Casimry William Kayumba wari umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya yashyinguwe none tariki ya 18 Mutarama 2018 mu irimbi rya Rusororo.
Casimry William Kayumba yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018. Amakuru y’urupfu rwe akaba yaratunguye abantu benshi kubera ko atigeze arwara.
Kuwa mbere yari yiriwe iwe mu rugo aho yari atuye mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga mu Mudugudu wa Bahoze, Akarere ka Gasabo, yatangiye gufatwa saa munani yumva atameze neza ajya kuruhuka, ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba yajyanywe kwa Muganga ku kigo Nderabuzima cya Ndera, ariko biranga akomeza kuremba yoherezwa mu bitaro bya Kibagabaga agwa mu nzira ataragerayo.
Mugushyingura umurambo we ntihatangajwe icyaba cyaramuhitanye , gusa hagarutswe kubutwari bwe, ukwihangana no gukunda akazi byamuranze.
Hajabakiga Patricia wabanye na Casmiry Kayumba kuva muri Tanzania yavuze ko Casmiry Kayumba yasimbutse urupfu ubwo yakoraga impanuka muri Tanzania aho yakoraga mu Kinyamakuru Business Times, mu myaka yaza 1991-1993 nyuma yo kurangiza amashuri muri kaminuza ya Dar es Salaam.
Hajabakiga yavuze ko batinze gutahuka mu Rwanda nyuma yaho RPF-INKOTANYI isoreje urugamba rwo kubohoza igihugu kubera ko batari gusiga Casmiry mu bitaro wenyine nubwo imyiryango yabo yari imaze gutahuka, byabaye ngombwa ko bamutegereza kugirango babanze kubona indege imugeza antebbe muri Uganda nyuma baramuzana agera mu Rwanda muri 1996-1998, aribwo yabaye umuyobozi w’ikinyamakuru cye UKURI na Rwandanewsline.
Rucagu Boniface wabanye na Kayumba Casmiry yatanze ubuhamya bw’ukuntu yamukijije inkuru zari zimumereye nabi aho itangazamakuru ryose ryamushinjaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yagiye kumureba mu Ruhengeri amubaza inkuru zimuvugwaho ko yaba yaragize urwo ruhare muri Jenoside maze Casmiry inkuru ayiva imuzingo nyuma yo gukorana ikiganiro na Rucagu .
Abafashe ijambo bose barimo Cleophace Barore Perezida w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura [ RMC] yagarutse k’Ukuri n’ubutwari byaranze Nyakwigendera Casmiry Kayumba, avuga ko asize icyuho mu itangazamakuru ariko ko asize n’ umurage mwiza kubakiri bato.
Casimry William Kayumba ni mwene Kayumba Godfried na Uwambaye Verdiane yavutse tariki 10 ugushyingo 1962 akaba yari afite imyaka 56 y’amavuko yakoraga umwuga w’Itangazamakuru akaba yarabaye n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru cye UKURI News Paper cyari kitagikora .