Muri iki gitondo umunyarwandakazi umurika imideri Munyaneza Djazira yerekeje i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America kumurika imideri by’igihe kirekire muri Kompanyi ya Fusion model.
Ibi abigezeho nyuma y’uko yari asanzwe akorana n’ikompanyi y’abamurika imideri ya Enrole Model Management yo muri Nigeria.
Mu ntangiriro za 2019 Munyaneza umurika imideri yabonye amasezerano azamufasha kujya gukora uyu mwuga we muri Leta Zunze Ubumwe za America abifashijwemo na Kompanyi yakoreraga muri Nigeria.
Munyaneza wari ubonye aya mahirwe yo kwerekeza muri USA, iyo yari asanzwe akorera yo muri Nigeria yahise isohora ubutumwa bugufi bwemeza ko Munyaneza yarangije kubona indi kompanyi yo muri America.
Itangazo ryasohotse rigira riti “Dushimishijwe by’ikirenga no kuba twongeye gukorana n’inshuti zacu za Fusion Models NYC, ku wundi mukobwa w’igitangaza. Dushimishijwe na we, Munyaneza Djazira.”
Munyaneza wafashe rutemikirere muri iki gitondo, irya kompanyi yo muri Nigeria yongeye gutangaza ko yishimiye intambwe uyu mukobwa ateye.
Bati “Urugendo rushya ruratangiye, turifuriza urugendo rwiza umukobwa wacu Munyaneza Djazira.”
Munyaneza yerekanye imideri mu bitaramo bikomeye mu Rwanda no muri Africa birimo icya Kigali Fashion Week 2017, Gt Bank Fashion Weekend cyabaye muri 2017 na Arise Fashion Week cyo muri 2018.
Src: Umuseke