• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi

Editorial 01 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w’amaguru yatangiye mu mpera z’iki cyumweru dusoje mu mwaka w’imikino 2021-2022, ni umunsi warangiye amakipe 16 yakinnyemo imikino 8 abonye ibitego 16 yose hamwe.

Uko imikino yagenze muri rusange:

Ikipe ya Rayon Sports izwiho kugira abafana benshi

Kuwa gatandatu 30 Ukwakira 2021:
Espoir FC 0-2 AS Kigali (Kamarampaka )
Marine FC 0-1 Gasogi United (Umuganda)
Rayon Sports FC 1-0 Mukura VS&L (Nyamirambo)
Kiyovu SC 1-0 Gorilla FC (Nyamirambo)

Ku cyumweru 31 Ukwakira 2021
APR FC 3-1 Gicumbi FC (Nyamirambo)
Etoile de l’Est 0-3 Police FC (Ngoma)
Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC (Umuganda)
Musanze FC 3-1 Bugesera FC (Ubworoherane )

Ku munsi wa mbere wa shampiyona ni uko umunya-Maroc Youssef Rharb ukinira ikipe ya Rayon Sports ariwe watsinze igitego cya mbere muri uyu mwaka aho yagitsinze mu mukino bakinaga n’ikipe ya Mukura VS&L, ni igitego cyabonetse ku munota wa kane.

Umukinnyi mukuru muri iyi shampiyona y’uyu mwaka ni Munyakazi Youssuf ukinira ikipe ya Rutsiro FC, kugeza ubu uyu afite imyaka 41 y’amavuko, ni mu gihe kandi umukinnyi muto ari umukinnyi w’ikipe ya Bugesera FC ari Hoziana Kennedy w’imyaka 16 naho umunyezamu wa Gorilla FC, Ndoli Jean Claude we arimo gukina umwaka w’imikino wa 18 mu kiciro cya mbere mu Rwanda.

Amakipe yazamutse mu kiciro cya mbere ni Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma mu ntara y’i Burasizuba na Gicumbi FC yo mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.

Mu makipe 16 y’ikiciro cya mbere arimo gutozwa n’abatoza b’abanyarwanda ni Marines FC, Etincelles FC, Rutsiro FC, Gicumbi FC, Etoile de l’Est, AS Kigali, Mukura VS &L, Bugesera FC na Espoir FC.

Bugesera FC ikipe yo mu Karere ka Bugesera
Musanze FC nayo ni ikipe ibarizwa I Musanze

Umukino umwe wagaragayemo ibitego byinshi ni uwahuje APR FC yatsinze Gicumbi ibitego bitatu kuri kimwe ndetse na Musanze FC yatsinze ibitego nkibyo Bugesera FC, uwabonetsemo ibitego bike ni uwahuje Etincelles FC yanganyije na Rutsiro ubusa ku busa.

Etoile de l’Est FC, Gicumbi FC na Bugesera FC niyo makipe yatsinzwe ibitego byinshi mu izamu ryayo aho hinjiyemo ibitego 3, ikipe itinjije igitego ni Etincelles FC, Rutsiro FC, Etoile de l’Est FC, Mukura VS&L , Marines FC, Espoir FC na Gorilla FC.

Ikipe ya Police FC niyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu izamu ry’ikipe ndetse yo ntiyinjizwa igitego na kimwe, hari mu mukino yatsinzemo Etoile de l’Est ibitego bitatu ku busa aha kandi niyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu minota 45 aho yatsinzemo bibiri.

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza kuri uyu wa kabiri ndetse no ku wa gatatu hakinwa umunsi wa kabiri mu kiciro cya mbere.

Iyi mikino kandi yose ikaba yarakinwe abafana bemerewe kuyireba, ni nyuma yaho baherukaga ku bibuga muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Koronavirusi, kugirango bemererwe gukurikirana shampiyona nuko babanzaga kwerekana ko bipimishije Koronavirusi ndetse bakagaragaza ko nta bwandu bafite ndetse no kuba barakingiwe inkingo zombi zayo.

Imikino y’ikiciro cya kabiri nayo mu bagabo mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 batangiye gukina mu mpera z’iki cyumweru gisojwe.

Uko imikino yagenze:
Group A
Rwamagana City 2-1 Amagaju FC
Esperance SK 2-2 Impessa FC
Nyanza FC 0-1 Alpha FC
Nyagatare FC 7-1 AkageraFC
Rugende FC 1-2 Sunrise FC

Group B:
Aspor FC 3-1 Interforce FC
University of Rwanda 2-3 Giticyinyoni
Heroes FC 1-1 La Jeunesse
Gasabo United 2-1 United stars
As Muhanga 3-2 Intare FC

2021-11-01
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Editorial 18 Nov 2021
Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka

Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka

Editorial 09 May 2018
Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Editorial 19 Apr 2021
Kigali: Umugororwa wari ukurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba yafashwe ashaka gutoroka

Kigali: Umugororwa wari ukurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba yafashwe ashaka gutoroka

Editorial 26 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje  kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi
ITOHOZA

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

Editorial 17 Mar 2017
Amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge akomeje gutegurwa: I Nyabihu umumotari yafatanwe blue sky azambariyeho
Mu Rwanda

Amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge akomeje gutegurwa: I Nyabihu umumotari yafatanwe blue sky azambariyeho

Editorial 12 Mar 2017
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe
Mu Rwanda

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Editorial 02 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru