Umunyarwanda wiga mu Bushinwa Katabarwa Gilbert yavumbuye ikoranabuhanga rya ‘Maglev Obsatcle detection’ rishobora kwerekana mbere inzitizi ziri mu nzira ya Gari ya Moshi zizwi nka ‘Maglev’ bityo rikayirinda gukora impanuka.
Mu 2002 u Bushinwa bwatangiye gukoresha bwa mbere gari ya moshi izwi nka Maglev (magnetic levitation) zigira umuvuduko wa Kilometero 431 mu isaha ziri mu zihuta cyane ku Isi.
Ni gari ya moshi ikoresha ikoranabuhanga rya rukuruzi, aho igice cyayo gitwara abagenzi kigenda gikururuka ku nzira ikozwe muri rukuruzi, bikayiha imbaraga zidasanzwe zo kwihuta. Ni gari ya moshi idakoresha amashanyarazi cyangwa ibikomoka kuri peteroli, nta moteri igira muri make.
Guhera iki gihe ibindi bihugu bike nk’u Buyapani na Koreya y’Epfo n’ibyo byabashije gukoresha ubu bwoko bwa Gari ya Moshi nshya zihuta cyane.
Gusa n’ubwo izi Gari ya Moshi zagendaga zikundwa n’abatari bake kubera umuvuduko wazo wihutishaga urugendo, hari hakiri ikibazo cy’uko nta koranabuhanga rihari rishobora kuburira abazitwara n’abazigenzura igihe mu nzira yazo harimo imbogamizi ishobora kuziteza impanuka.
Aha niho Umunyarwanda witwa Katabarwa Gilbert Murenzi wari waragiye mu Bushinwa mu 2015 gukomeza amashuri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya Tongji iri mu Mujyi wa Shanghai, yahereye akora ubushakashatsi avumbura uburyo bushobora kwerekana ko hari imbogamizi iri mu nzira y’iyi Gari ya Moshi ya Maglev.
Mu 2016 nibwo Katabarwa wigaga amasomo y’ubugenzuzi (Surveying and geometrics) yahawe gukora ubushakashatsi ku cyuma gishobora kuvumbura inzitizi ziri mu nzira ya Maglev
Katabarwa avuga ko mu ntangiriro we na mwarimu we batumvaga neza uburyo ibi bizakorwa.
Ati “Sinari nzi icyo Maglev ari cyo, ndetse na mwarimu wanjye yagaragaraga nk’utumva ibizava mu bushakashatsi.”
Katabarwa yahisemo gukora ubushakashatsi kuko yumvaga ntawe uzamushyiraho igitutu cyo kuburangiza vuba, bityo akabubonamo amahirwe y’uko buzamuha umwanya wo kwikorera indi mirimo yafatanyaga no kwiga.
Yagize ati “Imyumvire yanjye yari uko niba mwarimu adafite ubumenyi buhagije kuri ubu bushakashatsi, bizampa umwanya uhagije wo kwita ku biraka byanjye byo hanze ndetse mu gihe nabaga mbajijwe aho bugeze nababwiraga ko nkiri kubukoraho”
Ibi si ko byagenze kuko mu 2018 Katabarwa yaje guhabwa iminsi 15 ngo yerekane aho ubushakashatsi yari amazemo imyaka ibiri bugeze, bitagenda gutyo akabura amahirwe yo kwishyurirwa ishuri yari yarabonye agasubira mu Rwanda.
Yagize ati “Naravuze nti nta buryo nasubira mu rugo. Nari narakoze uburyo busobanura iryo koranabuhanga nari ndimo nkoraho ubushakashatsi. Mu gihe nari ndimo mbubamurikira bashimishijwe cyane n’ibimaze gukorwa ndetse bansaba ko nakwitegura kubishyira mu bikorwa”
Katabarwa avuga ko mu gihe yakoraga ubu bushakashatsi yagowe cyane no kugira ubundi yareberaho kuko nta bandi benshi bari barabikozeho ndetse ko na bake babigerageje bitagenze neza.
Mu 2018 mu Ukuboza nibwo ku nkunga ya miliyoni 1 y’amadorali ya Leta y’u Bushinwa, Katabarwa Gilbert yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yari yarakuye mu bushakashatsi.
Iri koranabuhanga ryavumbuwe na Katabarwa rishobora kwerekana ibiti, abantu ndetse n’ibindi bintu bishobora kujya mu nzira ya Gari ya Moshi bigateza impanuka. Gari ya Moshi imenya ko hari ikiri mu nzira yayo itarakigeraho.
Katabarwa aganira na The New Times yavuze ko inzozi afite ari ukugaruka mu Rwanda agafasha mu mishinga iteza imbere imijyi igezweho n’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu.
Ati “ Hamwe no kwiyongera kw’abaturage no kwaguka kw’imijyi, ikoranabuhanga rigezweho rirakenewe mu kugenzura imijyi. Ndashaka kugaruka mu rugo ngo ngire uruhare ku iterambere ry’imijyi yacu muri Afurika”.
Hagendewe kuri iri Koranabuhanga rya Katabarwa, umwaka ushize muri Gicurasi u Bushinwa bwatangiye igerageza ry’indi gari ya Moshi ishobora kugenda kilometero 600 mu isaha, ikazaba ifite ubushobozi bwo gukoresha amasaha atatu n’iminota 50, ahantu indege yakoresha amasaha 5 n’iminota 50.