Niyonizera Judithe uherutse kurushinga na Safi Niyibikora uririmba muri Urban Boyz yashyizwe mu majwi n’umugabo wo muri Canada umushinja ubutiriganya ndetse akemeza ko urugo rw’aba bombi rushingiye ku kinyoma.
Ibirori byo gusaba no gukwa Niyonizera Judithe byabereye i Rebero mu Karere ka Kicukiro kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017. Byabaye mu buryo butunguranye kuko hari hashize iminsi icumi gusa humvikanye inkuru y’uko Safi agiye kurushinga.
Mu mizo y’umubano wabo byakunze kuvugwa ko bazimukira muri Canada ariko nyuma haza kumenyekana indi nkuru y’uko Safi yaguriwe inzu na Niyonizera Judithe muri Kigali. Muri ibyo bihe bari baratembereye ku kirwa cya Zanzibar bishimira Icyumweru cya buki.
Kuri ubu, IGIHE dukesha iyi nkuru yakiriye ubutumwa kuri e-mail bwa Rick Hilton uvuga ko atuye muri Calgary, Alberta muri Canada, agahamya ko yakundanye na Niyonizera mbere y’uko aza mu Rwanda gukora ubukwe na Safi.
Rick avuga ko Niyonizera ajya gufata rutemikirere ava muri Canada, yamubeshye ko agiye gusura inshuti n’abandimwe yari akumbuye. Amuheruka ubwo!
Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize twakundanye n’umugeni we [Safi] mushya, Niyonizera Judithe.”
Akomeza asobanura ko Niyonizera afite ubwenegihugu bwa Canada yabonye biturutse k’umugabo babanye mbere, bakaza gutandukana; ni nabwo “bateganya gukoresha mu kugera hano ngo banahabone akazi.”
Rick uvugana agahinda, ashinja Niyonizera ko yamushyizeho uburyarya, bituma amwimariramo, amutaho umutungo utagira ingano ariko avuga ko agiye kwitabaza inzego za Canada, zikamukurikirana nagaruka.
Yagize ati “Yantwaye akayabo, ndi injiji kandi ndabizi, gusa gutekereza ko bazakoresha ayo mayeri mu kubeshya inzego z’ubuyobozi muri Canada ni ukwibeshya cyane. Ejo nibwo ntangira kubigeza mu buyobozi.”
“Namwishyuriye telefoni, ubwishingizi bw’imodoka n’icumbi mu gihe cyose yari ari mu buryohe yitegura kurushinga na Safi. Yavuye mu buriri bwanjye ambeshya urukundo rudahari ku wa 22 Kanama, mbere y’ibyumweru bibarika ngo akore ubukwe. Ni ubu ndi kuvumbura byinshi ku rutonde rw’ibinyoma n’ubutiriganya. Ubwo bunyamaswa ntibukwiye kwemererwa gukomeza.”
Akomeza agira ati “Muri Mata, uyu mwaka yansabye kumuguriza ibihumbi bibiri by’amadorali ngo yambutse Toyota Rav4 ivuye hano [muri Canada] ngo ayigurishe, nyuma y’ibyumweru bibiri yahise ambwira ko yangirikiye mu nzira ’transit’, icyantunguye ni ugusanga yarayimuhaye [Safi]. Iyo ni inkuru imwe gusa mu zigize akababaro kanjye.”
Ubutumwa bwa Rick bukomeza bugaragaza ko nyuma yo gusigwa na Niyonizera, yari yihebeye nyuma yo kuryamana kenshi, byamusigiye ihungabana.
Ati “Ibi bibazo byanshyize mu kwiheba, nari nziko azagaruka duhita tubana, yewe nanaguze inzu igezweho ku bw’ibi ariko ntaramvugisha mu mezi abiri yose ashize. Natunguwe no gusanga muri Google huzuyemo amafoto y’ubukwe ndaraba. Natangiye kwandikira inshuti ze n’abapasiteri, yampamagaye kabiri mu cyumweru gishize akoresheje nimero yo mu Rwanda ambwira ko telefoni namuguriye yibwe akabura nimero zose. Nyuma y’umunsi umwe yongera kuntungura ampamamagaza telefoni yavugaga ko yibwe.”
Rick Hilton avuga ko impamvu yamuteye gushyira hanze iby’umubano we na Niyonizera ari agahinda arimo katumye yifuza kumuhagarikira amayira mu ’butiriganya bwo kwinjiza Safi muri Canada’.
Uyu mugabo ugaragara nk’usheshe akanguhe avuga ko ari mu nzira zo kugeza ikibazo cye na Niyonizera mu mategeko aho atuye mu gukumira umugambi we n’umugabo we mushya bafite.
Mu buhamya bwa Rick Hilton avuga ko mbere yo kugirana ubumwe na Niyonizera Judithe bwaranzwe no guhura inshuro nyinshi ndetse bakaryamana mu gihe cy’imyaka ibiri ishize.
Mu gihe Rick yatangiye inzira yo gusuka hanze amabanga y’umubano we na Niyonizera, twagerageje kuvugisha urugo rwa Safi ariko ntibyadukundira.
Kuva ubukwe bwa Safi bwavugwa, yatangiye kugabwaho ibitero ko akurikiye umugore ufite ifaranga, ndetse nyuma haza no kugaragazwa ko yamuguriye inzu nziza.
Udufoto twa Rick Hilton na Niyonizera mu bihe bitandukanye
Source : IGIHE