Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Shyaka Kanuma gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi kugira ngo akurikiranwe atabangamiye ibimenyetso kuko ngo ubwo yafatwaga yari atorotse.
Shyaka Kanuma ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kutishyura umusoro. Ubushinjacyaha bwavuze ko yahataniye isoko mu kigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero binyuze mu buriganya ndetse ko hari n’imisoro ya 65 256 589 Frw atishyuye.
Kanuma yireguye avuga ko mu itangazamakuru harimo ibibazo bikomeye byatumye atekereza uburyo bwose bwatuma atsindira isoko. Yanemeye ko hari imisoro atishyuye ariko ngo byatewe n’ibibazo ikigo cye Focus Media Ltd cyarimo, ku buryo hari gahunda yo kugisesa.
Yemereye imbere y’inteko iburanisha ko hari sheki yasinye akohereza kopi muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero hanyuma umwimerere wazo ukaguma mu biro bye.
Gusa mu kwiregura yavuze ko yafashwe atagiye gutoroka kuko atari afunzwe asaba ko yakwemererwa kuburana ari hanze, ati “ubu noneho ndi kuburanishwa nta hantu nzajya.”
Mu rukiko Kanuma yemeye ibyaha byose yasabye ko bamurekura akazajya kumvikana n’ikigo cy’imisoro n’amahoro.
Ati “mumbabarire mundekure nta hantu nzajya mureke ndangize ibyo bibazo. Icyo gifungo cy’ukwezi ntaho nzajya kuko namenyekanishije ko ndi mu rukiko kandi nzi ko Leta yacu igira imbabazi, itarenganya rwose ndabasabye mumbarire nta handi nzajya.
Arakomeza ati “ndi inyangamugayo, nize ibintu byinshi mundekure njye gukora abana banjye ni bato, umwe w’imyaka ibiri yirirwa abaza ati papa arihe? yabona imodoka ati papa araje. Nimundeke nsange umuryango urankeneye.”
Kanuma yafatiwe i Kayonza ari nijoro atorotse , bivugwa ko yari ahunze. We yiregura yavuze ko yari agiye i Nyagatare kureba umupira (wa shampionat yo mu Bwongereza) atari atorotse igihugu.
Urubanza rw’uyu mugabo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruzasomwa kuwa mbere tariki 16 Mutarama saa munani.
Umunyamakuru Shyaka Kanuma