Nyuma yo gusura Igihugu cya Australia, ahitwa Sydney na Perth, umunyapolitiki Tomas Nahimana, aravugwa mu karere k’Uburasirazuba bw’Afrika, aho yaje gushaka amaboko azamufasha guhangana n’ubutegetsi bwa Kigali. Aya makuru avuga ko yahageze mbere gato y’uko umwaka wa 2015, urangira.
Amakuru aturuka mu bayoboke be, aravugako Tomas Nahimana yinjiriye Nairobi muri Kenya ajya Tanzania, aha muri Tanzania ngo yasuye umuryango wa nyakwigendera Mtikila Christopher waguye mu mpanuka yabereye mu gace kitwa Msolwa mu gitondo cyo ku cyumweru taliki ya 04 Ukwakira 2015 ,nkuko byatangajwe n’uhagarariye police mu ntara ya Pwani.
Mtikila yapfuye ava Morogoro ajya Dar es salaam mu modoka ari kumwe n’abandi bantu babiri ariko bo babashije kurokoka iyo mpanuka. Mtikila Christopher yari Perezida w’ Ishyaka Democratic Party (DP) rya opposition muri Tanzania akaba yari azwiho ubufatanye bukomeye na Padiri Nahimana Tomas ndetse na FDLR nkuko byemejwe n’Umuryango w’ Abibumbye ubwo watangazaga ko inzu ye yabaye indiri ikorerwamo inama z’ abayobozi n’ abakomando bakuru b’umutwe wa FDLR.
Tomas Nahimana agomba gusubira mu Burayi aho asanzwe atuye, akazaba ari munama ya Congre y’ishyaka rye Ishema Party izabera i Bruxelle mu Bubiligi tariki ya 15-17/1/2016, iyi Congre ikazaba itegura urugendo Nahimana Tomas azagirira mu Rwanda mu matariki 28 Mutarama 2016, aho azaba aje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya 2017.
Umunyapolitiki Tomas Nahimana akaba ahawe ikaze mu gihugu ke cyane ko u Rwanda ari Igihugu kirimo Demokarasi n’umutekano uhagije .
Abanyapolitiki batandukanye barimo Twagiramungu Faustin wa RDI-Rwanda Rwiza, Tomas Nahimana w’Ishema Party na Frank Habineza wa Green Party bakomeje imyiteguro yo kuziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya 2017, aho bazaba bahanganye n’umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame umaze gutangaza ko yemeye ubusabe bw’abaturage bifuje gukomezanya nawe nyuma ya 2017.
Padiri Tomas Nahimana
Iki nicyo kigaragaza ko Demokarasi mu Rwanda imaze kuba ubukombe mugihe amahanga akomeje gusebya u Rwanda ko nta Demokarasi ko ntaburenganzira bwa kiremwa muntu , ko nta Tangazamakuru nyamara mu Rwanda buri wese arishyira akizana, akavuga iki muri ku mutima.
Biragaragara ko aya matora ya 2017, azaba ashyushye kuko umukandida kuri uyu mwanya azaba arenze umwe, mugihe mubihe byashize umukandida kumwanya w’umukuru w’Igihugu yabaga ari umwe rukumbi, hagatorwa amabara icyatsi kibisi, umuhondo n’ikijuju.
Cyiza Davidson