Kayiranga Goreth wakoreraga ikigo gitwara abagenzi cya Volcano Express, ishami rikorera i Burundi, amaze iminsi igera kuri itatu mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano ashinjwa kuba intasi.
Kayiranga afungiye muri ‘commissariat’ ya Polisi ya Muyinga iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’u Burundi.
Umuyobozi muri Volcano Express, Agaba Andrew Japhet, yavuze ko Kayiranga yafashwe n’inzego zishinzwe iperereza azira ko ari Umunyarwandakazi nk’uko Abanyarwanda bakunze gufatwa bagafungirwa i Burundi.
Yavuze ko akimara gufatwa, ubuyobozi bwa Volcano bwagiranye ibiganiro n’ubwa Polisi y’u Burundi hifashishijwe abakozi ba Volcano bakorerayo ku buryo byari byitezwe ko uyu munsi ashobora kurekurwa, akoherezwa mu Rwanda.
Agaba yagize ati “Yafashwe kubera ko ari Umunyarwandakazi nk’uko mubizi ko byagiye bibaho. Twagiranye ibiganiro n’abayobozi baho ariko mu buryo buziguye kuko ntidushobora kujyayo; twifashishije abakozi bacu bari hariya. Uyu munsi yagombaga koherezwa mu Rwanda ariko ntituzi neza umupaka bari bumucisheho.”
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wahungabanye kuva mu 2015 ubwo impunzi z’Abarundi zatangiraga kwinjira ku bwinshi mu Rwanda mbere gato y’uko amatora atangira mu Burundi zikanga umutekano muke mu matora Perezida Nkurunziza yiyamamarizagamo manda ya gatatu.
Ukwakirwa kw’impunzi z’Abarundi mu Rwanda kuri mu byakuruye urwikekwe biza gufata intera nyuma y’aho muri Gicurasi 2015 agatsiko k’abasirikare mu ngabo z’u Burundi kagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko umugambi ugapfuba.
U Burundi bwashinje u Rwanda guha ubuhungiro no gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi, umwuka mubi ukomeza gututumba hagati y’ibihugu byombi.
Abanyarwanda bari batuye n’abakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi i Burundi bagiye bafatwa bagafungwa, abandi bakirukanwa shishi