• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo

Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo

Ubwanditsi 09 Jan 2019 ITOHOZA

Umunyamideli wabigize umwuga Alexia Uwera Mupende, yiciwe mu rugo rw’iwabo i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Amakuru agera kuri Igihe dukesha iyi nkuru  ni uko uyu mukobwa yiteguraga ubukwe muri Gashyantare uyu mwaka. Bivugwa ko yishwe n’umukozi wo mu rugo amukase ijosi ahagana saa moya n’igice z’ijoro.

Urebeye kuri WhatsApp ye, bigaragara ko yaherukaga kuyikoresha saa moya n’iminota itandatu z’umugoroba.

Umuntu umwe wo mu muryango we yavuze ko bamenye amakuru y’urupfu rwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Bivugwa ko uyu mukobwa wavutse mu 1984 yari mu gitanda cye ari naho umukozi yamusanze akamwica. Yari avuye mu kazi ke k’imideli mu bijyanye na Kigali Fashion Week akigera mu rugo i Nyarugunga.

Mupende yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition.

Mbere yaho mu 2006 yaje mu bakobwa batandatu ba mbere mu marushanwa ya Face of Africa ari nabyo byamwinjije ku ruhando rw’abanyamideli mu myaka itandatu yakurikiyeho.

Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II. Yakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub.

Yari umukobwa ubaho mu buzima bwihariye

Uyu mukobwa witabye Imana afite imyaka 35 y’amavuko, yarangije amasomo ye ya Kaminuza muri Mount Kenya University mu ishami ry’Imari n’Ikoranabuhanga.

Abantu bamuzi bazi ko ari umukobwa wakundaga umusatsi wa dread ndetse no mu kuranga urupfu rwe, abatamuzi wumvaga bavuga bati ‘umwe wa dread’.

Nkuko bigaragara ku rukuta rwe rwa Twitter, yari amaze iminsi yamamaza ibikorwa by’ibigo bitandukanye birimo na serivisi za RwandAir.

Mu biganiro yakunze guha itangazamakuru, inshuro nyinshi yumvikanye avuga ko akunda kuba umuntu w’umwimerere uzira kwisiga ibirungo. Yigeze gutangaza ko ari umuntu ukunda filimi z’urukundo kurusha iz’imirwano n’izindi bifitanye isano.

Yigeze kuvuga kandi ko mu buzima bwe ikintu atinya kurusha ibindi, ari icyo adafiteho ububasha cyangwa se icyo atazi. Ibi bikiyongeraho inyamaswa zirimo ibikururanda nk’inzoka.

Umwuga wo kumurika imideli ni kimwe mu byari indoto ze mu buzima bwe ku buryo ngo iyo atabasha kuzikabya, yari kwifuza nko kuba umunyamakuru ukora inkuru zijyanye n’ubukerarugendo.

Mu byamamare byo ku Isi, yakundaga umuhanzi cyane Neyo.

Abamuzi neza kandi bahamya ko ari umuntu wakundaga Imana akanayubaha. Yigeze gutangaza bibaye ngombwa ko abaza Imana ikibazo kimwe, cyaba kivuga ku muhamagaro we muri iyi Si.

Ati “Kuri iyi Si nazanywe n’iki? Ubuzima bwanjye ibufiteho iyihe ntego.”

Naho abajijwe icyo yakora mu gihe yaba agize amahirwe yo gutsindira nka miliyoni y’amadolari, yagize ati “Miliyoni y’amadolari, hari byinshi. Icya mbere nabanza ngatanga icya cumi kuko ndatekereza ko gutsinda byaba ari ku buntu bw’Imana. Ni yo mugenga wa byose.”

Yakomeje agira ati “Nayashora mu kintu cyangirira akamaro n’abanjye mu gihe kizaza. Nagira ayo nkoresha mu gufasha abatishoboye, mu bikorwa by’ubugiraneza. Rimwe na rimwe iyo uhawe umugisha, ni byiza gufasha no guha umugisha abandi, abantu bamwe babyita kwiteganyiriza, mu bitekerezo byanjye nakora ikintu cyatuma Isi irushaho kuba nziza.”

Alexia Uwera Mupende yavukiye muri Kenya, ahiga amashuri abanza nyuma aza kuyasozera muri Uganda mbere yo kuhava aza mu Rwanda. Yari uwa kane mu muryango w’abana batanu.

Urupfu rwe rwababaje benshi

View image on TwitterView image on TwitterView image on Twitter
Yari afite ubukwe
View image on Twitter
View image on Twitter
View image on Twitter

2019-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda Rugiye Kwakira abandi bashyitsi bahoze ari Abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF

U Rwanda Rugiye Kwakira abandi bashyitsi bahoze ari Abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF

Ubwanditsi 29 Jul 2018
Umunyarwandakazi wa mbere  yambitswe ikamba rya gikomando mu ngabo z’ Amerika zirwanira mu kirere

Umunyarwandakazi wa mbere yambitswe ikamba rya gikomando mu ngabo z’ Amerika zirwanira mu kirere

Ubwanditsi 31 May 2017
Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Ubwanditsi 22 Oct 2016
Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda  k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

Ubwanditsi 20 Oct 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    January 12, 20197:48 pm -

    Kagome niwe wamwishye

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki
INKURU NYAMUKURU

Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90
Mu Rwanda

Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Ubwanditsi 18 Aug 2016
Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?
Amakuru

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ubwanditsi 19 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru