariki 14/03/1994, avukira ku Muhororo mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Nyina na se n’abavandimwe be batanu babishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mukobwa wari umaze ukwezi kumwe avutse arokokana na mukuru we wari ufite imyaka ibiri y’amavuko.
Amashuri abanza yayize ku Gisenyi aba mu kigo cy’imfubyi cy’umubikira witwa Patricia.
Amashuri yisumbuye yayize kuri ADEC i Gatumba muri Ngororero, ariko ngo yakundaga guhura n’ihungabana bitewe n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’amashuri yisumbuye yakomereje kaminuza muri INES Ruhengeri yishyurirwa n’Ikigega FARG, ahavuye wa mubikira wamureze mu kigo cy’imfubyi, amushakira ishuri mu Buhinde.
Hatangimana Scolastique avuye kwiga mu Buhinde ngo yabaga i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali kwa nyirasenge, naho mukuru we witwa Angelique ngo yaje kujya muri Canada ajyanywe n’ababikira babaga ku Muhororo muri Ngororero.
IBaruwa yagiraga iti “Dear Kubwimana,kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye,ubu singishoboye kwihanganira uburibwe unteye,BYE”.
Mu rupapuro bivugwa ko yasize yanditse yashyizemo n’amazina y’abantu ashimira, bamubaye hafi kandi bamubaniye neza, abasabira ko Imana yazabitura ibyiza bamukoreye.
Uyu mukobwa kandi akaba yandikiye umuryango we ibaruwa igira iti “Muryango mvukamo,urwango rwanyu rwanteye imbaraga zo kurwana n’ubuzima,ariko uko rwiyongera niko umutima waje kunanirwa namwe murabeho”. Scolastique kandi yari yandikiye n’ubuzima aho yagize ati “Buzima nawe narakurwaje uranga,narababaye bihagije,nawe urabeho”.
Undi muntu uyu mukobwa yari yandikiye ni Nyirasenge,Ati “Masenge wakabaye Mama ariko wambereye gito,uwo mutima nkwifurije kutawupfana,BYE”.
Uyu mukobwa akaba yahisemo kwiyahura nyuma yo kwandikira ibaruwa iteye agahinda umusore bakundanaga.
Concular card
Uyu niwe mukobwa ibitaro bya CHUK , byagerageje kurokora ubuzima bwe bikaba iby’ubusa.
Ababonye uyu mukobwa asimbuka kuri iyi etaje bavuze ko yamaze umwanya munini azenguruka muri iri gorofa,kugeza ubwo yaje gufata umwanzuro wo kwiyahura.
Ubwo yahanukaga muri etaje ya kane akagwa hasi
N’iyi nyubako izwi nko kwa Makuza yahanutsemo