• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umunyarwandakazi Rugwizangoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda

Umunyarwandakazi Rugwizangoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda

Editorial 26 Mar 2018 Mu Rwanda

Umunyarwandakazi, Michaella Rugwizangoga, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen mu Rwanda, rizakora ibijyanye no guteranya imodoka ndetse n’ikoranabuhanga rizatuma umuntu atwara imodoka akayivamo undi akayikoresha.

Rugwizangoga wize ibijyanye na siyansi mu ishami rya ‘Chemical Engineer’, afite ubunararibonye mu igenamigambi, kuyobora imishinga n’iterambere ry’ibicuruzwa. Ubunararibonye afite ku Rwanda ndetse no rwego mpuzamahanga buzamufasha kuyobora Volkswagen mu gihugu igere ku ntego.

Muri ntangiriro z’uyu mwaka, Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer, yavuze ko muri Gicurasi 2018, uru ruganda ruzatangira icyiciro cya mbere cy’umushinga warwo mu Rwanda ruzashoramo miliyoni 20 z’amadolari.

Yavuze ko ruzateranya imodoka 5000 ku mwaka zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat [zo mu bwoko bwa Sedan] na VW Teramont (SUV) ndetse runashyireho ikoranabuhanga rizatuma umuntu atwara imodoka akayivamo undi akayikoresha, ubu buryo bukazaba ari ubwa mbere mu Rwanda no ku Isi kuri Volksawagen.

Ubu buryo buzwi nka ‘Integrated Mobility Solutions’, ni ugusanga imodoka ziparitse ahantu ugakoresha telefoni yawe ukayifungura ukayitwara aho ushaka kujya hanyuma ukayigarura ukishyura byose kuri telefoni yawe, ibizwi nko gusangira imodoka (Car sharing).

Hari kandi n’ubundi buryo bwo guhamagara nka Taxi ukoresheje Application ikagusanga aho uri ikakugeza aho ugiye ukishyura kuri telefoni yawe, wakongera kuhava ugakoresha telefoni yawe ukabona imodoka ikwegereye ikaza kugutwara ikakugeza aho ugiye (Ride Hailing).

Rugwizangoga akimara kugirwa Umuyobozi Mukuru yavuze ko bitoroshye kuyobora ikigo kigitangira kandi kizanye imikorere mishya idasanzwe, ariko ashimangira ko gukorera mu Rwanda bizaba umusemburo uzatuma ibyo bikorwa byaguka bikagera n’ahandi hose muri Afurika.

Yagize ati “Gusabwa gutangiza no kuyobora ikigo gishya kigitangira ndetse ukagira n’amahirwe yo gushyira mu bikorwa uburyo bwa mbere ku Isi bwo gusangira imodoka bwa Volkswagen, ntibyoroshye ariko ndabyishimiye kandi ndabitegereje.”

Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer, yavuze ko Rugwizangoga ari ingenzi muri uru ruganda kandi bamufitiye icyizere ko imishinga iri mu Rwanda azayibyaza umusaruro.

Yagize ati “Intumbero y’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’iterambere ni imwe mu mpamvu zatumye tubenguka iki gihugu. Ndizera ko ibyo tuzatangiza dufatanyije n’abafatanyabikorwa ba Volkswagen ndetse n’ubunararibonye bwa Michaella, bizatanga umusaruro.”

Volkswagen yahisemo gukorera mu Rwanda kuko ari igihugu gifite ubukungu budahungabana mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, gifite politiki ihamye, ibikorwa remezo byiza, guhanga udushya ndetse n’ikoranabuhanga ririmo gutera imbere kandi bigakorwa n’urubyiruko.

Ikigo cy’Urubyiruko rw’Abanyarwanda, Awesomity Lab, cyatangiye mu 2016, nicyo cyatsindiye isoko ryo gukora uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Volkswagen, buzifashisha porogaramu ya telefoni na mudasobwa izajya ifasha umuntu kubona imodoka no kuyishyura harebwe ibilometero yagenze. Bikazatangirira mu modoka 150.

2018-03-26
Editorial

IZINDI NKURU

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

Editorial 15 Mar 2017
Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’  bararira ayo kwarika

Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’ bararira ayo kwarika

Editorial 26 Jun 2017
Kiyovu SC yanganyije na APR FC yasoje ifite abakinnyi 10, Mukura idaheruka gutsinda Police FC barakina bazosa umunsi wa 12 wa shampiyona

Kiyovu SC yanganyije na APR FC yasoje ifite abakinnyi 10, Mukura idaheruka gutsinda Police FC barakina bazosa umunsi wa 12 wa shampiyona

Editorial 17 Jan 2022
U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka  ku Isi(FIA)

U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka ku Isi(FIA)

Editorial 09 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa
Mu Mahanga

Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa

Editorial 16 Sep 2016
Kuri uyu wa Kabiri  muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo  wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya
ITOHOZA

Kuri uyu wa Kabiri muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Editorial 02 Jan 2017
Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?
Amakuru

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Editorial 28 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru