Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside[CNLG] yamaganye umunyamideli witwa Bashabe Catherine[wiyita Kate] umaze iminsi akora ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye.
Bashabe Catherine amaze hafi ibyumweru bibiri atangije ubukangurambaga yise Kabash Cares bugamije gukusanya amafaranga avuga ko azifashisha mu bikorwa azakorera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Uyu mukobwa uzwi cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda yamamazaga igikorwa cye akavuga ko agifatanyije na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside[CNLG]. Yakanguriraga abamukurikira n’Abanyarwanda muri rusange kugura imipira acuruza mu iduka rye bityo amafaranga azavamo yose akayakoresha afasha abacitse ku icumu rya Jenoside.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mata 2018, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside yasohoye itangazo ryamagana Kate Bashabe ndetse ishimangira ko nta masezerano cyangwa imikorere yihariye yagiranye n’uyu mukobwa.
Iri tangazo riragira riti “CNLG irabeshyuza amakuru aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yagiranye ubufatanye na Kabash Cares ihagarariwe n’umunyamideli Kate Bashabe bugamije gukusanya inkunga (fundraising) igenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, binyuze mu kugurisha imipira cyangwa ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubucuruzi.”
CNLG yashimangiye ko abafite umutima wo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe twibuka ku nshuro ya 24, bakwiye gukomeza umurego mu kongera guha icyizere abavandimwe basizwe iheruheru n’icuraburindi ryo muri Mata 1994.
Bashabe Catherine mu gukora ubukangurambaga bwe, yavugaga ko kugira ngo abone amafaranga yo gufasha bisaba ko abanyarwanda bagura imipira mu iduka rye bityo akabasha gusana inzu z’abarokotse ndetse akabaha igishoro cy’ubucuruzi. Ibi byose yavugaga ko ari kubikora abifashijwemo na CNLG.
Gruec
UMUVUGO UVUGA AKARIHO Umutego w’umushibuka Uteze mu nkumi “BASHABE GATARLINA” Waje nk’inkuba itagira amazi, Inkundura n’ibinyamakuru, ngo byandike izina rye Ahari icyubahiro Ku gicaniro cy’amahoro y’abatashye, Ubu hagizwe umuhora W’ibicuruzwa n’ibyomanzi. Yikomanga ngo mwugurure, Mumwime urwakwe Abure aho akwirwa Hamwe n’isazi zimwinuba. Ni umutumba utagira ituze Utazi agaciro ko mu nda y’isi Iyo yisize agasilimuka Yibwira ko azatura nk’isi. TWIBUKE ABACU TUNIYUBAKA.