Abantu bitwaje intwaro bataye muri yombi umunyarwanda bamukuye muri gare i Kampala aho kugeza ubu umuryango we utaramenya irengero rye.
Phillip Rwakibibi ukorera ikigo cy’imodoka zitwara abagenzi cya Trinity muri Uganda; ku wa Kabiri tariki ya 31 Nyakanga 2018 yatwawe n’abantu bitwaje intwaro bamubwiraga ko bakorera inzego z’umutekano.
Abatangabuhamya babonye Rwakibibi atabwa muri yombi babwiye ikinyamakuru Chimp Reports ko uyu mugabo wari amaze imyaka ine atuye muri Uganda, yagerageje kwirwanaho ariko akaza kuganzwa n’aba bagabo bari bitwaje imbunda nto (pistolet).
Umwe mu bayobozi ukorera muri gare i Kampala utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yagize ati “Twatunguwe no kubona abagabo basimbuka mu modoka ya Rav 4 bagategeka Phillip kwinjiramo.”
Umugore wa Rwakibibi witwa Jeannette we yagize ati “Bivugwa ko abo bantu bakora mu nzego zishinzwe umutekano bakuyemo za pistolet, batera ubwoba ko bagiye kurasa Phillip. Yagombye kumanika amaboko. Bamuyobora ku modoka yabo hanyuma baratsa baragenda.”
Uyu mugore yakomeje avuga ko umugabo we yahamagawe n’umuntu, akamusiga ku bitaro bya Kabowa aho yari ategerereje kwibaruka impanga.
Yakomeje agira ati “Nabwiwe ko abashinzwe umutekano bamutwaye. Ntabwo nzi aho ari, nahungabanye.”
Umugore wa Rwakibibi yakomeje avuga ko abo mu muryango we bagerageje gushakira umugabo we kuri station zitandukanye za polisi mu Mujyi wa Kampala, ikirego cyo kumushakisha kikaba cyakiriwe kuri station ya Polisi izwi nka Old Kampala.
Bombi bafitanye abana babiri ndetse bari barakoreye imihango yo gushyingirwa mu Rwanda.
Hari hashize iminsi inzego zishinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda zita muri yombi abanyarwanda bya hato na hato aho ziba zibashinja kuba intasi z’u Rwanda no guhungabanya umutekano wa Uganda.
Uyu Rwakibibi ni umunyarwanda ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yakoraga ku modoka zikora mu cyerekezo cya Kampala-Goma.
Umugore we yatangaje ko umugabo we atigeze na rimwe akorera inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda. Ati “Ni umukozi usanzwe, ndetse n’amateka ye nta hantu na hamwe ahuriye n’igisirikare cyangwa umutekano.”
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, yatangaje ko “nta gitekerezo” afite ku ifatwa rya Rwakibibi naho Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Uganda, Brig. Abel Kandiho we yavuze ko ari “hanze y’igihugu”.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd. Maj. Gen. Frank Mugambage, yari aherutse gutangaza ko bitumvikana uburyo abanyarwanda batabwa muri yombi muri Uganda aho yashimangiye ko u Rwanda rurangajwe imbere no kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Rene Rutagungira, umunyarwanda wahoze ari umusirikare, ni we wavuzwe mu ba mbere batawe muri yombi na Uganda aho kugeza ubu ari muri gereza ashinjwa ibyaha birimo gushimuta no gucyura abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bavanwa muri Uganda.
Perezida Museveni na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, baherutse kugirana ibiganiro i Kampala aho baganiraga ku bibazo by’umutekano bivugwa mu mubano w’ibihugu byombi.
Bombi bemeranyije ubufatanye mu kuzahura umubano aho Ambasaderi Mugambage avuga ko ibihugu byombi bizakomeza kugirana ibiganiro hagamijwe gushimangira umubano wabyo.