Umunyamideli wabigize umwuga Alexia Uwera Mupende, yiciwe mu rugo rw’iwabo i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Amakuru agera kuri Igihe dukesha iyi nkuru ni uko uyu mukobwa yiteguraga ubukwe muri Gashyantare uyu mwaka. Bivugwa ko yishwe n’umukozi wo mu rugo amukase ijosi ahagana saa moya n’igice z’ijoro.
Urebeye kuri WhatsApp ye, bigaragara ko yaherukaga kuyikoresha saa moya n’iminota itandatu z’umugoroba.
Umuntu umwe wo mu muryango we yavuze ko bamenye amakuru y’urupfu rwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Bivugwa ko uyu mukobwa wavutse mu 1984 yari mu gitanda cye ari naho umukozi yamusanze akamwica. Yari avuye mu kazi ke k’imideli mu bijyanye na Kigali Fashion Week akigera mu rugo i Nyarugunga.
Mupende yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition.
Mbere yaho mu 2006 yaje mu bakobwa batandatu ba mbere mu marushanwa ya Face of Africa ari nabyo byamwinjije ku ruhando rw’abanyamideli mu myaka itandatu yakurikiyeho.
Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II. Yakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub.
Yari umukobwa ubaho mu buzima bwihariye
Uyu mukobwa witabye Imana afite imyaka 35 y’amavuko, yarangije amasomo ye ya Kaminuza muri Mount Kenya University mu ishami ry’Imari n’Ikoranabuhanga.
Abantu bamuzi bazi ko ari umukobwa wakundaga umusatsi wa dread ndetse no mu kuranga urupfu rwe, abatamuzi wumvaga bavuga bati ‘umwe wa dread’.
Nkuko bigaragara ku rukuta rwe rwa Twitter, yari amaze iminsi yamamaza ibikorwa by’ibigo bitandukanye birimo na serivisi za RwandAir.
Mu biganiro yakunze guha itangazamakuru, inshuro nyinshi yumvikanye avuga ko akunda kuba umuntu w’umwimerere uzira kwisiga ibirungo. Yigeze gutangaza ko ari umuntu ukunda filimi z’urukundo kurusha iz’imirwano n’izindi bifitanye isano.
Yigeze kuvuga kandi ko mu buzima bwe ikintu atinya kurusha ibindi, ari icyo adafiteho ububasha cyangwa se icyo atazi. Ibi bikiyongeraho inyamaswa zirimo ibikururanda nk’inzoka.
Umwuga wo kumurika imideli ni kimwe mu byari indoto ze mu buzima bwe ku buryo ngo iyo atabasha kuzikabya, yari kwifuza nko kuba umunyamakuru ukora inkuru zijyanye n’ubukerarugendo.
Mu byamamare byo ku Isi, yakundaga umuhanzi cyane Neyo.
Abamuzi neza kandi bahamya ko ari umuntu wakundaga Imana akanayubaha. Yigeze gutangaza bibaye ngombwa ko abaza Imana ikibazo kimwe, cyaba kivuga ku muhamagaro we muri iyi Si.
Ati “Kuri iyi Si nazanywe n’iki? Ubuzima bwanjye ibufiteho iyihe ntego.”
Naho abajijwe icyo yakora mu gihe yaba agize amahirwe yo gutsindira nka miliyoni y’amadolari, yagize ati “Miliyoni y’amadolari, hari byinshi. Icya mbere nabanza ngatanga icya cumi kuko ndatekereza ko gutsinda byaba ari ku buntu bw’Imana. Ni yo mugenga wa byose.”
Yakomeje agira ati “Nayashora mu kintu cyangirira akamaro n’abanjye mu gihe kizaza. Nagira ayo nkoresha mu gufasha abatishoboye, mu bikorwa by’ubugiraneza. Rimwe na rimwe iyo uhawe umugisha, ni byiza gufasha no guha umugisha abandi, abantu bamwe babyita kwiteganyiriza, mu bitekerezo byanjye nakora ikintu cyatuma Isi irushaho kuba nziza.”
Alexia Uwera Mupende yavukiye muri Kenya, ahiga amashuri abanza nyuma aza kuyasozera muri Uganda mbere yo kuhava aza mu Rwanda. Yari uwa kane mu muryango w’abana batanu.
Urupfu rwe rwababaje benshi
Sunday
Kagome niwe wamwishye