Umunyamakuru Phocas Ndayizera abe babuze kuva kuwa gatatu w’icyumweru gishize kuri iki gicamunsi yeretswe abanyamakuru, afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ngo ari gukorwaho iperereza ku byaha by’iterabwoba akekwaho.
Umunyamakuru wigenga Phocas Ndayizera akorera inkuru ze BBC Ishami ry’Ikinyarwanda. Phocas Ndayizera usanzwe ukorera unatuye i Muhanga, uyu munsi yeretswe abanyamakuru ku biro by’uru rwego i Kigali ku Kimihurura ahagana saa cyenda z’amanywa.
Yari yambaye amataratara, ishati ya makarokaro n’ipantaro ya kotoni. Yavuye iwe kuwa gatatu mu gitondo ntiyongera kuboneka kuva ubwo kugeza ubu yerekanywe.
Umuvugizi wa RIB Modeste Mbabazi uyu munsi yavuze ko Ndayizera akekwaho ibyaha by’iterabwoba ubu bari gukoraho iperereza.
Modeste Mbabazi avuga ko Ndayizera atabuze ahubwo kuwa gatatu w’icyumweru gishize yafatiwe i Nyamirambo, ndetse ngo gufatwa kwe byamenyeshejwe umuryango we.
Avuga ko Ndayizera yafashwe agiye gufata ibintu biturika (Explosives), aha hari hazanywe bimwe muri ibyo bintu aregwa ko yari agiye gufata.
Phocas Ndayizera yahakanye ibyo, avuga ko ibyo bintu biturika ntabyo azi ndetse atanazi ibyo aregwa.
Umuvugizi w’Ubugenzacyaha yavuze ko hakiri gukorwa iperereza kuri ibi byaha uyu munyamakuru aregwa.
katsibwenene
nuko nuko ubwo abonetse