• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni 78

Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni 78

Editorial 08 Jul 2016 Mu Mahanga

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuwa kane tariki ya 7 Nyakanga 2016, riravuga ko umukwabu wiswe usalama ya gatatu wari ugamije kurwanya ibyaha ndengamipaka ugaterwa inkunga na Polisi mpuzamahanga, ukaba warabaye mu kwezi gushize ugakorwa mu bice bitandukanye by’igihugu wafatiwemo ibiyobyabwenge, insinga z’amashanyarazi n’inshundura barobesha amafi zitemewe n’amategeko byose hamwe bifite agaciro k’amadolari 11,805 akabakaba miliyoni 78,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Usalama ni ijambo ry’igiswahili rivuga “umutekano”, ukaba ari umukwabu ukorwa buri mwaka ugakorwa rimwe mu bihugu 28 bigize imiryango y’ubufatanye y’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu byomu burasirazuba n’amajyepfo y’Umugabane wa Afurika (East African and South Police Chiefs Cooperation Organization-EAPCO-SAPCO) wari ugamije kurwanya ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, magendu, ibiyobyabwenge, ubujura bw’imodoka,

Wari ugamije kandi kurwanya kwangiza ibidukikije (kwicwa no gushimuta inyamaswa no kuroba amafi mu buryo bunyuranije n’amategeko), ubujura bw’insinga z’amashanyarazi zikoze mu muringa n’ibindi byuma, magendu y’amabuye y’agaciro, ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse, iterabwoba, no gukurikirana abacyekwaho gukora ibyaha ndenga mipaka.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kulamba yabwiye abanyamakuru ibyavuye muri uyu mukwabu wabaye ku matariki ya 29 na 30 Kamena.

Yavuze ko hafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amadolari 73, 515 birimo ibiro 17,851 by’urumogi, litiro 48, 023 z’ibinyobwa bitemewe byengerwa hirya no hino mu gihugu, litiro 5, 787 z’inzoga zitemewe, n’udupfunyika 44 twa Heroine. Hafashwe kandi metero 651 na toni 5.5 z’insinga z’amashanyarazi zifite agaciro gakabakaba miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda zibwe mu bubiko bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, izindi zikaba zaribwe ahantu hatandukanye mu gihugu ku buryo byatumye abahatuye babura amashanyarazi mu gihe runaka.

ACP Kulamba yagize ati;”Ibyaha byo kwangiza ibidukikije ntibikunda kugaragara mu Rwanda ahanini kubera ubukangurambaga Leta ihora iha abaturage baturiye za Pariki bakangurirwa kubibungabunga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa we yavuze ko abantu 93 bafatiwe muri uyu mukwabu

Akaba yavuze ati;”62 bakekwaho gukora, gucuruza no kunywa ibiyobyabyenge bafatiwe muri uyu mukwabu, 27 bafatiwe ubujura bw’insinga z’amashanyarazi 19 bafatanywe udupfunyika twa Heroine, abandi batatu bacyekwaho icyaha cy’icuruzwa n’ishimutwa ry’abantu baracyakorwaho iperereza nyuma y’aho bafatanywe abana b’ababakobwa batatu ubu basubijwe iwabo.”

ACP Twahirwa yakomeje agira ati;” Uyu mukwabu twawukoze twifashishije ikoranabuhanga ry’itumanaho rya Polisi Mpuzamahanga rikora amasaha 24 kuri 24 ryitwa I-24/7; rikaba rikoreshwa ku mipaka yose iduhuza n’ibihugu duhana imbibi. Muri iki gikorwa, hasuzumwe imodoka 160000 zandikishijwe ku mipaka hakoreshejwe ikoranabuhanga ryabugenewe, nyuma y’iryo suzuma bikaba byaragaragaye ko 18 muri izo modoka zibwe.”
Yongeyeho ati;”Turakangurira abantu gukoresha imodoka zabo isuzumwa nk’iri ngo barebe ko bataguze imodoka z’injurano.”

Nkubito Stanley ukora mu kigo gishinzwe kugurisha amashanyarazi mu Rwanda nawe wari uri muri icyo kiganiro yasabye abanyarwanda gukoresha neza no kwita ku bikorwa bibateza imbere cyane cyane amashanyarazi

Yagize ati;”Iyo insinga z’amashanyarazi zibwe, ingaruka ziba nyinshi kandi zikagera ku bantu benshi mu gihugu hose, bigatuma ubucuruzi buhagarara mu gihugu ndetse n’umutekano ugahungabana kandi bigatwara amafaranga kongera kubisana.”

Nkubito yakomeje asaba abashyira amashanyarazi mu mazu yabo gukoresha insinga zujuje ubuziranenge kuko izitabwujuje zishobora gutera inkongi z’umuriro.

Yakomeje avuga ati ;’Abantu ntibakwiye kwemerera abasudira gucomeka imashini zabo ku muriro w’amashanyarazi yo mu nzu kuko nabyo bishobora guteza inkongi. »
Uyu mukwabu wakozwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba Polisi ku rwego rw’igihugu barimo Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, abakora ku mipaka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, Inzego zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na Minisiteri y’umutungo kamere n’iy’ubucuruzi n’inganda

Uyu mukwabu Usalama ya gatatu uje ukurikira inama yahuje ibihugu byo muri aka karere yabereye i Maputo muri Mozambique yabaye ku itariki ya 26 na 27 Gicurasi 2016, mu myanzuro abayitabiriye bafashe hakaba harimo gukora uyu mukwabu w’iminsi 2 wo kurwanya ibyaha ndengamipaka.

-3231.jpg

Uje kandi ukurikira imikwabu nk’iyi yabaye muri 2013 na 2015 nk’uko byari byemejwe mu nama idasanzwe y’Umuryango w’ubufatanye w’abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika(SARPCCO) yateraniye muri Zanzibar muri Nzeri 2012, yasabaga abayobozi bakuru biyo miryango yombi gukorera hamwe bakareba ingamba bafata zo kurwanya ibyaha ndengamipaka.

RNP

2016-07-08
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo  y’umupira w’amaguru (Police FC)

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo y’umupira w’amaguru (Police FC)

Editorial 15 Jul 2016
Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi

Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi

Editorial 14 Feb 2017
Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Editorial 15 Jun 2016
Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Editorial 29 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro bya televiziyo muri Amerika
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro bya televiziyo muri Amerika

Editorial 29 May 2018
Rwanda: Bwa mbere hahembwe ‘Couple’ y’umwaka
SHOWBIZ

Rwanda: Bwa mbere hahembwe ‘Couple’ y’umwaka

Editorial 23 Dec 2017
Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gutera akabariro
IMIKINO

Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gutera akabariro

Editorial 07 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru