• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Editorial 11 Jan 2017 Mu Mahanga

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Shyaka Kanuma gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi kugira ngo akurikiranwe atabangamiye ibimenyetso kuko ngo ubwo yafatwaga yari atorotse.

Shyaka Kanuma ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kutishyura umusoro. Ubushinjacyaha bwavuze ko yahataniye isoko mu kigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero binyuze mu buriganya ndetse ko hari n’imisoro ya 65 256 589 Frw atishyuye.

Kanuma yireguye avuga ko mu itangazamakuru harimo ibibazo bikomeye byatumye atekereza uburyo bwose bwatuma atsindira isoko. Yanemeye ko hari imisoro atishyuye ariko ngo byatewe n’ibibazo ikigo cye Focus Media Ltd cyarimo, ku buryo hari gahunda yo kugisesa.

Yemereye imbere y’inteko iburanisha ko hari sheki yasinye akohereza kopi muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero hanyuma umwimerere wazo ukaguma mu biro bye.

Gusa mu kwiregura yavuze ko yafashwe atagiye gutoroka kuko atari afunzwe asaba ko yakwemererwa kuburana ari hanze, ati “ubu noneho ndi kuburanishwa nta hantu nzajya.”

Mu rukiko Kanuma yemeye ibyaha byose yasabye ko bamurekura akazajya kumvikana n’ikigo cy’imisoro n’amahoro.

Ati “mumbabarire mundekure nta hantu nzajya mureke ndangize ibyo bibazo. Icyo gifungo cy’ukwezi ntaho nzajya kuko namenyekanishije ko ndi mu rukiko kandi nzi ko Leta yacu igira imbabazi, itarenganya rwose ndabasabye mumbarire nta handi nzajya.

Arakomeza ati “ndi inyangamugayo, nize ibintu byinshi mundekure njye gukora abana banjye ni bato, umwe w’imyaka ibiri yirirwa abaza ati papa arihe? yabona imodoka ati papa araje. Nimundeke nsange umuryango urankeneye.”

Kanuma yafatiwe i Kayonza ari nijoro atorotse , bivugwa ko yari ahunze. We yiregura yavuze ko yari agiye i Nyagatare kureba umupira (wa shampionat yo mu Bwongereza) atari atorotse igihugu.

Urubanza rw’uyu mugabo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruzasomwa kuwa mbere tariki 16 Mutarama saa munani.

-5342.jpg

Umunyamakuru Shyaka Kanuma

2017-01-11
Editorial

IZINDI NKURU

Nyagatare: Afunzwe akurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa

Nyagatare: Afunzwe akurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa

Editorial 31 Mar 2016
RwandAir iratangira gukorera ingendo i Cotonou vuba

RwandAir iratangira gukorera ingendo i Cotonou vuba

Editorial 30 Aug 2016
Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Editorial 02 Dec 2022
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Editorial 30 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022
Amakuru

Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Editorial 28 Mar 2021
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.
Amakuru

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Editorial 01 Jun 2023
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018
POLITIKI

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018

Editorial 15 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru