Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yashimye inganzo ya Niyo Bosco wasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Piyapuresha’ yakoze ku mitima ya benshi bitewe n’ubutumwa bwumvikanamo.
Nyuma yaho uyu muhanzi Niyo Bosco ashyize hanze indirimbo ye nshya yise Piyapuresha ikakirwa neza n’abatari bake kubera ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashimwe yo kuri uyu musore ku bw’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo.
Mu butumwa bw’ishimwe , abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco, Bamporiki Edouard yageneye Niyo Bosco, yagize ati “Mwana w’u Rwanda Niyo Bosco wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.’’
Niyo Bosco ni umuhanzi ukiri mushya mu ruhando rwa muzika yo mu Rwanda ugereranyije n’igihe amazemo, gusa ni umwe mubahanzi bakiranwe urukundo rwinshi n’abatari bake bigendanye n’ubutumwa atambutsa muri izo ndirimbo.
Muri iyi ndirimbo, Niyo Bosco ashyize hanze iyi ndirimbo Piyapuresha yakozwe na Santana muri Uno Music Studio mu gihe amashusho yayo yafashwe na Bagenzi Bernard.
Reba hano amashusho ya Piyapuresha ya Niyo Bosco: