• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Umunyarwanda yavumbuye ikoranabuhanga rikoreshwa muri Gari ya moshi zo mu Bushinwa

Umunyarwanda yavumbuye ikoranabuhanga rikoreshwa muri Gari ya moshi zo mu Bushinwa

Editorial 13 Jan 2020 IKORANABUHANGA

Umunyarwanda wiga mu Bushinwa Katabarwa Gilbert yavumbuye ikoranabuhanga rya ‘Maglev Obsatcle detection’ rishobora kwerekana mbere inzitizi ziri mu nzira ya Gari ya Moshi zizwi nka ‘Maglev’ bityo rikayirinda gukora impanuka.

Mu 2002 u Bushinwa bwatangiye gukoresha bwa mbere gari ya moshi izwi nka Maglev (magnetic levitation) zigira umuvuduko wa Kilometero 431 mu isaha ziri mu zihuta cyane ku Isi.

Ni gari ya moshi ikoresha ikoranabuhanga rya rukuruzi, aho igice cyayo gitwara abagenzi kigenda gikururuka ku nzira ikozwe muri rukuruzi, bikayiha imbaraga zidasanzwe zo kwihuta. Ni gari ya moshi idakoresha amashanyarazi cyangwa ibikomoka kuri peteroli, nta moteri igira muri make.

Guhera iki gihe ibindi bihugu bike nk’u Buyapani na Koreya y’Epfo n’ibyo byabashije gukoresha ubu bwoko bwa Gari ya Moshi nshya zihuta cyane.

Gusa n’ubwo izi Gari ya Moshi zagendaga zikundwa n’abatari bake kubera umuvuduko wazo wihutishaga urugendo, hari hakiri ikibazo cy’uko nta koranabuhanga rihari rishobora kuburira abazitwara n’abazigenzura igihe mu nzira yazo harimo imbogamizi ishobora kuziteza impanuka.

Aha niho Umunyarwanda witwa Katabarwa Gilbert Murenzi wari waragiye mu Bushinwa mu 2015 gukomeza amashuri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya Tongji iri mu Mujyi wa Shanghai, yahereye akora ubushakashatsi avumbura uburyo bushobora kwerekana ko hari imbogamizi iri mu nzira y’iyi Gari ya Moshi ya Maglev.

Mu 2016 nibwo Katabarwa wigaga amasomo y’ubugenzuzi (Surveying and geometrics) yahawe gukora ubushakashatsi ku cyuma gishobora kuvumbura inzitizi ziri mu nzira ya Maglev

Katabarwa avuga ko mu ntangiriro we na mwarimu we batumvaga neza uburyo ibi bizakorwa.

Ati “Sinari nzi icyo Maglev ari cyo, ndetse na mwarimu wanjye yagaragaraga nk’utumva ibizava mu bushakashatsi.”

Katabarwa yahisemo gukora ubushakashatsi kuko yumvaga ntawe uzamushyiraho igitutu cyo kuburangiza vuba, bityo akabubonamo amahirwe y’uko buzamuha umwanya wo kwikorera indi mirimo yafatanyaga no kwiga.

Yagize ati “Imyumvire yanjye yari uko niba mwarimu adafite ubumenyi buhagije kuri ubu bushakashatsi, bizampa umwanya uhagije wo kwita ku biraka byanjye byo hanze ndetse mu gihe nabaga mbajijwe aho bugeze nababwiraga ko nkiri kubukoraho”

Ibi si ko byagenze kuko mu 2018 Katabarwa yaje guhabwa iminsi 15 ngo yerekane aho ubushakashatsi yari amazemo imyaka ibiri bugeze, bitagenda gutyo akabura amahirwe yo kwishyurirwa ishuri yari yarabonye agasubira mu Rwanda.

Yagize ati “Naravuze nti nta buryo nasubira mu rugo. Nari narakoze uburyo busobanura iryo koranabuhanga nari ndimo nkoraho ubushakashatsi. Mu gihe nari ndimo mbubamurikira bashimishijwe cyane n’ibimaze gukorwa ndetse bansaba ko nakwitegura kubishyira mu bikorwa”

Katabarwa avuga ko mu gihe yakoraga ubu bushakashatsi yagowe cyane no kugira ubundi yareberaho kuko nta bandi benshi bari barabikozeho ndetse ko na bake babigerageje bitagenze neza.

Mu 2018 mu Ukuboza nibwo ku nkunga ya miliyoni 1 y’amadorali ya Leta y’u Bushinwa, Katabarwa Gilbert yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yari yarakuye mu bushakashatsi.

Iri koranabuhanga ryavumbuwe na Katabarwa rishobora kwerekana ibiti, abantu ndetse n’ibindi bintu bishobora kujya mu nzira ya Gari ya Moshi bigateza impanuka. Gari ya Moshi imenya ko hari ikiri mu nzira yayo itarakigeraho.

Katabarwa aganira na The New Times yavuze ko inzozi afite ari ukugaruka mu Rwanda agafasha mu mishinga iteza imbere imijyi igezweho n’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu.

Ati “ Hamwe no kwiyongera kw’abaturage no kwaguka kw’imijyi, ikoranabuhanga rigezweho rirakenewe mu kugenzura imijyi. Ndashaka kugaruka mu rugo ngo ngire uruhare ku iterambere ry’imijyi yacu muri Afurika”.

Hagendewe kuri iri Koranabuhanga rya Katabarwa, umwaka ushize muri Gicurasi u Bushinwa bwatangiye igerageza ry’indi gari ya Moshi ishobora kugenda kilometero 600 mu isaha, ikazaba ifite ubushobozi bwo gukoresha amasaha atatu n’iminota 50, ahantu indege yakoresha amasaha 5 n’iminota 50.

Inzozi za Katabarwa ni ukugaruka mu Rwanda akagira uruhare mu mishinga igamije kubaka imijyi igezweho

Katabarwa ubwo yageragezaga iri koranabuhanga mu muhanda wa Gari ya Moshi uri mu mujyi wa Shanghai

Maglev ni ubwoko bwa gari ya moshi zikoresha rukuruzi kandi zihuta cyane.
Src: IGIHE

2020-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC ihabwa miliyoni 15 FRW

APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC ihabwa miliyoni 15 FRW

Editorial 22 Sep 2024
Ibigo bitandatu byashoye imari ya miliyari 1.25$ muri Airtel Africa

Ibigo bitandatu byashoye imari ya miliyari 1.25$ muri Airtel Africa

Editorial 25 Oct 2018
Ibyuma bikoreshwa basaka byaba bigira ingaruka ku buzima?

Ibyuma bikoreshwa basaka byaba bigira ingaruka ku buzima?

Editorial 12 Mar 2019
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Editorial 16 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AU yashimye impinduka za Kigali zerekana ingufu z’abayituye nubwo bashegeshwe na Jenoside
Mu Mahanga

AU yashimye impinduka za Kigali zerekana ingufu z’abayituye nubwo bashegeshwe na Jenoside

Editorial 10 Jul 2016
Polisi y’u Rwanda yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku buryo bakumira ibyaha
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku buryo bakumira ibyaha

Editorial 10 May 2016
Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe
Mu Mahanga

Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe

Editorial 01 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru