Umunyarwandakazi, Michaella Rugwizangoga, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen mu Rwanda, rizakora ibijyanye no guteranya imodoka ndetse n’ikoranabuhanga rizatuma umuntu atwara imodoka akayivamo undi akayikoresha.
Rugwizangoga wize ibijyanye na siyansi mu ishami rya ‘Chemical Engineer’, afite ubunararibonye mu igenamigambi, kuyobora imishinga n’iterambere ry’ibicuruzwa. Ubunararibonye afite ku Rwanda ndetse no rwego mpuzamahanga buzamufasha kuyobora Volkswagen mu gihugu igere ku ntego.
Muri ntangiriro z’uyu mwaka, Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer, yavuze ko muri Gicurasi 2018, uru ruganda ruzatangira icyiciro cya mbere cy’umushinga warwo mu Rwanda ruzashoramo miliyoni 20 z’amadolari.
Yavuze ko ruzateranya imodoka 5000 ku mwaka zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat [zo mu bwoko bwa Sedan] na VW Teramont (SUV) ndetse runashyireho ikoranabuhanga rizatuma umuntu atwara imodoka akayivamo undi akayikoresha, ubu buryo bukazaba ari ubwa mbere mu Rwanda no ku Isi kuri Volksawagen.
Ubu buryo buzwi nka ‘Integrated Mobility Solutions’, ni ugusanga imodoka ziparitse ahantu ugakoresha telefoni yawe ukayifungura ukayitwara aho ushaka kujya hanyuma ukayigarura ukishyura byose kuri telefoni yawe, ibizwi nko gusangira imodoka (Car sharing).
Hari kandi n’ubundi buryo bwo guhamagara nka Taxi ukoresheje Application ikagusanga aho uri ikakugeza aho ugiye ukishyura kuri telefoni yawe, wakongera kuhava ugakoresha telefoni yawe ukabona imodoka ikwegereye ikaza kugutwara ikakugeza aho ugiye (Ride Hailing).
Rugwizangoga akimara kugirwa Umuyobozi Mukuru yavuze ko bitoroshye kuyobora ikigo kigitangira kandi kizanye imikorere mishya idasanzwe, ariko ashimangira ko gukorera mu Rwanda bizaba umusemburo uzatuma ibyo bikorwa byaguka bikagera n’ahandi hose muri Afurika.
Yagize ati “Gusabwa gutangiza no kuyobora ikigo gishya kigitangira ndetse ukagira n’amahirwe yo gushyira mu bikorwa uburyo bwa mbere ku Isi bwo gusangira imodoka bwa Volkswagen, ntibyoroshye ariko ndabyishimiye kandi ndabitegereje.”
Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer, yavuze ko Rugwizangoga ari ingenzi muri uru ruganda kandi bamufitiye icyizere ko imishinga iri mu Rwanda azayibyaza umusaruro.
Yagize ati “Intumbero y’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’iterambere ni imwe mu mpamvu zatumye tubenguka iki gihugu. Ndizera ko ibyo tuzatangiza dufatanyije n’abafatanyabikorwa ba Volkswagen ndetse n’ubunararibonye bwa Michaella, bizatanga umusaruro.”
Volkswagen yahisemo gukorera mu Rwanda kuko ari igihugu gifite ubukungu budahungabana mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, gifite politiki ihamye, ibikorwa remezo byiza, guhanga udushya ndetse n’ikoranabuhanga ririmo gutera imbere kandi bigakorwa n’urubyiruko.
Ikigo cy’Urubyiruko rw’Abanyarwanda, Awesomity Lab, cyatangiye mu 2016, nicyo cyatsindiye isoko ryo gukora uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Volkswagen, buzifashisha porogaramu ya telefoni na mudasobwa izajya ifasha umuntu kubona imodoka no kuyishyura harebwe ibilometero yagenze. Bikazatangirira mu modoka 150.