• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umunya-Kenya Laban Korir n’Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon

Umunya-Kenya Laban Korir n’Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence begukanye Kigali International Peace Marathon

Editorial 09 Jun 2025 Amakuru, IMIKINO

Indirimbo yubahiriza igihugu “Rwanda Nziza” yongeye kuririmbwa muri “Kigali International Peace Marathon” nyuma y’imyaka itatu, mu gihe Umunya-Kenya, Laban Korir, yongeye kwegukana iri rushanwa nyuma yo kuba uwa mbere muri Full Marathon y’ibilometero 42,1 mu bagabo.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Laban yegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 20 kuva mu 2005.

Uyu mwaka ryari ryiyandikishijemo abantu 14.480 mu byiciro bitatu birigize aho 1314 biyandikishije muri Full Marathon, 1836 biyandikisha muri Half Marathon naho 11.730 biyandikisha muri ’Run for Peace’.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, uyu mwaka ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Isi yose i Kigali na Kigali ku Isi yose!”

Ni ku nshuro ya kabiri ryabaye riri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’, ndetse ryongeye kugaragaramo abakinnyi bari mu 100 ba mbere ku Isi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana; Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCB, Candy Basomingera; Perezida wa RAF, Col (Rtd) Kayumba Lemuel; Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, bari mu bayobozi bitabiriye isiganwa mu cyiciro cya “Run For Peace” kireshya n’ibilometero 10.

Umunya-Kenya, Laban Kipngetich Korir, yabaye uwa mbere muri Full Marathon y’abagabo yakoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 26. Yakurikiwe na mwenewabo Langat Kipkirui naho Umunya-Ethiopia, Tadese Mamo Temechachu aba uwa gatatu.

Umunyarwanda Nizeyimana Alexis usanzwe ukinira Ikipe ya Nyaruguru AC, yabaye uwa gatanu akurikiye undi Munya-Kenya. Hitimana Noël wari mu Ikipe y’Igihugu hamwe na Ntirenganya Fidèle, ntiyakinnye kubera uburwayi.

Teresiah Omosa na we wo muri Kenya, yegukanye “Kigali International Peace Marathon 2025” muri Full Marathon y’Abagore, akoresheje amasaha abiri, iminota 37 n’amasegonda 12.

Muri iki cyiciro kitarimo umukinnyi n’umwe w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, uwa kabiri yabaye Chala Kebene wo muri Ethiopia naho uwa gatatu aba Jeruto Ivyne Lagat wo muri Kenya.

Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence yegukanye umudali wa Zahabu muri Half Marathon y’Abagore nyuma yo gukoresha isaha, iminota 13 n’amasegonda 57 ku ntera y’ibilometero 21,9.

Yakurikiwe na Musabyeyezu Adeline wari we Munyarwanda uheruka kwegukana uyu mudali mu 2022 naho Vivian Jepkogei wo muri Kenya aba uwa gatatu. Mu marushanwa, haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy’umukinnyi wegukanye umudali w’umwanya wa mbere.

Mu bakinnyi umunani ba mbere bahembwe muri iki cyiciro, harimo Abanyarwandakazi batandatu. Abandi batari mu myanya ibiri ya mbere ni Uwizeyimana Jeanne Gentille wa kane, Imanizabayo Emeline wa gatanu, Ibishatse Angélique wa gatandatu na Uwiduhaye Théophila wa karindwi.

Umunya-Kenya Njoroge Derrick Chege ni we wegukanye umudali wa Zahabu muri Half-Marathon ya “Kigali International Peace Marathon 2025”, aho yakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda 23.

Umunyarwanda Bigirimana Théophile usanzwe ukinira New Athletics Star, yabaye uwa gatatu akurikiye Kamutwire Gilbert wo muri Uganda.

Nkurunziza Emmanuel wakinnye ku giti cye yabaye uwa gatanu, Nsabimana Jean Claude w’Ikipe y’Igihugu aba uwa gatandatu naho Nizeyimana Sylvain wa APR AC aba uwa munani.

Umukinnyi wegukanye Full Marathon mu bagabo n’abagore yahawe ibihumbi 20$ [asaga miliyoni 28 Frw]. Uwa kabiri ahabwa ibihumbi 15$ naho uwa gatatu atwara 7500$.

Uwa kane yabonye 5000$, uwa gatanu abona 3000$ mu gihe kuva ku wa gatandatu kugeza ku wa munani bahawe 2000$, 1500$ na 1000$.

Mu basiganwe Igice cya Marathon [ibilometero 21,098], uwa mbere mu bagabo no mu bagore yahawe 5000$ [asaga miliyoni 7 Frw].

Uwa kabiri yabonye 4000$, uwa gatatu ahabwa 3000$. Kuva ku mwanya wa kane kugeza ku wa munani bahawe 2000$, 1000$, 800$, 500$ na 400$.

IGIHE

2025-06-09
Editorial

IZINDI NKURU

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Editorial 04 Nov 2017
Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Editorial 09 Nov 2020
Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Editorial 09 Jan 2023
Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Editorial 29 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Trump yahishuye ko yabuze umwanya wo kugurira umugore we impano ku munsi w’amavuko
HIRYA NO HINO

Trump yahishuye ko yabuze umwanya wo kugurira umugore we impano ku munsi w’amavuko

Editorial 27 Apr 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018

Editorial 02 Jun 2018
Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka
POLITIKI

Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka

Editorial 03 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru